Umugore ufite izina ry’Ikinyarwanda mu cyumweru gishize yafatiwe ku Ishuri Ryisumbuye rya Jefferson County (JCPS) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’uko abapolisi bavuze ko yateye ubwoba ko azica abanyeshuri ndetse akagerageza no kubatwika.
Ahagana mu masaha ya saa sita, abapolisi ba JCPS boherejwe ku kigo cya Fern Creek Elementary ku Muhanda wa Ferndale nyuma y’amakuru y’umubyeyi wasaga nk’uwataye umutwe, nyuma waje kumenyekana ku mazina ya Utamuliza Karinganire w’imyaka 29 wo mu Mujyi wa Louisville.
Abapolisi bari aho bavuganye n’umuyobozi w’ishuri, Tonya Arnold, wavuze ko Karinganire ari umubyeyi w’uwahoze ari umunyeshuri, ariko akaba yarambuwe uburenganzira bwo kumurera ndetse akaba atari azi ko uwo mwana atakiga kuri iryo shuri. Abakozi baryo baramwirukanye aragenda.
Ibinyamakuru byo muri uyu mujyi bivuga ko Karinganire yahise akomereza ku ishuri ryisumbuye rya Fern Creek yegera abanyeshuri bari hanze hari umushinga bari gukoraho. Polisi ivuga ko yakanze abanyeshuri agira ati: "Ngiye kubica mwese. Mwese muzapfa."
Abapolisi bavuga ko Karinganire yakoze ikimenyetso cy’imbunda mu ntoki maze atangira gukora nk’aho arasa abanyeshuri. Yahise akuramo ikibiriti (lighter) agerageza gutwika abanyeshuri bituma abanyeshuri basubira mu ishuri biruka.
Ishuri ryisumbuye rya Fern Creek ryahise rijya muri locldown yo ku rwego rwa gatatu kugeza igihe abapolisi basanze Karinganire imbere y’ishuri baramufata.
Karinganire yashinjwe ibikangisho by’iterabwoba (byo ku rwego rwa 2) n’ubwinjiracyaha (bwo ku rwego rwa 3).
Ku wa Gatandatu, Karinganire yagejejwe imbere y’urukiko aho yahakanye icyaha. Kugirango arekurwe by’agateganyo arasabwa $ 25.000 . Biteganijwe ko azongera kwitaba urukiko ku itariki ya 4 Werurwe 2024.
Tanga igitekerezo