![Ubudage bwakuye numero 44 isa n'ikirango cy'abanazi ku myenda y'abakinnyi](local/cache-vignettes/L1000xH606/screen_shot_2024-04-03_at_10.23_32-c2790.png)
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage na Sosiyete Adidas bemeranije gukura ku isoko no kutazongera kwandika ku myambaro y’abakinnyi numero 44 yandikwaga imeze nk’inyuguti SS ryakoreshwaga n’abanazi mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi.
Ubu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage riri gushaka indi Sosiyete yakwandika umubare 4 neza ntugire aho uhurira n’izo nyuguti. Ibiganiro birigukoranwa n’isosiyete ya 11teamsports.
Icyemezo cyo gukuraho imyenda ifite nimero 44 cyafashwe nyuma yo kugaragaza ko iyo mibare 44 isa n’ikimenyetso cya SS cyakoreshejwe n’itsinda rya Schutzstaffel ry’ishyaka rya Nazi. Iri tsinda bakunze kwita SS, ryarimo imitwe ya polisi, ingabo z’imirwano, n’abandi bayoboraga mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa z’abayahudi bakicwa. Iki kimenyetso cya SS cyubatswe ubu kirabujijwe mu Budage.
Oliver Brüggen, umuvugizi wa Adidas, yatangarije ibiro ntaramakuru DPA ko federasiyo na 11teamsports bashinzwe gutegura amazina n’imibare yandikwa ku myenda .Ati "Abantu baturutse mu bihugu bigera ku 100 bakorera muri Adidas. Isosiyete yacu iharanira guteza imbere ubudasa no kwishyira hamwe, kandi nk’isosiyete turwanya icyitwa ihezwa rya buri wese rishingiye kuho ava, urwango ku bayahudi, urugomo n’inzangano mu buryo ubwo ari bwo bwose bwaba bugaragararamo."
Yongeraho ko "guteza imbere ibitekerezo by’amacakubiri cyangwa guhezwa bitari mu ndangagaciro za Adidas. ku byabaye nta bushake na bumwe bwa Adidas bwari bwihishe inyuma."
Ubudage buzakira Shampiyona y’Uburayi kuva ku ya 14 Kamena kugeza 14 Nyakanga uyu mwaka.
Bwiza.com
Tanga igitekerezo