Umugereki Petros Koukouras wari umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, yamaze gutandukana n’iyi kipe kubera ikibazo cy’amikoro make kiyugarije.
Petros yari umutoza wa Kiyovu Sports kuva muri Kamena uyu mwaka, nyuma yo kuyigeramo asimbuye Alain-André Landeut na Mateso Jean de Dieu baherukaga gutandukana na yo.
Ku wa Mbere ubwo Kiyovu Sports yasubukuraga imyitozo Petros ntiyayigaragayemo, ndetse uyu mutoza yemeje ko yamaze gutandukana n’iyi kipe.
Petros avuga ko mu minsi ishize yasabye Kiyovu Sports yamuhemba ibirarane by’umushahara w’amezi abiri imubereyemo (yahembwaga $3,000) imwizeza ko iza kuba imuhayeho igice andi ikazayamuha nyuma, undi ayibwira ko hari ibibazo akeneye gukemura.
Iyi kipe yo ku Mumena aho kumuhemba ngo byarangiye ihisemo gusesa amasezerano bari bafitanye.
Ntacyo Kiyovu Sports iravuga ku bitangazwa n’uyu mutoza, gusa iyi kipe yo ku Mumena iravugwamo ibibazo bikomeye by’amikoro ku buryo abakozi bayo bamaze amezi atatu badahembwa.
Ni ibibazo byadutse nyuma y’umwuka mubi wayivuzwemo mu minsi ishize wanasize Mvukiyehe Juvenal wari Perezida wayo ayirukanwemo.
Mu mezi hafi atanu Petros yari amaze muri Kiyovu Sports, yari amaze kuyitoza imikino 10 ya shampiyona.
Iyi kipe ayisize ku mwanya wa Gatanu n’amanota 15, ikaba irushwa amanota umunani na Musanze FC iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo.
Tanga igitekerezo