![Ubwongereza bwakuyeho igihano bwari bwarafatiye Bobi Wine](local/cache-vignettes/L1000xH607/captureloiu-ab090.png)
Umuhanzi akaba n’umunyapolitiki, Bobi Wine, yishimye cyane nyuma yuko Ubwongereza bumukuriyeho ibihano bimukumuri muri iki gihugu .
Iri tegeko ryatangiye gushyirwaho mu 2014 hashingiwe ku magambo ari mu ndirimbo za Bobi Wine zibasiraga abatinganyi. Itsinda tsinda ry’abanyamategeko ba Bobi Wine n’abamushyigikiye mu Bwongereza bakoze ibishoboka byose kugira ngo iryo tegeko riveho.
Robert Kyagulanyi,uzwi nka Bobi Wine ihagarikwa rye ryari ryabimburiwe no guhagarika ibitaramo bibiri byari biteganijwe i Birmingham na London aho yagombaga gushyigikira itsinda ry’ikinamico n’umuziki rya Uganda ’Ebonies.’
Abaharanira uburenganzira bw’abahuje ibitsina icyo gihe bavuze ko , Bobi Wine, yanditse indirimbo zirimo amagambo yibasira abatinganyi kandi ahamagarira abaryamana bahuje ibitsina kwibasirwa, cyangwa kwicwa.
Tanga igitekerezo