
Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo ku mbugankoranyambaga hagaragaye amafoto y’umukobwa wari ikizungerezi bivugwa ko yatewe SIDA n’umunyamakuru akaba n’umushyushyabirori, Mc Kats wo muri Uganda.
Aya mafoto, agaragaza uyu mukobwa akiri umusirimu, afite ikimero n’uburanga byakururaga abagabo, kuburyo uvuze yari agendanye n’ibigezweho icyo gihe utaba ubeshye, ariko nyuma akaza kwandura Virusi itera SIDA bihindura isura.
Bivugwa ko bijya gutangira uyu mukobwa witwa Faith Ntaborwa, yari asanzwe ari inshuti ya Edwin Katamba uzwi nka MC Kats, nyuma baza kugera aho bakora imibonano mpuzabitsina ariko ku bw’ibyago ngo agakingirizo kaje gucika ahita amwanduza SIDA.
Uyu mukobwa ngo akimara kumenya ko MC Kats yamwanduje yatangiye kwiheba ariko yanga gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi, ariko uko iminsi yagiye ishira n’iko rya toto , kimero , n’umubyibuho byatangiye kugenda biyoyoka.
Amakuru avuga ko ubuzima bwamugoye , kugeza ubwo asubira mu cyaro aho akomoka.MC Kats usanzwe ari umunyamakuru ukomeye muri Uganda, nawe iyo foto yayishyiriye ku rukuta rwe rwa Twitter,ashyiraho amagambo avuga ko ajya yibaza ibibazo byinshi umunsi amenyeraho ko arwaye SIDA.
Abakurikiranira hafi imbuga Nkoranyambaga bakibona uburyo uyu mukobwa yari ameze mbere, n’uburyo ubu agaragara, bagiye batanga urusobe rw’ibitekerezo bashishikariza urubyiruko kwirinda SIDA bakarushaho kwifata.
Mc Kats asanzwe ari umunyamakuru ukomeye mu gihugu cya Uganda.Ari mu banyamakuru bacye biyemerera ko banduye iyi ndwara ndetse ajya akunda kugaragara mu bukangurambaga bwo kuyirwanya.
Si uyu mukobwa uvuzweho kwanduzwa Viruusi itera SIDA n’uyu munyamakuru, kuko,yavuzweho ko yatandukanye n’umugorewe w’umunyarwandakazi witwa Mutoni Fille nyuma y’uko nawe amwanduje ubu burwayi.
Urugendo rw’urukundo rwa Fille na MC Katamba rwakunze kurangwa na rwaserera ahanini ishingiye ku birego bya buri ruhande rushinja urundi guca inyuma. Fille yavugaga ko Katamba wari umujyanama we mu muziki, we afite uruhuri rw’abagore b’inshoreke,Mc Kats na we agashinja Fille ko ajya mu bagabo.

Tanga igitekerezo