Minisiteri y’Ingabo muri Uganda, yatangaje ko iki gihugu kizakomeza gufatanya n’abanyarwa mu gukumira ikibi haba mu karere no muri afurika ku buryo nta curaburindi risa nka Jenoside yakorewe Abatutsi rizongera kubaho.
Ni bumwe mu butumwa iyi Minisiteri yatanze mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi byabereye ku Kiyaga ka Victoria mu mpera z’icyumweru gishize aho imibiri y’Abatutsi bishwe bakajugunywa muri Nyabarongo yarohorewe.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingabo za Uganda ushinzwe Abavuye ku rugerero, Oleru Huda, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yagaragaraje ugutsindwa gukomeye kw’amahanga bityo asaba abaturage ba Uganda kuzakura amasomo kuri yo bakirinda ikibi.
Igikorwa cyakomereje ku nkengero z’Ikiyaga cya Victoria muri Uganda, mu Gace ka Ggolo ku ruhande rw’Akarere ka Masaka, hari inzibutso zishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi bine yarohowe muri iki kiyaga.
Umuyobozi Mukuru w’Agace ka Ggolo ahari uru rwibutso, Buanika Mathias, avuga ko nk’abanyamahanga bashima imiyoborere ya Perezida Paul Kagame nk’ impano Imana yahaye u Rwanda, wagaruye urumuri mu Banyarwanda nyuma y’igihe kinini cy’umwijima wakomotse ku butegetsi bubi bwayoboye u Rwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Joseph Rutabana, yavuze ko igikorwa nk’iki gifasha n’abanyamahanga kuba abagabo bo guhamya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kugeza ubu muri Uganda hari inzibutso za Jenoside ziri mu bice bitandukanye bikora ku Kiyaga cya Victoria harimo urwa Lambu rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 3, urwa Kansesero rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 2 n’urwa Ggolo rushyinguyemo isaga ibihumbi 4.
Tanga igitekerezo