
Ikipe y’Igihugu ya Uganda ’The Cranes’ yaraye itsinze iya Niger ibitego 2-0, gusa ibura itike yo kwitabira imikino y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire.
Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa nyuma wo mu tsinda F wabereye i Marrakech muri Maroc.
Uganda y’umutoza Milutin Micho yasabwaga gutsinda Niger yari ku mwanya wa nyuma mu tsinda, ariko igasenga isaba ko Algeria yari yaramaze kwizera itike yayitsindira Tanzania barwaniraga umwanya.
Ibitego byo mu gice cya mbere cy’umukino bya Aziz Kayondo na Joseph Ochaya ni byo byafashije imisambi ya Uganda kwegukana amanota atatu y’uriya mukino, gusa ntibyari bihagije kugira ngo iyi kipe ibone itike yo kuyijyana mu Gikombe cya Afurika iherukamo muri 2019.
Impamvu ni uko Tanzania yakoze ibitatekerezwaga na buri wese, yizirika kuri Algeria banganyirije i Alger 0-0.
Algeria yasoje imikino y’itsinda iri ku mwanya wa mbere n’amanota 16, irusha umunani Tanzania ya kabiri.
Abagande nyuma yo gusoza ku mwanya wa gatatu n’amanota arindwi, byitezwe ko bazakurikiranira imikino y’Igikombe cya Afurika kuri Televiziyo kimwe n’Amavubi y’u Rwanda.
Aya Mavubi biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu azashimangira umwanya wa nyuma yarwaniye, ubwo azaba yakira Sénégal mu mukino wa nyuma wo mu tsinda L uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Tanga igitekerezo