
Ku itariki ya 05 Nzeri 2023 Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe icyemezo cyo kongera manda y’Ingabo za EAC zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugeza mu Ukuboza.
Ni icyemezo Congo yafashe mu gihe hari hashize igihe gito Perezida Félix Antoine Tshisekedi anenga umusaruro w’izi ngabo, nyuma y’uko zanze kujya mu mirwano n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Mu gihe byari byitezwe ko Kinshasa ishobora gusaba izi ngabo kuzinga utwangushye, kuzongera amezi atatu ngo zikomeze kuba mu burasirazuba bwa RDC byaje nk’igitangaza.
Impamvu ni uko abayobozi ba RDC barimo na Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba na bo bari barakunze kunenga umusaruro wa ziriya ngabo.
Uyu by’umwihariko yakunze kutarya iminwa mu gushinja ziriya ngabo kugira imikoranire n’inyeshyamba za M23 Congo ivuga ko zihabwa ubufasha n’u Rwanda.
Tshisekedi incuro nyinshi na we yari yarakunze kunenga cyane ziriya ngabo.
Nko muri Kanama ubwo yakiraga i Kinshasa Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Victoria Nuland, yasubiyemo kenshi ko atifuza kubona ingabo za EAC zongererwa igihe zigomba kumara ndetse ko yifuza kubona zitangira kugenda vuba.
Amakuru cyakora avuga ko n’ubwo Tshisekedi yakunze kugaragaza ko atanyuzwe n’umusaruro w’Ingabo za EAC mu gihugu cye, ku rundi ruhande atifuza kwitandukanya n’ibihugu bigize uyu muryango; by’umwihariko mu gihe Congo Kinshasa ikomeje kwitegura amatora yo ku wa 20 Ukuboza Tshisekedi aziyamamarizamo gushaka kuyobora manda ye ya kabiri.
Ni ikibazo Kinshasa inasangiye n’u Burundi Perezida Evariste Ndayishimiye ubuyobora usanzwe uyifata nk’incuti ya mbere y’akadasohoka igihugu cye gifite mu karere.
Perezida Ndayishimiye ni na we uyoboye umuryango wa EAC, n’ubwo Manda ye iri kugana ku musozo.
Africa Intelligence ivuga ko mu ruzinduko umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yagiriye i Kinshasa mu mpera z’ukwezi gushize, yagaragarije Tshisekedi icyifuzo cye cy’uko manda y’Ingabo za EAC yagombaga kurangira Ku wa 08 Nzeri yakongerwa.
Kongerera manda izi ngabo bisobanuye ko gahunda umuryango wa SADC wari ufite yo kohereza ingabo zawo muri Kivu y’Amajyaruguru yagombaga kuba ihagaraze.
Ni SADC imaze igihe yaremereye Kinshasa ingabo zo kuyifasha guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwayo.
Amakuru avuga ko kugeza ubu dosiye ya SADC yo kohereza Ingabo zayo muri RDC itarashyingurwa burundu, gusa bikaba byitezwe ko bizafata igihe kugira ngo ingabo z’uyu muryango w’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika zibashe kwinjira muri Congo.
Tanga igitekerezo