
Ingabo zidasanzwe za Ukraine zavuze ko umuyobozi w’ingabo z’u Burusiya zikoresha amato y’intambara afite ibirindiro ku cyambu cya Sevastopol ku Nyanja y’Umukara, Admiral Viktor Sokolov, n’abandi basirikare 33 baguye mu gitero cya misile cya Ukraine mu cyumweru gishize.
Ukraine kuvuga ko yishe umwe mu basirikare bakuru bo mu Burusiya bakomeye mu ngabo zirwanira mu mazi byaje mu gihe abayobozi b’u Burusiya bavuze ku wa Mbere ko uburyo bwo kwirinda ibitero byo kirere bwahagaritse ikindi gitero cya misile cya Ukraine cyagabwe kuri Sevastopol mu gace ko muri Crimea yigaruriwe n’u Burusiyamu 2014.
Intwaro zishinzwe guhagarika ibitero byo mu kirere z’u Burusiya zahanuye misile hafi y’ikibuga cy’indege cya gisirikare cya Belbek, nk’uko guverineri washyizweho na Moscou , Mikhail Razvozhayev, yabitangaje ku muyoboro wa Telegram ku wa Mbere.
Mbere yaho nk’uko tubikesha Al jazeera, ingabo zidasanzwe za Ukraine zavuze ko igitero cyo ku wa Gatanu ku birindiro bikuru bya Sevastopol ku Nyanja y’Umukara cyari kigamije kuburizamo inama y’ubuyobozi bw’igisirikare cyo mu mazi cy’u Burusiya.
Ingabo zidasanzwe za Ukraine zagize ziti: “Nyuma y’igitero cyagabwe ku cyicaro gikuru cy’amato y’u Burusiya ku Nyanja y’Umukara, abasirikare 34 barapfuye, barimo komanda w’amato y’intambara y’u Burusiya mu Nyanja y’Umukara. Abandi 105 barakomeretse. Inyubako y’icyicaro ntishobora gusanwa, ”
Mu gihe amakuru atavuze Sokolov, Anton Gerashchenko, umujyanama wa minisitiri ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu wa Ukraine, yashyize ahagaragara izina rya admiral n’ifoto ku mbuga nkoranyambaga.
Tanga igitekerezo