Ibihugu bya Uganda na Afurika y’Epfo biratangaza ko byishimira uruhare gusangira amakuru y’ubutasi byagize mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi. Ibi bikaba byaganiriweho mu nama yabereye I Kampala kuri uyu wa Kane, yahuje Umukuru w’Urwego rw’Ubutasi mu gisirikare cya Afurika y’Epfo (CDI), Lt Gen. Jeremiah Nyembe na mugenzi we wa Uganda ukuriye urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI), Brig Gen. Abel Kandiho. Ibi bihugu byombi u Rwanda rukaba rutabishira amakenga kubera abarurwanya bicumbikiye.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’ingabo ya Uganda, rivuga ko muri iyi nama yitabiriwe n’intumwa zo ku rwego rwo hejuru z’abayobozi mu gisirikare cya Afurika y’Epfo, Lt Gen. Nyembe, yishimiye imibanire myiza isanzwe hagati ya Afurika y’Epfo na Uganda, by’umwihariko mu bijyanye n’ubwirinzi.
Uyu mujenerali wo muri Afurika y’Epfo yashimangiye ko gusangira amakuru y’ubutasi ari ryo shingiro ryo kurushaho guhuza ibi bihugu nk’uko Chimpreports ibitangaza.
Uyu yagize ati: “Ni ngombwa ko tubona ibintu ku rwego rumwe, tumenya ibibazo tugafatanya kubishakira ibisubizo.” Yongeyeho ko gusangira ibitekerezo no kugirana inama ku bibazo byugarije Isi muri iki gihe nk’iterabwoba, ubushomeri, imihindagurikire y’ikirere, n’iby’abimukira bizarushaho gutuma Afurika imera neza.
Bivugwa ko inzego za gisirikare za Uganda n’iza Afurika y’Epfo zifitanye umubano ukomeye. Benshi mu barwanyi ba ANC (ishyaka rya Mandela) batorejwe muri Uganda nyuma y’aho Museveni afatiye ubutegetsi mu 1986.
Uruzinduko rw’umukuru w’ubutasi mu gisirikare cya Afurika y’Epfo i Kampala ruje mu gihe hakomeje kugaragara umwuka mubi mu mibanire y’u Rwanda na Uganda. U Rwanda rushinja Uganda gushyigikira abagamije gukuraho ubutegetsi buriho no gutoteza, guhohotera no gufunga binyuranyije n’amategeko abaturage barwo, mu gihe Uganda ishinja u Rwanda ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwayo.
Ku rundi ruhande kandi, umubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda nawo wagiye ugaragaramo udutotsi ahanini dushingiye ku kuba iki gihugu gicumbikiye Kayumba Nyamwasa, washinze RNC, ikomeje gushinjwa kuba inyuma y’ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu Rwanda nubwo kuva Perezida Cyril Ramaphosa yajya ku butegetsi hagiye hagaragara ubushake bwo gukuraho urwikekwe hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda rushinja Uganda gushyigikira uyu Kayumba Nyamwasa hagamijwe gukuraho ubutegetsi buriho, ariko Uganda yakomeje kubihakana nubwo hari ubuhamya bwagiye bubyemeza butandukanye.
Ibi byakomeje guteza umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi habaho inama zigamije kugerageza kubihosha ariko ntacyo ziratanga ndetse no kuri uyu wa Gatanu, itariki 13 Ukuboza, hateganyijwe ibiganiro i Kampala hagati y’u Rwanda na Uganda.
Gusa, itangazo rya minisiteri y’ingabo ya Uganda ntirivuga niba ibi bibazo nabyo byaganiriweho mu nama yabo na bagenzi babo bo muri Afurika y’Epfo.
Umuvugizi Wungirije w’igisirikare cya Uganda, Lt. Col. Deo Akiki, avuga ko Umukuru w’Urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Abel Kandiho yashimye ubutwererane hagati ya Uganda na Afurika y’Epfo kuva batangira urugamba rwo kubohora Uganda.
Yavuze ko bazakomeza gushimangira umubano wabo binyuze mu myitozo ihuriweho hagati y’Igisirikare cya Uganda (UPDF) ndetse n’icya Afurika y’Epfo (SANDF).
Biravugwa ko iyi nama yahuje impande zombi yanitabiriwe n’abasirikare bakuru bashinzwe ubutasi mu yindi mitwe ya UPDF.
Tanga igitekerezo