
Izabitegeka Innocent ufite umwana wavukijwe amahirwe yo kujya mu irerero rya Bayern Münich, yamaze kugeza ikibazo cye mu biro bya Perezida Paul Kagame kugira ngo amurenganure.
Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Izabitegeka yagejeje ikibazo cye mu Urugwiro nk’uko yabyemereye Fine FM.
Ati: "Tuvuye Kacyiru kwa Perezida wa Repubulika kandi batwakiriye neza cyane twishimye. Bambwiye ko bazaduhamagara mu minsi itatu. Nzaruhuka umwana wanjye abonye umwanya yatsindiye."
Ishimwe Innocent usanzwe ari umuhungu wa Izabitegeka, ari mu bana bitabiriye irushanwa ryabereye mu karere ka Bugesera ubwo hatoranywaga abana bagombaga kujya mu irerero rya Bayern Münich.
Izabitegeka mu minsi ishize yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko umwana we yatsindiye amarushanwa mu mupira, abayobozi bashinzwe iby’imipira bamutuma ibyangombwa byose bibaho arabishaka, ariko birangira umwana we avukijwe amahirwe.
Yakomeje agira ati: " Bampaye numéro bampa na nimero nzajya mbishyiraho, none nategereje igisubizo ndakibura kandi amashuri yatangiye kera, kandi umwana uwo mwanya yarawutsindiye. Nkaba rero nasabaga ngo mundenganure, umwana wanjye ajye mu mwanya yatsindiye.”
Inkuru bijyanye https://bwiza.com/?Umwana-wari-waratoranyijwe-mu-baziga-mu-ishuri-rya-Bayern-Munich-aratakamba
1 Ibitekerezo
Acakavuyo Kuwa 21/11/23
Uyu mubyeyi wigisha umwana we kuna MATATIZO no uwahe?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo