![Umugaba mukuru na Minisitiri w'Ingabo za Ukraine bigiriye ku rugamba kureba uko byifashe](local/cache-vignettes/L1000xH667/1828e22_1708274757747-142943-6ae39.jpg)
Kuri iki Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine, Oleksandr Syrskyi na Minisitiri w’Ingabo, Rustem Umerov, yatangaje ko basuye ibirindiro by’ubuyobozi bw’ingabo hafi y’umurongo w’imbere w’urugamba kugira ngo basesengure uko ibintu byifashe.
Igisirikare cya Ukraine kirimo guhangana n’Ingabo z’u Burusiya ku murongo w’imbere mu gihe igitero simusiga cya Moscou kimaze kurenga imyaka ibiri.
Syrskyi yanditse kuri Telegramu ati: "Twasesenguye uko ibintu bimeze ubu tunaganira ku zindi ntambwe zikenewe, cyane cyane kurinda ingabo indege zitagira abadereva ndetse n’ibitero bya bombe byo mu kirere no kongera ingufu mu duce tumwe na tumwe."
Syrskyi, utavuze igihe uru ruzinduko rwabereye, yongeyeho ko "ibintu bigoye kandi bisaba ko bikurikiranwa bihoraho".
Abategetsi ba Ukraine bavuga ko mu cyumweru gishize Ingabo z’u Burusiya zafashe Umujyi wa Avdiivka wo mu burasirazuba bwa Ukraine.
Tanga igitekerezo