Umugabo wa Zari The Boss Lady arihakana ibyo kuba yakundana n’umugore wa Bebe Cool, Zuena Kirema nyuma y’ifoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ku munsi w’ejo.
Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 4 Mata 2024, ku mbuga nkoranyambaga zo muri Uganda hazengurutse ifoto y’umugore wa Bebe Cool ari kumwe na Shakib uherutse gushakana na Zari Hassan.
Ni ifoto yafashwe Zuena Kirema ari kumwe na Shakib bombi bafite udufuka, icyigaragara iyo foto yafashwe mu myaka yatambutse.
Iyo foto yiriwe ivugwaho n’abagande bavuga ko burya n’ubwo Bebe Cool yashakanye na Zuena Kirema ariko ngo we yikundira Shakib.
Abinyujije ku rukuta rwe X, Zuena Kirema avuga ko abantu bamushinjije gukundana na Shakib buririye ku foto bari kumwe, ari abashomeri batagira icyo bakora.
Yagize ati: "Bite Bagande, ndacyeka muri abashomeri, ntimugira icyo mukora. Rero se umuntu ntiyafata ifoto n’inshuti y’umugabo we? Mushake ibyo gukora."
Shakib we avuga ko nta rukundo ruri hagati ye na Zuena Kirema, aho hamya neza ko iyo foto ishaje cyane.
Akomeza avuga ko iyo foto yafashwe muri 2015 mu birori bya MTV Awards, kandi ikisumbuyeho yafotowe na Bebe Cool umugabo wa Zuena Kirema.
Tanga igitekerezo