
Kagahe Ngabo Calvin wamenyekanye mu muziki nyarwanda nka Young CK, yapfiriye muri Canada.
Kugeza ubu ntibizwi intandaro y’urupfu rw’uyu muhanzi byamenyekanye ko yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Nzeri 2023.
Young CK wamenyekanye mu ndirimbo nka ’Umurava’, ’Umugabo,...yari atuye i Ottawa mu murwa mukuru wa Canada.
Yaherukaga kwitabira igitaramo yahuriyemo na Platini ku wa 2 Nzeri 2023 mu Mujyi wa Montreal.
Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko, mu mwaka ushize wa 2022 ni umwe mu bataramye mu gitaramo The Ben na Nel Ngabo bakoreye mu Mujyi wa Ottawa muri Nzeri.
Muri Nyakanga uyu mwaka bwo yaririmbye mu gitaramo Diamond Platinumz yakoreye i Ottawa.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo