
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard na Perezida w’inama njyanama, Dr Kayihura Muganga Didas, ntibemeranya ku mushinga w’iyubakwa ry’ikiraro cya Gisozi-Karuruma watinze gushyirwa mu bikorwa.
Tariki ya 15 Nzeri 2023 ubwo abayobozi n’abakozi b’uyu mujyi bari imbere ya komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, bibukijwe ko mu mwaka ushize bari baratanze icyizere cy’uko iki gihe kizagera iki kiraro cyaruzuye.
Dr Mpabwanamaguru yabajijwe impamvu umujyi wa Kigali "wabeshye", abanza gusaba imbabazi, hanyuma atanga ibisobanuro nk’ibyo yatanze ubwo yaherukaga imbere ya PAC tariki ya 13 Nzeri 2022.
Uyu muyobozi yagize ati: "Ndagira ngo wenda nsabe imbabazi kuri iyo commitment kuko kiriya ni igikorwa cya engineering kandi gisaba amastudies menshi, harimo geo-technical study yo yari yarakozwe ariko bisaba n’inyigo yimbitse ya hydrological kuko kiriya gishanga cya karuruma hacamo umugezi wa Nyabugogo uturuka mu kiyaga cya Muhazi ndetse hakaba hari n’impinduka zabaye mu bigendanye n’ikoreshwa ry’ubutaka nyuma yo kuvugurura igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali."
Depite Niyorurema Jean René, amaze kumva ibi bisobanuro, yavuze ko kudindira k’uyu mushinga kwatewe n’agaciro abaturage badahabwa. Ati: "Iki kiraro nakomeje kukibaza cyane. Urebye ni ukudaha agaciro abaturage banyura ziriya nce. Nko mu gihe cy’imvura, bigenda bigaragara ko abaturage bahatuye babaheka iyo huzuye. Ni ukuvuga ngo ahandi hose bagenda bakora ibindi bikorwaremezo, mugakora imihanda, mugakora ibiraro ariko ntimuhe agaciro bariya bantu. Kino kiraro kimaze kuvugwa muri raporo zigeze kuri eshatu, buri munsi mutubwira ngo kizuzura, kizuzura. Ahubwo mutubwire Umugenzuzi Mukuru w’imari ntazongere kucyodita, niba byarananiranye."
Depite Ntezimana Jean Claude yavuze ko Dr Mpabwanamaguru yabeshye. Ati: "Ibintu Visi Meya yatubwiye ntabwo ari byo. Kiriya kiraro ntabwo ari cyo kiraro gikomeye mu biraro byubatswe, haba mu mujyi wa Kigali, haba n’ahandi hose Leta y’u Rwanda igenda yubaka ibiraro. Ku buryo promesse waduhaye umwaka ushize byaba bigeze iki gihe ukitubwira ngo bikeneye skills ziri high, engineering ihambaye kugira ngo bibe byakorwa. Ukatubwira uti ‘Ibintu bipfira hehe?’ Harahari kuko murahazi, ariko ibyo wasobanuye ntabwo bihura n’ukuri."
Bitandukanye n’ibisobanuro Dr Mpabwanamaguru yatanze, Dr Muganga yavuze ko inyigo yo kubaka iki kiraro yarangiye, ahubwo ikibazo cyabayeho ari uko hari rwiyemezamirimo wari wiyemeje kucyubaka abivamo, hashakwa undi. Ati: "Ni ukuri ibyo mvuga ni byo, ikiraro cyararambiranye kandi ntabwo ari umwihariko uhambaye. […] Uyu munsi twavuga ko iby’inyigo nta kibazo tugifite. Inyigo zirahari, zamaze kuzura. Mu by’ukuri ntabwo ikibazo kiri ku nyigo, zo zamaze kwemeranwaho ahubwo igisigaye ni negociation ya subcontractor uzafasha rwiyemezamirimo kugira ngo abe yakubaka icyo kiraro."
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yabajije Dr Mpabwanamaguru impamvu atavugishije ukuri. Amubaza ati: "None se Visi Meya ibyo yatubwiraga…ni amakuru utari ufite Visi Me?", na we amusubiza ati: "Aaah! Amakuru ndayafite Chair", yongera kumubaza ati: "None se aya Chairperson ayakuye he? Nari nakubwiye ngo aho twagejeje abe ari ho ducumbukurira. Ubu se wadusubije inyuma kubera iki? None se imihindagurikire y’igihe na geo-technics wumvaga ari termes abantu batumva ku buryo uza kuzitwigisha kugira ngo tubyumve vuba? Ntabwo ari byo rwose Visi Meya."
Dr Mpabwanamaguru yasezeranyije PAC ko rwiyemezamirimo n’ugomba kumufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga bazaba baramaze kugirana amasezerano mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri 2023. Gusa Dr Kayihura we arisegura, avuga ko imirimo ishobora gukomwa mu nkokora n’imvura nyinshi yo mu mpeshyi yatangiye kugwa, hakabaho ubukererwe.
Tanga igitekerezo