
Umukinnyi wa Basketball w’Umunyekongo, La joie Mubulanyi wo muri BC Virunga y’i Goma yimuriwe i Kigali, mu Rwanda aho yaje kwibagisha nyuma yo kuvunikira akaguru k’ibumoso mu mukino wabahuzaga na SCTP yo muri Matadi kuri uyu wa Kabiri.
Uyu mukino warangiye BC Virunga itsinze SCTP Matadi ku manota 108-61. Usibye Mubulanyi, undi mukinnyi mugenzi we witwa Yanick Tshinngu nawe yavunikiye muri uyu mukino
Ngo ni inkuru ibabaje kuri uyu mukinnyi ukiri muto ariko na none no ku bantu bose bitabiriye irushanwa ry’Igikombe cya Congo cya Basketball ku nshuro ya 40, ribera kandi ku nshuro ya mbere mu mateka yacyo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni imikino ibera mu mirwa mikuru y’intara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, Goma na Bukavu nk’uko iyi nkuru dukesha Actualite.cd ivuga.
Mu gihe bwa mbere iyi mikino ibereye muri iyi mfuruka y’igihugu kandi hakaba hari imbogamizi zijyanye no gutwara abantu, abayobozi b’amakipe bakoze ibishoboka ngo urubyiruko rw’igihugu rwitabire iri rushanwa kandi ngo n’ibyo gushimirwa.
Tanga igitekerezo