![Umunyamakuru wavuzwe mu rubanza rwa Bunyoni yashyize hanze amabanga ku rupfu rwa Nkurunziza](local/cache-vignettes/L1000xH665/n-bdeda.webp)
Umunyamakuru Bob Rugurika wavuzwe n’ubushinjacyaha mu rubanza rwa Général Alain Guillaume Bunyoni ko bateguranye umugambi wo gukura Perezida Evariste Ndayishimiye ku butegetsi bw’u Burundi, arahamya ko Pierre Nkurunziza yapfuye arozwe.
Ubushinjacyaha buherutse kuvuga ko Bunyoni yahaye Rugurika amafaranga kugira ngo amufashe kunoza uyu mugambi, ariko uyu Jenerali we yisobanuye ko ayo yamuhaye yari ayo kugira ngo amufashe gushaka amakuru y’Abarundi 30 bashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, CPI.
Uyu munyamakuru ni we Bunyoni yise umunyantege nke atakwitabaza muri uyu mugambi mu gihe yaba awufite. Ati: “Ntabwo nategurana coup d’état n’umusivili w’umunyantege nke uri mu bilometero 6000 uvuye mu Burundi.”
Rugurika ubwa mbere yari yatangaje ko ntacyo avuga ku “binyoma” byamuvuzweho mu rukiko, kuko ngo dosiye ya Bunyoni ihishe byinshi ku buryo byose bigiye ku karubanda, byateza akaduruvayo mu butegetsi bw’u Burundi. Yasobanuye ko ari yo mpamvu byageze aho urubanza rwakomereje mu muhezo.
Uyu munyamakuru usanzwe ari n’umuyobozi w’ikinyamakuru RPA cyatangarijweho ‘coup d’état’ yapfubye mu Burundi muri Gicurasi 2015, yatangaje ko ubutegetsi bwatangaje ko urupfu rwa Pierre Nkurunziza rwabaye tariki ya 8 Kamena 2020 rwatewe n’indwara y’umutima, ariko ngo yararozwe.
Yakomeje asobanura ko RPA yakoze ubucukumbuzi ku rupfu rwa Nkurunziza kandi ko yashoboye kubona ibyemezo byo kwa muganga bigaragaza amakuru nyakuri. Ati: “Radio RPA yabonye bimwe mu byemezo bigaragaza ko Petero Nkurunziza yishwe ahawe uburozi. Ayandi makuru twamenye ni uko urupfu rwa Nkurunziza rwagombaga gukurikirwa n’iyicwa ry’abandi bantu. Ibyo byemezo byo turabifite.”
Uyu munyamakuru yatangaje ko Nkurunziza yishwe na bamwe bari bafatanyije kuyobora u Burundi, ariko ngo si ngombwa ko avuga amazina y’ababikoze. Icyo asaba ni uko ubutegetsi bwavuga ukuri ku cyahitanye uyu Mukuru w’Igihugu.
![](IMG/jpg/bob_rugurika_uyobora_rpa.jpg)
1 Ibitekerezo
Poto poto Kuwa 29/11/23
Ubundi kwisi ntabanga nibyakorewe mumwijima bizajakukarubanda.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo