![Umunyarwenya uzwi nka Mr Ibu yaciwe ukuguru](local/cache-vignettes/L1000xH520/capturelotr-61719.png)
Umukinnyi w’icyamamare muri sinema ya Nigeria (Nollywood) John Okafor, uzwi ku izina rya Mr Ibu, Umuryango we watangaje ko yabazwe inshuro indwi kuri ubu ukaba utangaza ko uyu mukambwe w’imyaka 62 yaciwe ukuguru.
Amakuru avuga ko yaciwe ukuguru kugirango ubuzima bwe burengerwe nyuma yo kubagwa inshuro nyinshi nta mpinduka zishobora gutuma amererwa neza kurushaho.Umuryango we uvuga ko ushimira abakomeje kuwuba hafi mu buryo bwose.
Ni nyuma y’uko mu kwezi gushize aribwo uwahoze ari Perezida wa Sena muri Nigeria, Dr. Bukola Saraki, yatangaje ko yishyuriye John Okafor, amafaranga yose yasabwaga kwishyura ibitaro nyuma y’uburwayi bwamwibasiye agasaba ubufasha bwo kwivuza.
Ibitaro rero yagiye kwivurizaho ngo byanzuye ko kugirango Mr Ibu adakomeza kuzahazwa n’uburwayi , ari uko yacibwa ukuguru.
Okafor, yakinnye muri firime nyinshi za Nollywood zirimo Keziah, Abagore 9 na Mr Ibu i Londres.Umuryango we nturatangaza icyateye ubwo burwayi bwamuciye ukuguru.
Ibyamamare mu ngeri zitandukanye ndetse n’abanyanijeriya hirya no hino ku Isi yose bamaze iminsi bakusanya amafaranga yo gushyigikira uyu mugabo wamamaye muri filime zitandukanye.
Tanga igitekerezo