Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 1 Ukuboza 2023, abashinzwe isuku muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye basanze umwana w’uruhinja, bigaragara ko yari afite amezi 8 n’iminsi mikeya, mu gatebo k’imyanda kari ku macumbi y’abakobwa azwi nka Benghazi.
Umwe mu banyeshuri ba kaminuza niwe ukekwaho gukuramo inda yarangiza akajugunya uruhinja mu gatebo k’imyanda abanyeshuri bajugunyamo imyanda.
Amakuru Bwiza yabashije kubona, avuga ko ibintu byacitse muri kaminuza abanyeshuri bose bacumbika muri ayo macumbi bagasohorwa iperereza rihita ritangira, umwe mu bakobwa baba muri iri cumbi bivugwa ko aniga mu mwaka wa mbere ukekwaho gukuramo inda atabwa muri yombi.
Umwe muri bagenzi be yabwiye itangazamakuru ko amakuru akimara kumenyekana abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bahise bahagera babasohora mu macumbi yabo.
Abakobwa biga muri Kaminuza y’u Rwanda, College ya Huye, bahise batumizwa mu nama y’igitaraganya kugira ngo bahabwe impanuro ndetse banahumurizwe.
Nk’uko biteganya n’Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, umuntu wese ukuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).
Iyo gukuramo inda biteye urupfu, uwakuriwemo inda yaba yabyemeye cyangwa atabyemeye, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo cya burundu.
1 Ibitekerezo
iganze Kuwa 01/12/23
Uwo mukobwa nakomere, ni ngombwa yahungabanye. Kandi ubwo umugabo wayimuteye akamutererana, wasanga yanamufashije kwihekura, arigaramiye. Birababaje pe.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo