![Umunyezamu wa Bugesera FC yatawe muri yombi na Polisi y'u Rwanda](local/cache-vignettes/L1000xH610/5745b46c-19e2-4875-a439-6a4343ef0298-3f318.jpg)
Habarurema Gahungu usanzwe afatira ikipe ya Bugesera FC, yatawe nuri yombi na Polisi y’Igihugu Ishami ryo mu muhanda nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yanyoye ibisindisha.
Uyu musore yafashwe mu rukerera rwo ku wa Gatatu ubwo yari ari mu muhanda Kigali-Bugesera atwaye imodoka kandi yasinze.
Gufungwa ku uyu mukinnyi, bivuze ko atazagaragara mu mukino wa Shampiyona w’umunsi wa 23 Bugesera FC izakiramo Mukura Victory Sports ku wa Gatandatu tariki 2 Werurwe 2024 kuri Stade ya Bugesera.
Gahungu yafashwe yanyoye ibisindisha nyuma y’uko ikipe ya Bugesera FC yishyuye abakozi bayo imishahara y’amezi atanu icyarimwe yari ibabereyemo.
Kuri ubu Gahungu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata.
Mu mpeshyi y’umwaka ushize ni bwo Gahungu yageze muri iyi kipe yo mu karere ka Bugesera avuye muri Police FC, aho yasinye amasezerano y’imyaka 2.
1 Ibitekerezo
Kuwa 01/03/24
jjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjj
Subiza ⇾Tanga igitekerezo