Rukundo Elia wamenyekanye nka Green P mu itsinda rya Tuff Gang, yavuze ko kugeza ubu yicuza igihe yataye ubwo yisunngaga ibigare kugeza ubwo ubuzima bwe bibushyize mu kaga.
Uyu muraperi yavuze ibi mu mpera z’icyumweru gishize, aho yavuze ko mu myaka ye yo hambere yataye igihe ubwo yosungaga ibigare.
Ni nyuma y’uko agarutse mu Rwanda avuye , i Dubai aho amaze imyaka ibiri n’igice aba, akaba yari yaraje mu bukwe bwa mukuru we The Ben uherutse kurongora.
Green P , avuga ko ubu amaze gufatisha umujyi wa Dubai , kuburyo bitazongera kumusaba kugumayo by’igihe kirekire , ahubwo azajya ajyayo yongere agaruke.
Ibi ngo ni mu buryo bwo kumworohereza gukora umuziki we , Dore ko yitegura kumurika album iriho indirimbo 7 mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka.
Avuga ko kandi itsinda rya Tuff Gang yahozemo naryo riri mu myiteguro yo kuzamurika Album mu gihe cy’impeshyi aho abakunzi bayo bazumvamo n’ijwi rya Nyakwigendera Jay Poly mu ndirimbo yakozeho ataritaba Imana.
Tanga igitekerezo