
Casandra Ventura wahoze ari umukunzi w’umuraperi Sean Love Combs uzwi nka Puff Daddy yavuze ko uyu muraperi yamuhohotoye mu gihe cy’imyaka icumi anamutoteza mu gihe yari umukunzi we ndetse na mbereho.
Kuri uyu wa kane, umuhanzi w’indirimbo R&B, Cassandra Ventura, yareze Sean "Diddy" Combs mu rukiko rw’ikirenga, ashinja uyu muraperi yamusambanyije ku gahato akanamukoresha uburetwa bw’igitsina ndetse no kumucuruza.
Kimwe mu birego nyamukuru bishinja Combs uzwi nka Cassie, ni uko yamuhatiye kwishora mu busambanyi agashaka kumugira indaya z’abagabo batandukanye bityo kugirango amwungukemo anishimishe.
Ventura, ufite imyaka 37, avuga ko Combs yamusambanyije ku gahato by’umwihariko ubwo umubano wabo wari urangiye mu 2018 ubwo yazanaga igitekerezo cyo kumusiga ngo batandukane.
Uru rubanza rwatanzwe mu rukiko rw’intara rwo muri Amerika i Manhattan, rurega kandi Combs kuba yarakubise Ventura buri gihe mu gihe cy’imyaka 10 y’umubano wabo aho yamukoreyeho iterabwoba ndetse akanamuhata ibiyobyabwenge n’inzoga.
Nk’uko bigaragara mu rubanza, Ventura yahuye na Combs mu mpera za 2005 ubwo yari afite imyaka 19 ,aza gusinya amasezerano y’imyaka 10 muri Bad Boy Records mu mezi make atangira gukundana n’uyu muraperi.
Umwunganizi wa Combs, Ben Brafman, yasohoye itangazo avuga ko umukiriya we "ahakana yivuye inyuma ibyo birego kuko ngo uyu muhanzikazi ashaka guharabika umukiriya we.
Tanga igitekerezo