• english English
  • english Francais
  • english Swahili
  • Ahabanza
  • Amakuru
    Nyuma y’u Rwanda Kenya nayo igiye kubaka uruganda rutanga ingufu za Nucléaire
    Samia yasabye ko ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi gikemuka burundu
    Kuba umutinganyi gusa ntibihagije ngo uhabwe ubuhungiro - Suella Braverman
    U Burusiya bwashyize Perezida wa CPI ku rutonde rw’abo ruhiga
    Umusirikare mukuru w’u Burusiya ingabo za Ukraine zigambye kwica yagaragaye mu nama
  • Ibitekerezo
    IBITEKEREZO Soma izindi
    Kuvuga icyo umuyobozi wirukanwe yazize cyangwa akacyivugira byagabanya impuha
    Minisitiri w’ingabo wa RDC ashobora kuzira ubutaka afite i Kigali
    Ese kurwanya umuco wo kudahana ni inshingano rusange?
    Bamporiki azahabwa imbabazi, abone kuba Umushumba w’abarokore
    Yaba ari amahitamo meza u Rwanda rushakiye urubyiruko imirimo mu mahanga?
  • Zicukumbuye
    ZICUKUMBUYE Soma izindi
    Rwanda: Ubwinshi bw’imanza, gufunga n’ubucucike bikomeje kubera ihurizo ubutabera
    Covid-19: �Nyunganira mwana �, inzira nshya ishora abana mu muhanda
    Kayonza: Mu ntambara y�amahugu arwana n�inzego z�ibanze, Pascal Mutumwa aratabaza Perezida Kagame
    Ibivugwa: Ingabo z�Abafaransa mu batazibagirwa Inkotanyi ahahoze ari Komini Maraba
    Gen. Godefroid Niyombare ari mu yihe mibare?
  • Politiki
    POLITIKI Soma izindi
    Abashingamategeko bo muri USA barasaba Menendez kwegura bwangu
    Perezida Ndayishimiye yavuze ku mwuka mubi uhwihwiswa mu Burundi
    Kenya: Umunyapolitiki ukomeye yibasiwe nyuma yo gusaba Perezida Kagame ko yarekera kuyobora u Rwanda
    Igisubizo cya P. Kagame ku mpamvu Gen. Muhoozi ari we wenyine washoboye kunga u Rwanda na Uganda
    Zabyaye amahari hagati ya Ukraine n’incuti yayo Pologne
  • Imikino
    POLITIKI Soma izindi
    Kiyovu Sports: Jenerali yivunnye Juvenal
    Rurageretse hagati ya Sancho n’umutoza Ten Hag wa Manchester United
    FIFA yahannye Rayon Sports
    Arsenal yahagamiwe na Tottenham mu maso ya P. Kagame
    APR FC yatakaje amanota ya mbere kuri Marines FC
Iyandikishe
Bwiza Bwiza
  • Ibitekerezo
  • ibyegeranyo
  • Zicukumbuye
  • imikino
  • politiki
  • ubuzima
Search
  • Ibitekerezo
  • ibyegeranyo
  • Zicukumbuye
  • imikino
  • politiki
  • ubuzima
Dukurikire
  • Francais
  • English
  • Kiswahili
Copyright © 2014-2023 BWIZA MEDIA Ltd.
Umushingamategeko wo mu Bwongereza yeguye, avumira Minisitiri w'Intebe ku gahera

politiki

Umushingamategeko wo mu Bwongereza yeguye, avumira Minisitiri w’Intebe ku gahera

Yanditswe na TUYIZERE JD
Yanditswe kuwa 27/08/2023 09:49

Umushingamategeko wo mu Bwongereza, Nadine Dorries, yeguye nyuma y’igitutu amaze iminsi ashyirwaho kubera kudakora inshingano ye uko bikwiye, asiga avumiye ku gahera Minisitiri w’Intebe akaba n’Umuyobozi Mukuru w’ishyaka Conservative riri ku butegetsi, Rishi Sunak.

Dorries wari uhagarariye ishyaka Conservative mu gace ka Mid Bedfordshire, yari yaratangaje ko azegura muri Kamena 2023 ubwo Boris Johnson wabaye Minisitiri w’Intebe na we yeguraga, gusa ntiyigeze atanga ubwegure mu buryo bwateganyijwe n’amategeko.

Nk’uko The Guardian ibivuga, uyu mushingamategeko wakoze inshingano zitandukanye muri guverinoma zirimo iya Minisitiri n’Umunyamabanga wa Leta, yari amaze iminsi 400 atavugira mu nteko ishinga amategeko kandi muri uyu mwaka yitabiriye amatora atandatu gusa, ariko yakomeje guhembwa umushahara w’Amapawundi 86.584.

Bijyanye n’uko Dorries atari yakeguye kandi ntakomeze akazi ke neza, Sunak aherutse kumunenga, agira ati: “Ntekereza ko abantu bakwiye kugira umushingamategeko ubahagararira. Ni ukumenya ko umushingamategeko wawe akorana nawe, ahugararira; haba mu kuvugira mu nteko cyangwa akaboneka mu gace ke. Ako ni ko kazi k’umushingamategeko kandi abashingamategeko bose babyubahiriza.”

Ijambo rya Sunak ryongereye igitutu kuri Dorries kugeza ubwo kuri uyu wa 26 Kanama 2023 atangaza ko yamaze kwegura, gusa yijundika Umuyobozi Mukuru w’ishyaka Conservative, anamutega iminsi.

Dorries yabwiye Sunak ati: “Ibikorwa byawe byatumye amashingamategeko 200 n’abandi bahura na tsunami y’amatora, batakaza imibereho kubera ko mu kutihangana kwawe ngo ube Minisitiri w’Intebe, warutishije umugambi wawe bwite ukutajegajega kw’igihugu n’ubukungu bwacu.”

Yakomeje abwira Sunak ko kuva yajya ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe kuva mu Kwakira 2022, nta cyo arageraho kandi ngo ayoboye ataratowe. Ati: “Ni iki cyakozwe cyangwa wagezeho? Uri mu biro bya Minisitiri w’Intebe utaratowe, nta jwi na rimwe, byibuze na rimwe ryaba ryaraturutse mu bashingamategeko bawe.”

Dorries yarangije ubutumwa bwe amenyesha Sunak ko amateka atazamucira urubanza neza.

Izindi Nkuru Bijyanye

Kenya: Umunyapolitiki ukomeye yibasiwe nyuma yo gusaba Perezida Kagame ko yarekera kuyobora u Rwanda
Kenya: Umunyapolitiki ukomeye yibasiwe nyuma yo gusaba Perezida Kagame ko yarekera kuyobora u Rwanda
Perezida Ndayishimiye yavuze ku mwuka mubi uhwihwiswa mu Burundi
Perezida Ndayishimiye yavuze ku mwuka mubi uhwihwiswa mu Burundi
Abashingamategeko bo muri USA barasaba Menendez kwegura bwangu
Abashingamategeko bo muri USA barasaba Menendez kwegura bwangu

Izindi wasoma

Abashingamategeko bo muri USA barasaba Menendez kwegura bwangu

Perezida Ndayishimiye yavuze ku mwuka mubi uhwihwiswa mu Burundi

Kenya: Umunyapolitiki ukomeye yibasiwe nyuma yo gusaba Perezida Kagame ko yarekera kuyobora u Rwanda

Igisubizo cya P. Kagame ku mpamvu Gen. Muhoozi ari we wenyine washoboye kunga u Rwanda na Uganda

Zabyaye amahari hagati ya Ukraine n’incuti yayo Pologne

TUYIZERE JD
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • *Kwandika mu bika kanda ahanditse Enter. Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa

DUKURIKIRE

Wadusanga kuri izi nkoranya mbaga
Facebook Like
Twitter Follow
Youtube Subscribe

Weekly Newsletter

Iyandikishe ujye ubona amakuru yacu kuri Email

I have read and agree to the terms & conditions

Amakuru Agezweho

Kiyovu Sports: Jenerali yivunnye Juvenal
Kiyovu Sports: Jenerali yivunnye Juvenal

Nyuma y'u Rwanda Kenya nayo igiye kubaka uruganda rutanga ingufu za Nucléaire
Nyuma y’u Rwanda Kenya nayo igiye kubaka uruganda rutanga ingufu za Nucléaire

Samia yasabye ko ikibazo cy'ibura ry'amashanyarazi gikemuka burundu
Samia yasabye ko ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi gikemuka burundu

Kuba umutinganyi gusa ntibihagije ngo uhabwe ubuhungiro - Suella Braverman
Kuba umutinganyi gusa ntibihagije ngo uhabwe ubuhungiro - Suella Braverman

Rurageretse hagati ya Sancho n'umutoza Ten Hag wa Manchester United
Rurageretse hagati ya Sancho n’umutoza Ten Hag wa Manchester United

- DUTERE INKUNGA -

Mashya

Kiyovu Sports: Jenerali yivunnye Juvenal
27/09/23 06:31
Kiyovu Sports: Jenerali yivunnye Juvenal
Nyuma y'u Rwanda Kenya nayo igiye kubaka uruganda rutanga ingufu za Nucléaire
27/09/23 06:30
Nyuma y’u Rwanda Kenya nayo igiye kubaka uruganda rutanga ingufu za Nucléaire
Samia yasabye ko ikibazo cy'ibura ry'amashanyarazi gikemuka burundu
27/09/23 06:00
Samia yasabye ko ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi gikemuka burundu
Kuba umutinganyi gusa ntibihagije ngo uhabwe ubuhungiro - Suella Braverman
27/09/23 06:00
Kuba umutinganyi gusa ntibihagije ngo uhabwe ubuhungiro - Suella Braverman
imikino

Rurageretse hagati ya Sancho n’umutoza Ten Hag wa Manchester United

Jadon Sancho yirukanwe mu bigo byose by’ikipe ya mbere muri Manchester United, harimo (...)

Yanditswe na Ndacyayisenga Fred
ubutabera

Kazungu Denis yoherejwe mu igororero

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rumaze gutegeka ko Kazungu Denis ukurikiranweho ibyaha bigera (...)

Yanditswe na TUYIZERE JD
Amakuru

U Burusiya bwashyize Perezida wa CPI ku rutonde rw’abo ruhiga

U Burusiya bwashyize Piotr Hofmanski ukuriye Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) ku rutonde (...)

Yanditswe na BABOU Bénjamin
Amakuru

Umusirikare mukuru w’u Burusiya ingabo za Ukraine zigambye kwica yagaragaye mu nama

Umuyobozi w’ingabo zirwanira mu mazi z’u Burusiya zikorera ku Nyanja y’Umukara akaba n’umwe mu (...)

Yanditswe na Denis Nsengiyumva

Bwiza Media is a leading online media company based in Rwanda that provides information and analysis on societal achievements and needs.

Service Dutanga

  • Itangazamakuru
  • Kwamamaza -Advert
  • Dufata amashusho -Video
  • Dutunganya Amashusho
  • Dukora websites
  • Amatangazo / Cyamunara

Ibyiciro Bikunzwe

  • politiki
  • imyidagaduro
  • imikino
  • ubuzima
  • utuntu-nutundi

© Bwiza Media. All Rights Reserved.