
Umushingamategeko wo mu Bwongereza, Nadine Dorries, yeguye nyuma y’igitutu amaze iminsi ashyirwaho kubera kudakora inshingano ye uko bikwiye, asiga avumiye ku gahera Minisitiri w’Intebe akaba n’Umuyobozi Mukuru w’ishyaka Conservative riri ku butegetsi, Rishi Sunak.
Dorries wari uhagarariye ishyaka Conservative mu gace ka Mid Bedfordshire, yari yaratangaje ko azegura muri Kamena 2023 ubwo Boris Johnson wabaye Minisitiri w’Intebe na we yeguraga, gusa ntiyigeze atanga ubwegure mu buryo bwateganyijwe n’amategeko.
Nk’uko The Guardian ibivuga, uyu mushingamategeko wakoze inshingano zitandukanye muri guverinoma zirimo iya Minisitiri n’Umunyamabanga wa Leta, yari amaze iminsi 400 atavugira mu nteko ishinga amategeko kandi muri uyu mwaka yitabiriye amatora atandatu gusa, ariko yakomeje guhembwa umushahara w’Amapawundi 86.584.
Bijyanye n’uko Dorries atari yakeguye kandi ntakomeze akazi ke neza, Sunak aherutse kumunenga, agira ati: “Ntekereza ko abantu bakwiye kugira umushingamategeko ubahagararira. Ni ukumenya ko umushingamategeko wawe akorana nawe, ahugararira; haba mu kuvugira mu nteko cyangwa akaboneka mu gace ke. Ako ni ko kazi k’umushingamategeko kandi abashingamategeko bose babyubahiriza.”
Ijambo rya Sunak ryongereye igitutu kuri Dorries kugeza ubwo kuri uyu wa 26 Kanama 2023 atangaza ko yamaze kwegura, gusa yijundika Umuyobozi Mukuru w’ishyaka Conservative, anamutega iminsi.
Dorries yabwiye Sunak ati: “Ibikorwa byawe byatumye amashingamategeko 200 n’abandi bahura na tsunami y’amatora, batakaza imibereho kubera ko mu kutihangana kwawe ngo ube Minisitiri w’Intebe, warutishije umugambi wawe bwite ukutajegajega kw’igihugu n’ubukungu bwacu.”
Yakomeje abwira Sunak ko kuva yajya ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe kuva mu Kwakira 2022, nta cyo arageraho kandi ngo ayoboye ataratowe. Ati: “Ni iki cyakozwe cyangwa wagezeho? Uri mu biro bya Minisitiri w’Intebe utaratowe, nta jwi na rimwe, byibuze na rimwe ryaba ryaraturutse mu bashingamategeko bawe.”
Dorries yarangije ubutumwa bwe amenyesha Sunak ko amateka atazamucira urubanza neza.
Tanga igitekerezo