
Umuyobozi w’itorero ADEPR, Rev. Pasiteri Ndayizeye Isaie, yavuze ku byabereye mu rusengero rwa Nyarugenge nyuma y’aho ashinjwe guha ikaze abamamaza abaryamana bahuje ibitsina bazwi nk’abatinganyi.
Ku mbuga nkoranyambaga hari gukwirakwira amakuru avuga ko Pasiteri Ndayizeye “yahaye ikaze abatinganyi” guhera kuri uyu wa 14 Nzeri 2023 hashingiwe kuri videwo y’Umunyamerikakazi Kake Cheys wagiriye uruzinduko mu Rwanda.
Ejo ni bwo Kake yagaragaye mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge, ahaberaga amahugurwa y’iyobokamana, mu gihe cyo kuramya Imana, yegera imbere hafi y’uruhimbi, arambura igitambaro yari afite cy’amabara y’uruvange, akizunguza mu kirere.
Pasiteri Ndayizeye agaragara muri iyi videwo yegera uyu Munyamerikakazi, aramwongorera [ibyo yamubwiye ntibiramenyekana], na we amufata ku mugongo. Hari abasobanuye ko yamubwiraga ko iki gitambaro ari ikibazo, na we amuhumuriza ko atongera kukizunguza.
Nyuma yo kubona ko ibyo yakoze byateje impaka, Kake ukiri mu Rwanda kuri uyu wa 14 Nzeri yifashe amashusho, asobanura ko nta kibi yari agambiriye. Aya ni yo BWIZA yahawe na Pasiteri Ndayizeye ubwo yamusabaga kugira icyo avuga ku makuru ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.
Kake yumvikana agira ati: “Ndagira ngo nsabe imbabazi ku kintu cyagaragaye gisa naho kidakwiye, ku gitambaro cyagaragaye murusengero rwa ADEPR Nyarugenge aho twari turi uyu munsi. Aho nturuka igisobanuro cyacyo ni ikindi. Twebwe iwacu dukoresha ibitambaro bisanzwe turamya Imana.”
Uyu Munyamerikakazi uhamya ko yakiriye agakiza kuva afite imyaka 9 y’amavuko, yakomeje ati: “Ni ukuri nta cyo nari ngambiriye kandi mbisubiremo nta ntego mbi yindi mfite yo kwamamaza ubutinganyi ariko ndagira ngo mbabwire ko ncishijwe bugufi no kuba hano, nishimiye kuzagaruka nkongera nkababona tugafatanya namwe kuramya no guhimbaza Imana”.
Kake yasubiyemo ko icyo yamamaza ari Kirisitu aho kuba ubutinganyi. Ati: “Njyewe gahunda namamaza ni iya Yesu Kirisitu gusa. Nta yindi gahunda namamaza, yewe sinamamaza LGBTQ. Yesu ni we mwami n’umukiza wanjye. Icyo nifuza ni ukuzana urukundo rw’umwuka wera kuri mwebwe no kuri njye kuko ni cyo Yesu yadukoreye twese.”
Pasiteri Ndayizeye yasobanuye ko Kake atari umutinganyi kandi atamamaza ubutinganyi. Ati: "Ari na we si umutinganyi kandi ntabwo yamamaza ubutinganyi, rero mu cyo twabwira abantu ni uko dukomeza kuba mu murongo twahisemo nk’itorero kandi ushingiye ku ijambo ry’Imana kandi ikindi ni uko tunakomeza kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisitu no gusenga."

3 Ibitekerezo
Mukristo Kuwa 15/09/23
Bazi ko nta bwenge tugira???imitongero yabo ntacyo izadutwara tur’ubwoko butavumika,naho Isaī we mumureke ibyo yigira byose azibuke ko amarembo y’ikuzimu atashobora itorero ry’Imana,yabereye itorero Balamu.izo ncuti yashakiye itorero aryambuye abarivunnye ziramutamaje ubwo zazamuraga ibendera ryazo zerekana ko zahageze.gusa ntacyo satani n’abakozi be bazadutwara
Subiza ⇾jojo Kuwa 15/09/23
Nimusenge ibihe byasohoye, mufate ingamba mwamagane ikibi aho gukomeza kurebera,muragwa mu ruzi murwita ikiziba!
Subiza ⇾Nitwa.eric ariko mureke twitonde tutavuga tugacumura habaho nokwibeshya kumunu. Kuwa 16/09/23
Uwo munyamerika kazi ngewe ndumva nakosa afite yabikoze uko babikora iwabo cyeretse iyobamubwira ukoyitwara bamubwiye ukoyitwara abirengahose?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo