
Umusirikare w’u Burundi witwa Dusabeyezu Vianney, yapfiriye muri hoteli iherereye muri komini Mutukura, intara ya Cankuzo ubwo yari aryamanye n’umugore w’imyaka 31 y’amavuko.
Nk’uko urubuga SOS Burundi rubivuga, iyi mpanuka y’uyu musirikare w’imyaka 40 y’amavuko wari umushoferi w’ikigo cya gisirikare cya Mutukura yabaye mu gitondo cy’uyu wa 7 Kamena 2023.
Nyiri hoteli yamenye inkuru y’urupfu rw’uyu musirikare, ahamagara Polisi, iza guta muri yombi uyu mugore bari baryamanye witwa Concillie Nimubona.
Umurambo wa Dusabeyezu wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Cankuzo, mu gihe uyu mugore we agifungiwe muri kasho ya Cankuzo, mu gihe iperereza rikomeje.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo