
Igisirikare cya Uganda (UPDF) kiri gukora iperereza ku kuntu umusirikare wacyo yarashe akica inka 18 agakomeretsa izindi zisaga 20 mu Karere ka Nakapiripirit ku Cyumweru.
Ni umusirikare kuri muri division ya 3 y’ingabo zirwanira ku butaka nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa yo w’agateganyo, Major Moses Amuya.
Major Amuya yavuze kandi ko umusirikare ushinjwa kwica aya matungo ari Private Yofesi Baguma, ari mu bashinzwe umutekano bari bashinzwe kuragira aya matungo yari yarafatiriwe.
Maj. Amuya ati "Kubw’ibyago, yatangiye kurasagura akoresheje imbunda ye mu rwuri rurinzwe rwa Moruita."
Mu itangazo rigufi, UPDF yatangaje ko inka 18 zapfuye ako kanya mu gihe izindi 25 zakomeretse mbere y’uko bagenzi b’uyu musirikare bamuta muri yombi kubera ibyo bintu nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga.
Maj. Amuya yakomeje agira ati "Inka zishwe n’izakomeretse ziri mu 129 zafashwe ku itariki ya 09 Nzeri 2023, zikuwe Naborokocha na Pian Upe Game Reserve mu gusubiza iyicwa rya ofisiye wa UPDF n’abandi basirikare babiri muri Kanama 2023,"
Yongeyeho ko mu gihe iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Private Baguma, ubu ufungiwe ku cyicaro cya brigade ya 407, ashobora kuba yaragize ihungabana ryo mu mutwe akaba agomba gukorerwa ibizamini ngo hamenyekane neza icyamuteye kwica izi nka.
UPDF kandi yabwiye abanyamakuru ko zimwe mu nka zakozweho zashyizweho ibimenyetso kugirango ba nyirazo bazashumbushwe.
Hagati aho Major Amuya avuga ko mu gihe hatangijwe igikorwa cyo gushaka abanyabyaha bishe abo basirikare bavugwa, byibuze hamaze gufatwa imbunda eshatu mu gihe abakekwa barindwi batawe muri yombi, naho inka 38 bari bibye zikagaruzwa.
Tanga igitekerezo