Nyuma y’umutingito wahitanye ibihumbi muri Siriya na Turukiya mu minsi ishize, kuri uyu wa 20 Gashyantare 2023 wongeye guhitana abantu batatu muri Turukiya, abandi amagana barakomereka mu bihugu byombi.
Abashinzwe ubutabazi muri Turukiya bongeye gushakisha abantu bagwiriwe n’inyubako nyuma y’umutingito mushya wibasiye iki gihugu, ugahitana byibuze abantu batatu.
Uyu mutingito wari ufite ubukana bwa 6.4 na 5.8 ni wo wongeye kwibasira ibihugu byombi.
Ikigo cya Turukiya gishinzwe ibiza n’ubutabazi kivuga ko umutingito wa 6.4 wabaye mu masaa kumi n’imwe y’umugoroba ku isaha ngenga masaha ya (GMT). Nyuma gato hakurikiyeho undi mutingito wa 5.8 nyuma y’iminota itatu.
Umutingito ukomeje kwibasira Siriya na Turukiya
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Turukiya, Süleyman Soylu, yavuze ko abantu batatu bapfuye ari abo mu duce twa Antakya, Defne na Samandag .
Minisitiri w’ubuzima, Dr Fahrettin Koca muri Turukiya, yatangaje ko uretse aba bapfuye, abandi 294 bakomeretse, muri bo 18 bakaba bakomeretse cyane.
Ku rundi ruhande muri Siriya umutingito wakomerekeje abantu bagera kuri 470, bakaba bajyanwe no mu bitaro.
Uyu mutingito wongeye kwibasira Siriya na Turukiya biravugwa ko waba wageze mu bihugu bya Misiri na Libani, gusa ho ntibiratangazwa niba hari abo wahitanye. Wagarutse nyuma y’uwari wibasiye ibihugu byombi ku wa 6 Gashyantare 2023 ugahitana abantu 44.000 abandi ibihumbi icumi basigaye batagira aho baba.
Tanga igitekerezo