![Umutoza wa APR FC yapfuye](local/cache-vignettes/L820xH505/umutoza_uzongerera_imbaraga_abakinnyi_ba_apr_fc_dr_adel_zrane_yegeze_mu_rwanda-f9449-bbd18.jpg)
Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC, Umunya-Tunisia, Dr Adel Zrane, yaguye mu nzu abura umwuka.
Amakuru atari meza asohotse mu kanya ni uko Dr Adel Zrane wongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC yaguye mu nzu akabura umwuka.
Ubwo bajyaga gufata uyu mutoza aho yari atuye ngo bajye mu myitozo, basanze yaguye mu nzu atari guhumeka.
Uyu mutoza bahise bamujyana kwa muganga kugira ngo barebe ko baramira ubuzima bwe gusa basanze yamaze gupfa.
Dr Adel Zrane w’imyaka 39, yaje kuba Umutoza Wungirije wa APR FC ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi [Physical Fitness Coach] muri Nyakanga 2023 aho yari asimbuye mwene wabo Jamel Eddine Neffati.
Dr Adel afite impamyabumenyi y’ikirenga mu birebana n’ubuzima bw’abakinnyi.
Yakoze mu makipe atandukanye kandi akomeye nka Simba SC yo muri Tanzania, Al-Wehdat Sport Club yo muri Jordan, AL-AIN Saudi Football Club n’Ikipe y’Igihugu ya Mauritania.
2 Ibitekerezo
Vincent TWAKIZURU Kuwa 02/04/24
Imana imwakire mu bayo
Subiza ⇾Igiraneza systephi Kuwa 02/04/24
Birababaj pee nkatw abafana b apr muri uyu mwaka tugomeje kumva inkuru mbi kd nyinsh imana ni imuh iruhuk ridashira.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo