Umutoza Hugo Broos wa Bafana Bafana ya Afurika y’Epfo, yatangaje ko kuba abakinnyi be batashoboye guhangana n’uburyo bw’imikinire y’Amavubi bwa ’gipira ndaguteye’ ari byo byatumye ikipe ye itsindwa.
Ku wa Kabiri tariki ya 21 Ukwakira ni bwo Afurika y’Epfo yatsinzwe n’Amavubi y’u Rwanda ibitego 2-0, mu mukino wo mu tsinda C wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Ibitego byo mu gice cya mbere cy’umukino bya Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert ni byo byafashije Amavubi kwegukana intsinzi, nyuma y’imyaka itatu atazi uko gutsinda bimera.
Nyuma y’umukino umutoza Broos yagaragaje ko abasore be bakozweho na ’gipira ndaguteye’ y’amavubi.
Ati: "Twatsinzwe umukino mu minota 25 ya mbere. Ntabwo twari twiteguye gipira ndaguteye y’u Rwanda n’ubwo nari nabwiye abakinnyi ko bagomba kuyitondera."
Yakomeje agira ati: "Muri iyo minota 25 ya mbere twatanze impano ebyiri; ibitego bibiri. Ku gitego cya kabiri twabonye umupira ntitwawugumana, birangira batsinze."
Broos yavuze ko Afurika y’Epfo yishyuye kuba yaratangiye umukino nabi.
Gutsinda uyu mukino byatumye Amavubi ayobora itsinda C n’amanota ane, akarusha inota rimwe Afurika y’Epfo ya kabiri.
Tanga igitekerezo