Manirareba Herman utuye mu mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Gitare, Umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi yandikiye Inteko ishinga amategeko ayisaba ko yavugurura itegekonshinga, Perezida Paul Kagame akagirwa Umwami w’u Rwanda gusa ngo imyaka imaze kurenga ibiri atarabona igisubizo.
Iyi baruwa Manirareba yayandikiye umutwe w’Abadepite tariki ya 12 Gicurasi 2018, avuga ko ubwami bwakuweho n’abapadiri bera b’abamisiyoneri bifatanyije n’abakoloni b’Ababiligi tariki ya 18 Mutarama 1961 muri ‘Coup d’Etat de Gitarama’ [ku ngoma ya Kigeli V Ndahindurwa].
Manirareba yasobanuye ko muri icyo gihe, Paul Kagame yagiye mu buhungiro muri Uganda. Ngo bityo rero, aho yagarukiye, ntiyakomeza kuba Perezida wa Repubulika, ahubwo yaba Umwami mu bwami bwashyizweho na Gihanga, igihugu kigasubira uko cyahoze.
Manirareba agereranya igikorwa cyo guhagarika jenoside cyari kiyobowe na Paul Kagame n’uburyo Umwami Ruganzu II Ndoli yabohoye u Rwanda (1510-1543) abanyamahanga bari barumaranye imyaka 11.
Impamvu Perezida Kagame yaba Umwami w’u Rwanda
Bwiza.com yagiranye ikiganiro na Manirareba kuri uyu wa 25 Kamena 2020, avuga ko Paul Kagame aramutse abaye Umwami w’u Rwanda, yarushaho kwegera abaturage. Ati: “Burya umwami ni uwa rubanda. Aramutse abaye umwani, yarushaho kwegera abaturage cyane kuko ubona ko akenshi akunda kubonana nabo ari uko aba yagiye mu nteko zabo. Ubona bagifite inyota yo kugumana na we, bakamubwira ibibazo byinshi.”
Yakomeje avuga ko “umwami yaciraga urubanza ku karubanda” mu gihe Perezida Kagame yaba abaye Uwami, ibintu byo gusiragira mu nkiko byavaho.
Manirareba avuga ko adashyigikiye inama abakuru b’ibihugu bajya gukorera mu mahanga. Ngo izo zagabanyuka cyangwa zikavaho kuko nta kinini zimara. Ati: “Reba abantu bakubaza ibibazo ufite kandi ari bo batumye umera utyo.” Yakomozaga ku bihugu byo ku mugabane w’i Burayi byakolonije Afurika. Aho ngo ntihari ku bw’ineza y’Afurika, ahubwo byishakiraga ubutunzi kuri uyu mugabane, ndetse ngo ni ko bikimeze n’ubu.
Maninareba avuga ko kugeza ubu nta gisubizo Inteko iramuha ku ibaruwa ye yanditse muri Gicurasi 2018. Ati: “Narirutse ndaruha. Amafaranga y’amatike, yanshizeho, nta kintu na kimwe bigeze baha agaciro.” Avuga ko yahise atekereza kurema ishyaka rya politiki rizamura igitekerezo cye kurusha ibaruwa yanditse, rikaba ryitwa ‘Abanyamurage’ gusa ntiriratangira gukora. Yatangaje ko yakoze ‘Declaration’ y’iri shyaka tariki ya 22 Kamena, ubu akaba agishakisha ibyangombwa ndetse n’abayoboke, ageraranyije rikaba rigeze ku kigero cya 80% kugira ngo ryuzuze ibisabwa byose.
Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, mu ngingo ya 98, rivuga ko Perezida wa Repubulika ari we Mukuru w’Igihugu. Igika cya gatatu kiri mu ngingo y’175 y’iri tegeko kivuga ko iyo ivurugurura ry’itegekonshinga ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demukarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw’ubutegetsi buteganyijwe naryo, cyane cyane ku butegetsi bwa leta bushingiye kuri Repubulika n’ubusugire bw’igihugu, rigomba kwemezwa na referandumu, rimaze gutorwa na buri mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.
Amateka agaragaza ko Paul Kagame ari Perezida wa 6 uyoboye u Rwanda kuva rwaba Repubulika mu 1961. Umwami wa nyuma wategetse u Rwanda ni Kigeli V Ndahindurwa wimye ingoma kuva mu 1959.
2 Ibitekerezo
Innocent Kuwa 25/06/20
Uyu we se kandi apfana iki na Barafinda?
Subiza ⇾ruheza Kuwa 26/06/20
Uyu mugabo baza atari tayari, ko Babarafinda bamaze kuba benshi,
Subiza ⇾Tanga igitekerezo