![Umuvandimwe wa Jose Chameleone yapfuye](local/cache-vignettes/L896xH582/20240330_80218-d96d4.jpg)
Humphrey Mayanja, umuvandimwe w’abahanzi Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone, Pallaso na Weasel bamamaye mu muziki wa Uganda, yapfuye.
Humphrey wari mukuru w’aba bahanzi, yapfuye nyuma y’igihe kirekire yari amaze arwaye.
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Uganda avuga ko yari amaze igihe arwaye kanseri y’igifu.
Dr Jose Chameleone yamubitse abicishije ku rubuga rwe rwa Facebook.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo yapfuye aguye mu bitaro bya Mulago i Kampala, aho yari amaze iminsi arwanira n’ubuzima.
Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo Humphrey yari yabagiwe igifu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere y’uko kimurembya guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo