
Rukundo Patrick wari ukuriye komite nkemurampaka muri Rayon Sports, yeguye kuri izo nshingano nyuma yo kotswa igitutu n’abafana b’iriya kipe.
Uyu mugabo yiswe "umunyenda nini ndetse n’umugambanyi" n’abafana ba Rayon Sports, nyuma yo kugaragara mu ruhame yambaye umwambaro wa APR FC.
Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yari yagiye kuyishyigikira ku Cyumweru, ubwo yari yakiriye Pyramids FC yo mu Misiri mu mukino wa CAF Champions league amakipe yombi yaguyemo miswi 0-0.
Nyuma y’igitutu cyinshi cy’abamusabiraga kwirukanwa, Rukundo Patrick yeguye ku nshingano yari afite nk’uko yabyemereye B&B FM.
Yavuze ko yafashe kiriya cyemezo mu rwego rwo "gutanga umutuzo."
Rukundo yeguye mu gihe yari yatangaje ko kujya gushyigikira APR FC anambaye umwambaro wayo ari igitekerezo cye bwite kandi yumva kitamubangamiye.
Asaba imbabazi yunzemo ati: "niba hari uwo iyo foto yabangamiye musabye imbabazi. Ndi umufana wa Rayon Sports, kandi nta n’uwabimbuza."
1 Ibitekerezo
Prince Kuwa 19/09/23
Aha nta fair play irimo kuko gushyigikira ikipe yasohokeye igihugu sinka yaciye Amabere rwose Abagasenyi nta fair play mugira ibyanyu muhora muntambara gusa
Subiza ⇾Tanga igitekerezo