
Kuva imihigo yatangira mu mwaka 2006, umwaka wa 2019 ni wo wa mbere utabayemo igikorwa cyo guhigura no guhiga. Kudahigura neza ibibazo by�imibereho myiza y�umuturage, iri mu cyerekezo 2020, ngo byaba byarabaye nyirabayazana w�iryo subikwa.
Umuhango wo kwesa imihigo ya 2018/2019 no gushyira umukono ku mihigo ya 2019/2020 wari uteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 13 Kanama 2019 waje gusubikwa ku buryo butunguranye. Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana, yagaragaje ko uwo muhango wasubitswe kubera ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari yifuje ko hagira impinduka ziba mu mihigo.
Perezida Kagame yasabye ko imihigo y�umwaka wa 2019/2020, mu nzego zose, yashingira ku bikorwa n�ingamba zigamije gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza n�umudendezo w�umuturage.
Leta y�u Rwanda kandi yakoze byinshi mu 2019 mu kuzamura imibereho y�abaturage, nk�imwe mu nkingi z�imbere mu buzima bw�igihugu. Hari ibyagenze neza, umuturage akabyungukiramo ku mibereho ye, mu gihe hari ibindi bitagezweho ku gipimo cyifuzwa, mu rwego rwo kuzamura imibereho y�abaturage.
Nubwo iyi nkingi igizwe n�ibintu byinshi, Bwiza.com yahisemo kwibanda kuri za gahunda, ibyemezo na politiki nshya, byaba byaratumye habaho impinduka iyo ari yo yose ku buzima bw�umuturage, mu mwaka wa 2019.
Nyinshi muri izi gahunda zari zisanzwe ziriho mu 2018, ndetse no mu 2019 zakomeje kugezwa ku baturage, gusa hakurwamo zimwe mu nenge, hagamijwe kunoza akamaro zagira ku mibereho y�umuturage.
Gahunda ya Girinka iracyarimo ibibazo
Iyi gahunda, nta mudugudu n�umwe itarimo. Ni ukuvuga ko iri mu gihugu cyose. Muri buri mudugudu, bakora urutonde rw�abaturage hashingiwe ku bakennye kurusha abandi, maze buri muryango utahiwe ukajya uhabwa inka. Iyo ya nka umuryango wahawe ibyaye inyana, uwo muryango ugomba mbere uwo muryango kuyigabira undi muryango utishoboye.
Iyi gahunda yarakomeje, inka nyinshi ziratangwa hose mu gihugu, ariko na n�ubu iracyakomwa mu nkokora. Ahanini ubuyobozi bw�inzego z�ibanze ni bwo bushyirwa mu majwi, kubera kutubahiriza amabwiriza agenga iyi gahunda.
Henshi, byagaragaye ko hazamo amarangamutima mu gutanga inka, aho usanga zihabwa abakire batanze amafaranga. Ahandi henshi, ukahasanga ruswa yiswe ikiziriko, ari yo mafaranga ahabwa abayobozi kugira ngo umuntu ahabwe inka. Iyi yakunze kugarukwaho n�abaturage hirya no hino.
Imikorere nk�iyo, n�indi itandukanye, bituma Girinka itagera ku ntego zayo nyamukuru, ari zo kurwanya imirire mibi mu bana no kuzamura ubukungu bw�imiryango ikennye.
Baracyanenga ibyiciro by�ubudehe
Gahunda y�Ubudehe ni imwe muri gahunda za Leta y�u Rwanda, igamije kurwanya ubukene hashingiwe ku ihame ry�ibikorwa bishingiye ku ruhare rw�umuturage mu bimukorerwa cyangwa se �community participation�
Ubudehe, nk�uko bwahoze mu mateka y�u Rwanda, ntibushingiye ku nkunga yo hanze, ahubwo abaturage ubwabo barebera hamwe ibibazo bafite, maze bakigira hamwe uburyo bwo kubikemura. Mu gukemura ibibazo bumvikanyeho bose, hakoreshwa ubushobozi bwabo bwite.
Mu gihe cyose hari ibikenewe, kandi abatuye umudugudu batabashije kubibona mu bushobozi bwabo, ibyo ni byo bishakirwa inkunga yo kubunganira. Aha byumvikana ko Leta ishyiramo amafaranga kugira ngo iyi gahunda igire imbaraga. Muri uyu mwaka wa 2019, abaturage bakomeje gukora ibikorwa byo kuremerana.
Kuri ubu ariko haracyumvikana abaturage bavuga ko bashyizwe mu byiciro by�ubudehe badakwiriye. Batunga agatoki inzego z�ibanze, ko ari zo zibihindura zirengagije amakuru yatanzwe mu nteko z�abaturage.
Ibi ngo biba bigamije guhisha ko bafite abaturage benshi bakennye. Leta iherutse gutangaza ko ibyiciro by�ubudehe bizasubirwamo kandi ko bitazongera kugenderwaho hatangwa inguzanyo yo kwiga kaminuza.
Ubushakashatsi bw�Urwego rw�imiyoborere, RGB, ku ishusho y�uko abaturage banyurwa na serivise bahabwa n�inzego zitandukanye zibegereye mu mwaka ushize bwerekanye ko 45.7%by�Abanyarwanda batishimiye ibyiciro by�ubudehe bashyizwemo.
Ibi byiciro abaturage bijujutira nyamara ni byo byifashishwa mu igenamigambi ritandukanye ry�igihugu nko kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sant�) kurihira abanyeshuri muri za Kaminuza, imishinga igamije gukura abantu mu bukene, n�ibindi.
Umwaka wa 2019, ukaba usize bidahinduwe. Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by�iterambere mu nzego z�ibanze (LODA), Gatsinzi Justin, avuga ko ibyiciro bishya by�ubudehe bishobora kuva kuri bine byari bisanzwe, bikaba bitanu.
VUP: Vision Umurenge Program si shyashya !
Iyi yahunda ya Leta yakomeje gushyirwamo imbaraga, kugira ngo igere ku ntego zayo, zirimo gukura abaturage batishoboye mu bukene.
Mu mirenge imwe n�imwe, hari aho usanga abaturage bafashwa na VUP batabikwiye, hagashingirwa ku cyenewabo n�ikimenyanye by�abashinzwe gushyira abaturage ku rutonde rw�abagenerwabikorwa b�iyi gahunda. Ahandi hakavugwa abagenerwabikorwa ba baringa, borohereza abayobozi kunyereza amafaranga.
Kiriya kibazo cy�ikimenyane, kimwe n�ibindi birimo ibirarane ku bakoze imirimo rusange, gutinda guhembwa, amakosa mu malisiti y�abakoze imirimo, ihindagurika ry�abakozi n�ibindi biracyumvikana mu baturage mu 2019.
Ubundi inkunga za VUP ziri ugutatu. Inkunga y�ingoboka, ya buri kwezi, ihabwa abakecuru n�abasaza yakomeje gutangwa ; amafaranga ashyirwa mu bikorwa by�imirimo y�amaboko mu guhemba abakozi ; n�amafaranga ajya gufasha abaturage mu mishinga itandukanye. Ibi byiciro byose uko ari bitatu, Leta yakomeje kubishyiramo imbaraga.
Hirya no hino, abaturage bagaragaza ko bishimira iyi gahunda, kuko ibavana mu bukene, imibereho yabo ikaba myiza. Gusa basaba ko ziriya mbogamizi zose zavuzwe haruguru zakurwaho.
Miliyari zisaga 44 muri VUP !
Mu mwaka wa 2017-2018, gahunda ya VUP yageze ku bagenerwabikorwa 283,990 bo mu mirenge 416, hakoreshejwe ingengo y�imari ya miliyari 35,4 z�amafaranga y�u Rwanda.
Mu mwaka wa 2018-2019, gahunda ya VUP yageze ku bagenerwabikorwa 293,314, hakoreshejwe ingengo y�imari ingana na miliyari 45,3 z�amafaranga y�u Rwanda.
Kuva gahunda ya Vision 2020 Umurenge Program (VUP) yatangira muri 2008, amafaranga y�u Rwanda akabakaba miliyari 290 ni yo amaze gukoreshwa muri gahunda zayo uko ari eshatu.
Imibereho y�abakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka
Muri Gashyantare 2019, ni bwo urujya n�uruza ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda rwajemo kidobya. Iki kibazo cya politiki cyagize ingaruka ku mibereho y�abaturage begereye imipaka, ahanini bari batunzwe n�ubucuruzi buyambuka. Bamwe bahasize ubuzima bari mu bikorwa bya magendu, abaranguraga ibicuruzwa muri Uganda ubucuruzi bwabo burahazaharira bikomeye. Ni ikibazo cyakubise akanyafu imibereho y�abari batunzwe n�ubu bucuruzi.
Iki kibazo kandi ntikirangiriye mu mwaka wa 2019, kuko na magingo aya impande zombi zananiwe kumvikana ku gushakira umuti ibibazo bihari ngo ababonaga umugati ari uko bambutse imipaka bakomeze birwaneho.
U Rwanda mu myanya y�imbere mu kugira abaturage batishimye !
Mu kwezi kwa Gicurasi 2019, u Rwanda rwaje mu myanya ya nyuma mu bihugu bifite abaturage bishimye. Ni urutonde rwakozwe n�Umuryango w�Abibumbye (United Nations Sustainable Development Solutions Network).
Koko rero, u Rwanda ruri ku mwanya w�152 mu bihugu 156 byakorewemo ubushakashatsi. Rufite amanota 3.334/10. Kuri uru rutonde Rubanzirizwa na Yemen yazahajwe n�intambara rugakurikirwa na Tanzania na Afghanistan.
Izamuka ry�ibiciro by�ibiribwa ku masoko
Impera z�umwaka wa 2019 zaranzwe n�izamuka ry�ibiciro by�ibiribwa ku masoko. Umwaka wa 2019 usize izamuka ry�ibiciro ry�ibiribwa riri ku gipimo cyo hejuru, aho bamwe mu baturage batahwemye gutaka inzara bavuga ko umusaruro w�ubuhinzi wabaye muke.
Mu bindi byatunzwe agatoki, harimo ihagarara ry�ubuhahirane hagati ya Uganda n� u Rwanda, gusa abayobozi b�u Rwanda bavuga ko iyo atari yo mpamvu.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) gitangaza ko ibiciro by’ibiribwa ku isoko byiyongereye ku kigero cya 6.9% mu Gushyingo kivuye kuri 4.4% mu Kwakira 2019.
Iki kigo cyatangaje ko ibiciro by’ibishyimbo bigisarurwa n’imboga byazamutse kuri 25.3% mu 2019 ugereranyije na 6.7% mu Kwakira 2018. NISR kandi ivuga ko iki kibazo cy’izamuka by’ibiribwa ku isoko gihangayikishije, kuko ubusanzwe izamuka rirenze 5% riba ari ikibazo gikomeye. Gusa ngo izindi nzego ziri kwita kuri ibi bibazo ngo bikemuke.
Umusoro ku mutungo utimukanwa ntiwashimishije abaturage
Uyu mwaka kandi usize abaturage bagaragaza ko batishimira imisoro ku mitungo itimukanwa, bavuga ko ari ukubigirizaho nkana. Ni ikibazo cyahagarukije n�abanyamategeko bagana Urukiko rw�Ikirenga, kugira ngo rusuzume zimwe mu ngingo zigize itegeko rigena uwo musoro.
Nta mwanzuro wafashwe gusa urukiko rwemeje ishingiro ry�ikirego ndetse ruvuga ko ruzabisuzuma.
Leta yemeye ko intego ya viziyo 2020 itagezweho
Leta kandi yatangaje ko itabashije kugera ku ntego zayo z�Icyerekezo 2020. Aha ngo yari yiyemeje ko buri munyarwanda azajya yinjiza nibura amafaranga miliyoni imwe ku mwaka. Minisitiri w�Imari n�igenamigambi, Uzziel Ndagijimana, yavuze ko ibi bitagezweho kubera impamvu ngo zitigeze ziteganywa.
Muri make, Leta yashyize imbaraga mu bikorwa bitandukanye bizamura imibereho y�umuturage ariko ishyirwa mu bikorwa ryabyo rirakemangwa.
Mu kuzamura imibereho y�abaturage, hakenewe ingufu nyinshi, kuko hari aho usanga abaturage bakirarana n�amatungo, abarwaye imvunja, abatagira ubwihererero, nko mu Karere ka Gicumbi aho iki kibazo wagira ngo cyabaye twibanire.
Haramutse hashyizwe mu bikorwa gahunda za Leta uko ziba zanditswe mu bitabo, nta kunyura ku ruhande, imibereho y�Abanyarwanda yazamuka.
Hakwiye kandi kwibandwa ku bukangurambaga mu miyoborere myiza, ubuzima n�izindi nzego, kuko iyo zikora neza bigera ku muturage akazamuka.
Tanga igitekerezo