Umukobwa wa Mukeshabatware Dismas, Ilibagiza Yvonne yapfuye ku wa 30 Werurwe 2024 aziz kanseri.
Ilibagiza Yvonne yapfuye mu mpera z’icyumweru nyuma y’uko yari amaze iminsi arwaye kanseri akaba ari nayo yamuhitanye.
Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’umuvandimwe we, Nyirimigambi Philbert.
Ilibagiza yitabye Imana aguye mu bitaro bya Butaro aho yari amaze igihe yivuriza Kanseri.
Biteganyijwe ko Ilibagiza azashyingurwa ku wa 4 Mata 2024 mu irimbi rya Rusororo n’uko bigaragara kuri gahunda yo gushyingura.
Ilibagiza yavutse ku wa 12 Nyakanga 1979, akaba yari umwana wa Gatatu wa Mukeshabatware.
Uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma ya Se Mukeshabatware Dismas watabarutse ku wa 30 Kamena 2021.
Mukeshabatware yatabarutse nyuma y’igihe gito umugore we apfuye ku wa 30 Ugushyingo 2017.
Tanga igitekerezo