![Urukiko rwategetse ko X-Dealer ushinjwa kwiba telefoni ya The Ben arekurwa by'agateganyo](local/cache-vignettes/L1000xH743/capturekureb-68df1.png)
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegetse ko Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer ukurikiranyweho kwiba Telephone ya TheBen250 ko afungurwa by’agateganyo akazajya yitaba buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi.
Iyi Telefoni Eric ashinjwa byavuzwe ko yibiwe mu Burundi ubwo The Ben yakoraga igitaramo taliki 1 Ukwakira 2023.Icyo gihe amakuru yavuze ko uyu musore yayibye akayambukana mu Rwanda nk’uko ubushinjacyaha bwabihamyaga.
Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer, mu rukiko yaje gusaba urukiko gutesha agaciro ubuhamya bwatanzwe mu Bugenzacyaha kuko uwabutanze atigeze agera aho Telefone yibiwe mu gihugu cy’u Burundi.
Yabivuze tariki 13 Ugushyingo 2023, mu rubanza ku bujurire ku mwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Urukiko rukimara kumva impande zombi rwategetse ko uyu Ndagijimana afungurwa by’agateganyo ariko akazajya yitaba urukiko buri wa Gatanu mu mu kweziX-Dealer usanzwe ari umushabitsi , yatawe muri yombi ku itariki 05 Ukwakira 2023, yaburanye bwa mbere ku ifungwa n’ifungurwa y’agateganyo ku ya 18 Ukwakira 2023.
Tanga igitekerezo