![Urunturuntu hagati ya Cindy na Eddy Kenzo bapfa amafaranga ya Guverinoma](local/cache-vignettes/L1000xH616/capturelozs-e9f56.png)
Umuhanzikazi Cindy Sanyu arashinjya Eddy Kenzo kwigwizaho umutungo wa Federasiyo y’abahanzi abereye umuyobozi akirengagiza bamwe mu bahanzi.
Hashize igihe, federasiyo ya Eddy Kenzo ikorana n’abayobozi ba leta, ibasaba gushyiraho amategeko agenga uburenganzira bwa muntu no gutanga inkunga k abahanzi. Icyakora, nk’uko Cindy abitangaza ngo federasiyo ya Eddy Kenzo yakiriye miliyari 18 UGSH, ariko ibyo bikaba bitamenyeshejwe abandi bahanzi.
Cindy yagize ati: "Ni ukuri; Eddy Kenzo yahawe amafaranga na guverinoma yo gufasha abahanzi."
Avuga ko abahanzi bose bakwiriye gukemurirwa ibibazo binyuze kuri ayo mafaranga yatanzwe . Cindy yavuze ko biramutse bitagenze gutyo byafatwa nk’aho guverinoma irimo guteza amacakubiri kuko ngo iyo nkunga ntiyakagombye guhabwa abahanzi bamwe.
Cindy Sanyu yagize ati: "Miliyari cumi n’umunani kuva guverinoma byerekana ko harimo itonesha gutonesha kuko zizahabwa bamwe.
Tanga igitekerezo