![Uvira: Benshi baguye mu gitero cya Gumino ifatanyije na FARDC na Mai-Mai kuri Twirwaneho](local/cache-vignettes/L1000xH665/minembwe_soldat_fardc_patrouille_jpg_711_473_1-4b91c.jpg)
Mu cyumweru gishize, i Nakamungu muri Gurupoma ya Kigoma, Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, abasirikare benshi ba FARDC barapfuye baguye mu mirwano na Twirwaneho none hatangijwe iperereza ku rupfu rwabo.
Bivugwa ko ku wa Kabiri, itariki ya 21 Ugushyingo, abasirikare ba FARDC bari kumwe n’abarwanyi ba Mai-Mai ikomoka kuri Mai-Mai Rushaba bari barateguye kugaba igitero ku mutwe wa Twirwaneho, ugizwe n’Abanyamulenge . Igitero cyagombaga kwibasira ibirindiro byashyizweho mu gace ka Kageregere.
Abaturage baho nk’uko tubikesha SOS Médias Burundi bagize bati: “Ariko baratunguwe ubwo bari mu mudugudu wa Nakamungu. Usibye abasirikare ba Congo ndetse n’inyeshyamba za Mai-Mai, hari n’abarwanyi ba Gumino. ” Umutwe wa Twirwaneho uvuga ko watakaje abarwanyi 3.
Amakuru avuga ko byibuze abantu 59 bagize ihuriro rya guverinoma bishwe.
Igisubizo cya FARDC
Amwe mu makuru aturuka mu gisirikare agira ati: "Twari dufite amakuru avuga ko u Rwanda rugiye kuzana M23 i Rurambo. Ni yo mpamvu, twabonye ko bikwiye kwibasira abafatanyabikorwa babo ba Twirwaneho kugira ngo tubace intege. "
Iperereza
Ku wa Kane, umuyobozi w’akarere ka 33 ka gisirikare yihutiye kujya mu mujyi wa Uvira, nyuma y’iminsi ibiri igitero kibaye. Yatangaje ko hatangiye iperereza. Kuri iki Cyumweru gishize, Gen. Yav Ngola Robert yavuye muri uyu mujyi wo muri Kivu y’Amajyepfo. Kugeza ubu, ibyavuye mu iperereza ntibirashyirwa ahagaragara.
Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza ikinyamakuru dukesha iyi nkuru kivuga ko kitabishije kugenzura avuga, ngo "ubuyobozi bwa gisirikare muri Uvira, Colonel Nyamusaraba uyobora umutwe witwaje intwaro wa Gumino na Mai-Mai Rushaba bakoze batabanje kubiherwa uruhushya n’abashinzwe akarere ka 33 ka gisirikare ari na bo baha amabwiriza Regiment ya 3304. ”
Muri Kivu y’Amajyepfo, imitwe myinshi ya Mai-Mai ifatanya n’abategetsi b’u Burundi kurwanya imitwe yitwaje intwaro y’Abarundi ifite icyicaro muri iyi ntara y’iburasirazuba bwa Congo ndetse n’inyeshyamba z’umutwe witwa Gumino nazo zigizwe n’Abanyamulenge ariko bivugwa ko zifitanye umubano wa hafi n’ubutegetsi bwa Gitega (Burundi), bakunze gutera umutwe wa Twirwaneho uyobowe na Col. Michel Makanika witandukanyije na FARDC.
Bikavugwa ko uyu Col. Makanika avugwaho kuba umuntu uzi neza aka karere kurusha undi muntu wese kandi abarwanyi be baba bameze nk’intare ziri mu matware yazo.
Tanga igitekerezo