![Uwahoze ari Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa Amerika yapfiriye mu rugo iwe](local/cache-vignettes/L1000xH561/fefad6e0-8f33-11ee-aa74-ab6a1af2d94e_copy_1024x574-7e51b.jpg)
Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri mu gahinda ko kubura umwe mu nabaye inkingi za mwamba mu buyobozi bwayo witabye Imana ageze mu za bukuru.
Uyu mukambwe w’imyaka 100 Henry Kissinger, yahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, yapfuye ubwo yari mu rugo iwe muri leta ya Connecticut.
Itangazo ryasohowe n’ikigo cye Kissinger Associates cy’ubugishwanama muri politiki mpuzamahanga, ntiryavuze icyateje urupfu rwe.
Kissinger yabaye umudiplomate mukuru w’Amerika n’umujyanama ku mutekano w’igihugu mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Richard Nixon (1969 - 1974) no ku butegetsi bwa Perezida Gerald Ford (1974 - 1977).
Yaharaniye ashimitse politiki yo koroshya ubushyamirane, yabyukije umubano w’Amerika n’Ubumwe bw’Abasoviyeti, n’umubano wayo n’Ubushinwa.
Uburyo bwe bw’imikorere ya diplomasi yo kuvugisha abarebwa n’ikibazo ariko badashobora kwicarana ku meza y’ibiganiro, ikizwi nka ’shuttle diplomacy’, bwafashije mu gusoza intambara y’Abarabu na Israel yo mu 1973.
Ndetse n’ibiganiro bye byagejeje ku masezerano y’amahoro ya Paris, yasohoye Amerika mu ntambara ya Vietnam yari imaze igihe yarabaye akaga kuri Amerika.
Ariko ibyo abamushyigikira babona ko kwari ugushyira imbere ibishoboka mu ngiro muri politiki ("Realpolitik") aho gushingira ku murongo w’ibitekerezo, abamunenga bo babyamaganye nk’ibintu bibi.
Yashinjwe gushyigikira mu buryo buteruye ihirikwa ry’ubutegetsi ryiciwemo abantu rya guverinoma y’amatwara ya gisosiyalisti muri Chili.
Kissinger yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, anamaganwa bikomeye nk’uwakoze ibyaha byo mu ntambara.
Heinz Alfred Kissinger yavukiye mu muryango w’Abayahudi w’amikoro ari hagati na hagati, i Bavaria mu Budage, ku itariki ya 27 Gicurasi (5) mu 1923.
Umuryango we waje guhunga itotezwa Abayahudi bakorerwaga n’ubutegetsi bw’aba Nazi, ariko wifatanya n’Abayahudi bakomoka mu Budage b’i New York muri Amerika, mu mwaka wa 1938.
1 Ibitekerezo
bwahika Kuwa 30/11/23
Imyaka mibi ku bantu,iba hagati ya 60 na 75.Kuli iyo myaka,ahanini turwara : Cancer,Diabetes,Hypertension,impyiko,etc…Tujye duhora twiteguye urupfu.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka by’isi.Abumvira iyo nama,imana izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa (kandi usanga aribo benshi),bible yerekana neza ko iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Nubwo bababeshya ko baba bitabye Imana.Siko bible ivuga.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo