![Will Smith arashinjwa ubutinganyi](local/cache-vignettes/L1000xH614/capturewex-2563a.png)
Umugabo uzwi nka Brother Bilaal arashinja icyamamare muri Cinema Will Smith wahoze ari umwunganizi we,gutinga umugabo mugenzi we.
Mu kiganiro na Tasha K, cyanyuze kuri YouTube ku wa mbere, tariki ya 13 Ugushyingo 2023, Bilaal yavuze ko yigeze gufata Smith aryamana n’umukinnyi Duane Martin mu cyumba cyo kwambariramo agasa n’uwikanze nyuma agashaka kubihisha.
Yagize ati: “Nakinguye umuryango w’icyumba cy’urwambariro ni bwo nabonye Duane aryamana na Will. Icyo gihe umwe yari yunamye undi amuri inyuma amutinga.
Ku ruhande rwa Smith avuga ko yabeshyewe atigeze aryamana na Martin ahubwo ngo ari ibihuha byahimbwe hagamijwe kumuharabika kugirango izina rye rigibweho icyasha.
Smith yaherukaga kugarukwaho cyane mu 2022 ubwo uyu mukinnyi wa filime Will Smith yakubise umunyarwenya Chris Rock mu birori byo gutanga ibihembo bya Oscars 2022.
Tanga igitekerezo