Mu kwezi gushize ku Ugushyingo nibwo ku muyoboro umwe wa You Tube hagaragaye umukobwa wumvikanye ashinja Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago amushinja ko yamuteye inda nyuma y’uko amwimye amafaranga yo kugura ikinini kica intanga ze.
Uyu mukobwa yavuze ko ngo yaryamanye na Yago hanyuma ngo amusaba amafaranga ibihumbi bitanu byo kugura ikinini cyo kwica intanga bityo kugirango adasama agatwita Inda itateganyijwe.
Avuga ko ngo bijya kubaho yahamagawe n’inshuti ye ngo bajya kwa Yago kugirango banonosore gahunda yo kujya mu mashusho y’indirimbo ye nshya.
Icyo gihe ngo bagiyeyo bahasanga abarimo Papa Cyangwe ndetse n’abandi biteretse n’inziga nyinshi barabanza baranywa.Avuga ko imvura yaguye bamwe baragenda ariko ngo Yago amusaba ko yarara itike akazayimiha bukeye kuko ngo nta cash yari afite.
Ngo yarebye kugenda muri iyo mvura, maze ahitamo kuryama aho mu rugo ariko ngo ntazi uko yaje gushiduka yaryamanye n’uyu muhanzi.Bucyeye ngo yaje gusaba Yago ko yamuha amafaranga ibihumbi bitanu yo kugura ikinini kugirango adasama ariko arayamwima.
Ati"Yago ndamutwitiye, twakoze sex hanyuma bucyeye bwaho ndamubwira nti rero twaraye dukoze sex nkeneye ibihumbi bitanu byo kugura ikinini cyo kwica intanga arayanyima."
Ibi rero ntibyashimishije Yago, kuko yasanze ari umugambi wacuzwe n’agatsiko k’abantu runaka bashaka kumwicira izina.Avuga ko ababikoze bafite intego yo kwica igitaramo cye arimo gutegura kizaba taliki 22 Ukuboza uyu mwaka.
Avuga ko uriya mukobwa atamuzi ataranamubonaho na rimwe yewe nta n’ifoto ye yari yakabonye mbere ya interview yakoze.Yongeyeho ko ubu ariko gutunganya ikirego ngo atware abanyamakuru bose bahaye uyu mukobwa ikiganiro ngo amusebye.
Ibi yabogarutseho mu kiganiro yagiriye kuri Yago Tv Show mu minsi micye ishize.
Hagati muri uyu mwaka kandi nabwo hari hagaragaye undi mukobwa washinje Yago kumutera inda akamwihakana ariko ibi byose nyiri ubwite ayavuze ko ari ukumusebya.
Tanga igitekerezo