Gasore Pacifique uzwi muri sinema Nyarwanda nka Yaka Mwana, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB akekwaho icyaha cyo gukomeretsa ku bushake.
Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu musore uzwi muri sinema no mu biganiro bisekeje byo kuri YouTube yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry.
Yifashishije urubuga rwe rwa X yagize ati: "Gasore Pacifique uzwi kw’izina rya “Yaka Mwana” arafunze akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa umuntu ku bushake. Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro."
RIB yemeje ko yafunze Yaka nyuma y’amakuru y’itabwa muri yombi rye yari amaze amasaha menshi acicikana ku mbuga nkoranyambaga.
Icyaha cyo gukomeretsa ku bushake uyu musore akekwaho gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe.
Tanga igitekerezo