![Yamen Zalfani watozaga Rayon Sport yikomye itangazamakuru](local/cache-vignettes/L1000xH812/zelfani-7e231.jpg)
Nyuma yo gusezera kuri Rayon Sport mu buryo bwavuzwe ko impande zombi zumvikanyeho, Yamen Zelfani watozaga Gikundiro yikomye itangazamakuru ryo mu Rwanda arishinja gukorana ubunyamwuga buke ryishakira gukurura abarikurikira.
Zelfani yaseye kuri Rayon Sport nyuma yo kwibasirwa n’abafana b’iyi kipe bamushinja kuba intandaro y’umusaruro muke iyi kipe yari ikomeje kubona, hari nyuma yo kunganya na Marines FC ibitego 2-2 ndetse no gusezererwa na Al Hilal kuri penalite.
Abafana ba Rayon Sport bamushinjaga ko apanga ikipe nabi ndetse ntanamenye gusimbuza neza bigatuma iyi kipe ihora itsindwa mu minota ya nyuma ikishyurwa ibitego yabaga yabanje gutsinda.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Zelfani yanditse ashimira ubuyobozi bwa Rayon Sport n’Abafana n’ikipe yose muri rusange ariko ageze ku itangazamakuru avuga ko harimo abadafite ubunyamwuga bamwifuriza kugirana ibibazo n’iyi kipe kandi we avuga ko nta kibazo bagiranye.
Ati “Naje nta bibazo mfite kandi nanagiye nta bibazo mfite, hari abanyamakuru bamwe bakomeje kunsakira ibibazo n’ikipe gusa harimo n’abo nubaha kubera ubunyamwuga bwabo, niba mushaka Likes na Views mwabishaka mu bundi buryo ariko mushatse ko ngirana ibibazo na Rayon Sport.”
Aya magambo yakiriwe neza na bamwe mu bafana ba Rayon Sport bakurikira uyu munya-Tunisia bavuga ko bazamwibukira ku kuba mu mezi atatu gusa yamaze muri iyi kipe yarabashije kubatsindira abakeba b’ibihe byose barimo APR FC yatsinze ibitego 3-0 muri Super cup ndetse na Kiyovu Sport nayo yatsinze 3-0 mu irushanwa rya RNIT.
Zelfani yageze muri Rayon Sport asimbura Haringingo Francis wari umaze guhesha iyi kipe igikombe cy’Amahoro cya 2023 asezera ku wa 08 Ukwakira 2023. Kugeza ubu Rayon Sport nta mutoza mukuru ifite n’ubwo hari amakuru avuga ko ku rutonde rw’abifuza kuyitoza hariho abatoza barenga 100.
Nyuma yo gutsinda Sunrises FC, kuri ubu Rayon Sport ifite amanota 12 muri Shampiyona igeze ku munsi wa munani, izongera gukina ku wa 25 Ukwakira 2023 ubwo izaba ihura na POLICE FC mu mukino w’ikirarane nyuma ku wa 28 Ukwakira 2023 izacakirane na APR FC.
Tanga igitekerezo