Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nijeriya, Yemi Eberechi Alade, yatangaje ibyiyumvo bye ku gitutu ahabwa n’umuryango we n’incuti aho bakomeje kumubuza amahwemo ngo ashake umugabo .
Uyu muhanzikazi, mu kiganiro aheruka kugirana na Cool FM, yinubira ko afite igitutu cyo gushaka no kubyara mu gihe we ngo abona nta mpamvu yo kumwihutisha bitewe n’uko ariwe wiyoborera ubuzima.
Avuze ibi mu gihe hari amakuru yavugaga ko yashyingiranywe n’umuyobozi we ureberera inyungu ze gusa we yabyamaganiye kure , ashimangira ko akiri wenyine mu rukundo.
Ati: “Igitutu cy’umuryango ni ikintu kitoroshye, bashimangira ko ngomba gushaka nizera koko bafite inyungu zanjye ku mutima ntabarenganya, bazanyihanganira kuko kubona umukunzi mwiza nibyingenzi kuruta gushaka.
Yemi Alade yavuze kandi ko mu myumvire ye, umuntu atagakwiye kwihutira gufata imyanzuro itari yo kuko birangira wisanze ubanye n’umuntu udakwiriye kuba ari mu buzima bwawe.
Yemi Alade uherutse kwegukana igihembo muri Trace Awards, ni umwe mu byamamare baherutse kwitabira itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards biherutse gutangirwa i Kigali.
Tanga igitekerezo