
Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania yageneye Perezida Paul Kagame impano y’umwambaro wayo.
Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi iri mu Rwanda aho yitabiriye umukino wa CAF Champions league uri buyihuze na Al Merrick yo muri Sudani.
Impano iyi kipe yageneye Umukuru w’Igihugu yatanzwe n’Umuyobozi Mukuru wayo, Eng Hersi Said; ikaba yakiriwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju.
Umuyobozi wa Young Africans ubwo yari muri Studio za Radio Rwanda yashimiye Perezida Paul Kagame ku bw’uruhare agira mu guteza imbere siporo.
Umwambaro Young Africans yageneye Perezida nk’impano uje ukurikira inkunga igizwe na sima n’amabati iyi kipe yageneye Abanyarwanda bagizweho ingaruka n’ibiza byo muri Gicurasi uyu mwaka.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo