
Pologne muri iki cyumweru yatangaje ko yahagaritse ubufasha bw’intwaro yahaga Ukraine, nyuma y’uko umwuka mubi ushingiye kuri dipolomasi wadutse hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Intebe wa Pologne, Mateusz Morawiecki, ku wa Gatatu yatangaje ko igihugu cye kigiye kwibanda ku kwigwizaho intwaro zigezweho kurushaho.
Ni icyemezo ubutegetsi bw’i Warsaw bwafashe mu gihe ubushyamirane bushingiye ku binyampeke bukomeje kwiyongera hagati yabwo n’ubw’i Kiev.
kwiyongera.
Ku wa kabiri, Pologne yahamagaje ambasaderi wa Ukraine muri icyo gihugu ngo atange ibisobanuro ku magambo Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yavugiye mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN).
Zelensky i New York yavuze ko hari ibihugu bimwe byishushanya nk’ibifitanye umubano mwiza na Ukraine.
Ni amagambo yamaganiwe kure na Pologne yavuze ko ibyo Zelensky yatangaje "ntibifite ishingiro ku bijyanye na Pologne, yakomeje gufasha Ukraine kuva mu minsi ya mbere y’intambara."
Pologne yatangaje icyemezo cyo kutongera guha intwaro Ukraine, mu ijambo Minisitiri w’Intebe yavugiye kuri televiziyo ku wa Gatatu, umunsi umwe nyuma y’ubushyamirane burimo gufata indi ntera mu buryo bwihuse hagati y’ibi bihugu bibiri bushingiye ku binyampeke bitumizwa mu mahanga.
Ukutumvikana ku binyampeke kwatangiye nyuma yuko u Burusiya butangiye igitero gisesuye cyabwo kuri Ukraine, cyafunze hafi inzira zose z’ingenzi z’amato atwara ibicuruzwa zo mu nyanja y’umukara; ibyatumye biba ngombwa ko Ukraine ishakisha izindi nzira zo ku butaka.
Ibyo na byo byatumye ibinyampeke byinshi byisanga biri mu Burayi bwo hagati.
Kubera iyo mpamvu, umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wabaye uhagaritse by’agateganyo kwinjiza ibinyampeke mu bihugu bitanu, ari byo Bulgaria, Hongrie, Pologne, Romania na Slovakia, mu kurinda abahinzi baho, bari bafite ubwoba ko ibinyampeke byo muri Ukraine byari birimo gutuma ibiciro bigabanuka muri ibyo bihugu.
Uko kubuza gutumiza ibinyampeke byarangiye ku itariki ya 15 Nzeri, nuko EU ihitamo kutongera gusubizaho ubwo buryo.
Hongrie, Slovakia na Pologne byafashe icyemezo cyo gukomeza kudatumiza ibyo binyampeke bivuye muri Ukraine.
Akanama k’Uburayi kakomeje kuvuga ko ibihugu binyamuryango bya EU ku giti cyabyo atari byo bikwiye kugena gahunda y’ubucuruzi bw’uwo muryango.
Muri iki cyumweru, Ukraine yatanze ibirego mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (WTO/OMC) irega ibyo bihugu byahagaritse gutumiza ibinyampeke byayo, ivuga ko uko ari ukurenga ku nshingano zabyo zo ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri w’ubukungu wa Ukraine Yulia Svyrydenko yavuze ko ari "ingenzi cyane kuri twe kugaragaza ko za leta ku giti cyazo zidashobora guhagarika itumizwa ry’ibicuruzwa bya Ukraine".
Ariko Pologne yavuze ko izakomeza kudatumiza ibyo binyampeke byo muri Ukraine, inavuga ko "ukwinuba kwagejejwe muri WTO nta cyo kutubwiye".
Minisitiri w’intebe wa Pologne Morawiecki yavuze ko iki gihugu kizongera umubare w’ibicuruzwa kidatumiza muri Ukraine niba Ukraine ikajije kurushaho ubu bushyamirane bushingiye ku binyampeke.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Pologne yongeyeho ko "kotsa igitutu Pologne mu nzego mpuzamahanga cyangwa kohereza kwinuba [ibirego] mu nkiko mpuzamahanga si uburyo bukwiye bwo gukemura ibyo tutumvikanaho hagati y’ibihugu byacu".
Ukraine ku ruhande rwayo yasabye Pologne "gushyira amarangamutima ku ruhande", ishimangira ko impande zombi zikwiye gukoresha uburyo bwubaka ngo bicyemure aya makimbirane.
Ukraine yatangiye gushwana na Pologne, mu gihe iki gihugu cyayihaye ubufasha bwinshi mu gihe cy’intambara yayo n’u Burusiya.
Pologne kandi yashishikarije u Budage guha Ukraine ibifaru by’intambara byo mu bwoko bwa Leopard 2, isezeranya guha Ukraine indege z’intambara, inaha ikaze impunzi zirenga miliyoni 1.5 z’abanya-Ukraine.
Tanga igitekerezo