![Zelensky yatangaje umubare w'abasirikare be bamaze kwicirwa mu ntambara ya Ukraine n'Uburusiya](local/cache-vignettes/L1000xH563/20220917_eup002_copy_1024x576-16b4b.jpg)
Mu gihe intambara y’Uburusiya na Ukraine ikomeje hagakomeza gukwirakwiza imibare y’abasirikare ba Ukraine bamaze gupfa ariko ntivugweho rumwe, kurubu Zelensky yatangaje umubare nyawo wabamaze kubura ubuzima.
Ni imibare yatangajwe na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky agirango akureho urujijo n’ibihuha avuga ko bikwirakwizwa n’Uburusiya.
Avuga ko abasirikare 31,000 ba Ukraine bamaze kwicirwa mu gitero gisesuye Uburusiya bwagabye ku gihugu cye aho kuba ibihumbi birenga ibihumbi 100.
Zelensky yavuze ko hari undi mubare munini w’abakomeretse ariko atatangaza kuko ibyo bishobora gufasha igisirikare cy’Uburusiya mu gucura undi mugambi.
Gusa ku rundi ruhande hari abatangaza ko iyi mibare Zelensky atangaza atari iya nyayo kugirango bidaha urwaho Ingabo z’uburusiya.
Bibaye nyuma y’uko minisitiri w’ingabo avuze ko kimwe cya kabiri cy’imfashanyo yose y’uburengerazuba igenewe Ukraine yatinze, bigatuma abasirikare bapfa ndetse hakabaho gutakaza ubutaka.
Ku Cyumweru, Zelensky yavuze ko atanze ayo makuru mashya ku bamaze gupfa mu rwego rwo gusubiza ku mibare irimo gukabya Uburusiya bwatangaje buvuga ko ari iy’abasirikare ba Ukraine bamaze gupfa.
Yagize ati: "Abasirikare 31,000 ba Ukraine bapfiriye muri iyi ntambara. Ntabwo ari 300,000 cyangwa 150,000, cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose Putin n’agatsiko ke k’ababeshyi barimo kuvuga. Ariko buri umwe muri aba bapfuye ni igihombo gikomeye kuri twebwe."
Mu kuvuga ku byo Ukraine imaze gutakaza muri rusange muri iyi ntambara, Zelensky yavuze ko abasivile babarirwa mu bihumbi za mirongo bapfuye mu duce twa Ukraine twigaruriwe n’Uburusiya, ariko ko umubare nyawo utazwi.
Tanga igitekerezo