![Zelensky yemeje ko ibitero bya Ukraine bisubiza Ingabo z'u Burusiya nta cyo byagezeho](local/cache-vignettes/L1000xH666/ukraines-president-volodymyr-zelensky-at-frontline-848e3.jpg)
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, yemeje ko ibitero Ingabo z’igihugu cye zimaze igihe zigaba mu rwego rwo gusubiza u Burusiya bitigeze bigera ku ntego yabyo.
Zelensky yabitangaje ku wa Gatanu, ubwo yaganiriraga n’itangazamakuru i Kiev.
Ingabo za Ukraine zimaze igihe zigaba ibitero ku z’u Burusiya mu rwego rwo kuzihimuraho, gusa kuva mu byumweru bishize ibyo bitero bisa n’ibyahagaze ku mpamvu z’uko Abarusiya bakomeje kuba ibamba.
Mu zindi mpamvu harimo kuba ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi byari bimaze igihe biha Ukraine bisa n’ibyatangiye kugabanya ubufasha bwabyo, nyuma yo kubona hari umurengera w’amafaranga bikomeje gutikiriza muri iriya ntambara.
Zelensky yemeye ko ingufu Ingabo za Ukraine zimaze zikoresha mu rwego rwo gusubiza inyuma Abarusiya zitigeze zitanga umusaruro zari zitezweho.
Ati: "Twashakaga umusaruro wihuse. Ku bw’amahirwe cyakora ntitwigeze tugera ku musaruro twifuzaga. Impamvu ni uko nta bushobozi buhagije dufite bwo kugera ku musaruro twifuza."
Perezida Zelensky yavuze ko mu byakomye Ukraine mu nkokora harimo amakuba akomeje kubera mu burasirazuba bwo hagati (Israel na Palestine), ibyatumye amahanga asa n’arenza ingohe igihugu cye.
Yunzemo ati: "Ntidukwiye kwemerera abantu kwibagirwa intambara iri hano. Guhabwa umwanya wo gukurikirwa bisobanuye ubufasha."
Perezida wa Ukraine yemeye ko ibitero by’Ingabo ze ku Burusiya ntacyo byagezeho, mu gihe ubutegetsi bwe bukomeje kotswa igitutu busabwa kujya mu mishyikirano n’u Burusiya.
Ni Zelensky wavuze ko yumva nta gitutu cyo kuba yaganira n’u Burusiya ariho.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo Ingabo za Ukraine zatangiye kugaba ibitero ku z’u Burusiya, mu rwego rwo gusubiza inyuma imirongo y’Ingabo z’u Burusiya. Abanya-Ukraine bashakaga gusubiza inyuma Abarusiya byibura bakabageza ku nyanja ya Azov.
Ni intego kugeza ubu bananiwe kugeraho.
Perezida Zelensky yagaragaje ko hari impungenge z’uko u Burusiya bushobora gukomeza guteza ibibazo bishobora no kwadukikira n’ibindi bihugu byo mu muryango wa NATO, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaba zigabanyije ubufasha bwazo kuri Ukraine.
Tanga igitekerezo