Min. w’Intebe wa Sudan yarokotse igitero
Minisititi w’Intebe wa Sudan, Abdalla Hamdok yarokotse igitero cyo kumhitana cyagabwe ku modoka ye n’izmugerekeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 9 Werurwe mu Murwa Mukuru, Khartoum. Kugeza ubu nta tsinda ririgamba gutegura uyu mugambi nk’uko BBC ibitangaza. Hamdok uyobora Sudan kuva muri Kanama 2019, yanditse kuri Twitter “Ko ameze neza kandi ko […]
Perezida Ouatttara: Isomo ku bagundiriye ubutegetsi muri Afurika
Perezida wa Ivory Coast, Alassane Dramane Ouattara yatanze isomo kuri bagenzi be bagundiriye ubutegetsi ku Mugabane wa Afurika, atangaza ko ataziyamamariza manda ya gatatu mu matora y’umukuru w’igihugu azaba kuwa 31 Ukwakira 2020. Iby’uko ataziyamamaza yabitangaje ku wa 5 Werurwe ubwo mu murwa mukuru wa politiki, Yamoussoukro, imbere y’Umutwe wa Sena n’Umutwe w’Abadepite yombi iteranye. […]
Kenya: Depite ntiyicuza kurasira umuntu mu kabyiniro k’Umunyarwanda
Umudepite w’agace ka Embakassi, Babu Owino avuga ko nta kintu kikimukomanga ku mutima ku kuba yararashe, Dj Evolve wo mu kabyiniro k’Umunyarwanda, Billy Ndengeyingoma, gaherereye mu Mujyi wa Nairobi mu gace ka Kilimani, mu nzu yitwa Galana Plaza. Depite Owino ashinjwa kuba yarashatse kwivugana Felix Orinda uzwi ku izina rya DJ Evolve, mu ijoro ry’itariki […]
Kagere Meddie ni umurozi -Umukecuru ufana Young Afrikans
Umufana uzwi cyane w’Ikipe ya Young Afrikans, Sophia Merchior Nyamwaka uzwi nka Mama Pili avuga ko uburyo Umunyarwanda ukinira ikipe mukeba ya Simba FC, Kagere Meddie akina ari nk’umurozi, ingingo ituma avuga ko aba adashaka kumubona ku mukino w’amakipe yombi. Mama Pili Bongo5 dukesha iyi nkuru yamusanze mu Mujyi wa Dar Es- Salam mu gace […]
Nyina wa Diamond yikozeho ashyira ifoto hanze ari kumwe n’umuhungu we
Itandukana ry’umuhanzi Diamond Platnumz na Tanasha Donna wari umukunzi we ni ryo rikomeje kuba ingobyi yo kuganirwaho, kubera amakuru mashya akomeje kuza arikurikira ari nako nyina, Sandra Kassim atorohewe n’abamutunga intoki. Sandra Kassim, nyina wa Diamond, ni we ukomeje gutungwa agatoki mu kugira uruhare muri ririya tandukana. Ashinjwa kurinda umuhungu we cyane ndetse akabura umugore […]
Ibyemezo by’Inama idasanzwe y’abaminisitiri
Ku wa Gatanu, tariki ya 06 Werurwe 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniyemuri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 28 Mutarama 2020. 2. Inama y’Abaminisitiri yagarutse ku cyorezo cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira mu bihugu bitandukanye ku isi. Yemeje gushyira ingufu mu […]
Igisirikare cya Uganda cyagabweho igitero
Abantu bitwaje intwaro gakondo mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki 6 Werurwe, bagabye igitero ku kigo cy’Igisirikare cya Uganda (UPDF) kiri mu gace ka Zombo. Umuvugizi wa UPDF, Brig. Richard Karemire avuga ko “abateye bari bitwaje imipanga, imiheto n’imyambi.” Brig. Karemire yabwiye Chimpreports ko “mu bagabye igitero hishwemo benshi mu gihe UPDF yatakaje abasirikare batatu.” […]
Uburundi buratangira gushyira abantu mu kato
Leta y’u Burundi yatangaje ko guhera uyu munsi abagenzi bajya mu Burundi bavuye mu bihugu bimwe birimo coronavirus bashyirwa mu kato k’iminsi 14 bakurikiranwa mu kwirinda ko igera mu Burundi, u Rwanda rusaba abaturage “kugabanya ingendo zitari ngombwa” mu bihugu irimo. Iki gihugu gitangaza ko nta muntu wari wakigaragaramo wanduye ubu bwoko bushya bwa coronavirus. […]
Pasiteri yabujije abagore kuryamana n’abagabo babo mu mwijima
Umugore w’umupasiteri wo mu gihugu cya Nigeria wiyita umuhanuzi, Patience Akpabio yasabye abagore kudatera akabariro n’abagabo babo igihe hari umwijima kuko ngo bigira ingaruka ku bana babyaye. Akpabio yateje impaka kuri Facebook muri Nigeria avuga ko ” umwana uvutse ababyeyi be barateye akabariro mu gihe cy’umwijima, aba afite ikibazo mu kubona uko Isi ikora n’ingufu […]
Nyaruguru: Mukecuru Nyirampayimana aryama atizeye kuramuka

Umukecuru Nyirampayimana Christine wo mu Mudugudu wa Kigona, mu Kagari ka Nyange, Umurenge wa Kibeho mu Karere ka Nyarurguru avuga ko iyo bwije ataba yizeye ko bucya bitewe n’imiterere y’inzu aba agiye kuraramo. Uyu mukecuru yatangarije Bwiza.com ko inzu abamo iri hafi kumugwaho kubera gusaza bityo ikaba yarangiritse cyane. Ati ” Njyewe navutse mu nzara […]
Uganda ikomeje kubura Ben Rutabana
Iburanisha mu rukiko rwo muri Uganda ryahagaze kuri uyu wa Kane tariki 5 Werurwe nyuma y’aho Ben Rutabana wo mu ishyaka RNC ritavuga rumwe n’u Rwanda atabonetse mu rukiko. Byari biteganyijwe ko Umunyarwanda Ben Rutabana yerekanwa mu rukiko Rukuru rw’igihugu i Kampala na Leta ya Uganda kuwa Kane tariki 27 Gashyantare. Icyo gihe ntibyakunze, byimurirwa […]
Agatsiko ‘People Power’ kasubije mwene Museveni wifuza guhura na Bobi Wine
Umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Lt.Gen. Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ubushake bwo guhura na Depite Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine,udacana uwaka na se. Ibi Muhoozi yabitangaje kuri uyu wa 05 Werurwe, avuga ko nta kibazo cyo guhura na Bobi Wine afite, nyuma y’uko abafana be bagiye bamusaba guhura n’uriya muhanzi wahindutse […]
Gen. Tumukunde yibukije Museveni uko yigeze kurindwa na Gen. Fred Rwigema gusa
Uwahoze ari Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Lt. Gen. Henry Tumukunde yibukije Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni ko hari igihe yabayeho afite umurinzi umwe, ari we Gen. Fred Rwigema. Mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare, Perezida wa Uganda akaba N’umugaba w’IKirenga w’Ingabo z’iki gihugu (UPDF), Yoweri Kaguta Museveni, yamaze kwambura (Rtd) Lt. Gen. Henry Tumukunde abari […]
Rayvanny aravuga ku byatangajwe ko Diamond asigaje gutera inda mu Rwanda n’i Burundi
Umuhanzi Raymond Shaban Mwakyusa uzwi mu muziki wa Tanzania nka Rayvanny, yahakanye ko ari we wanditse ubutumwa bugereranya Diamond Platnumz n’imfizi ya Afurika y’Iburasirazuba, isigaje gutera inda mu Rwanda no mu Burundi. Ubu butumwa bwari bwanditswe ku rubuga rwa Facebook mu izina rya Rayvanny, bushishikariza Diamond guterwa ishema no gutera inda abagore batandukanye bo mu […]
Rubavu: Umuyobozi avuga ko mugenzi we w’umugore yashatse kumufata ubugabo
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rwanzekuma ruherereye mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, Mukerarugendo Pierre Celestin avuga ko Umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire kuri iryo shuri, Bararikunze Marie Claire baherutse kurwanira mu biro bapfa amanota y’imihigo agashaka kumufata ku myanya y’ibanga. Byatangiye bite? Intandaro yo kurwana ngo yabaye amanota umuyobozi ushinzwe imyitwarire ku kigo cy’amashuri […]
Gen. Kainerugaba yavuze ku byo yavuzweho kuzasimbura Museveni

Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yongeye kuvuga ku makuru yagarutsweho cyane ko hari umugambi wo kumutegura ngo asimbure Se, Perezida Gen. Museveni Yoweli Kaguta umaze imyaka 34 ku butegetsi. Gen. Kainerugaba usanzwe ari Umujyanama wa Se mu bijyanye na Operasiyo zidasanzwe avuga ko ibyiswe ‘Muhoozi Project” ari ibinyoma bisa byahimbwe n’abo […]
Col. Masamba wafashwe na FARDC ni muntu ki?
Abarwanyi 30 ba FLN barimo na Col. Marc Nizeyimana, uzwi nka Marc Masamba wari ufite umwanya ukomeye muri izo nyeshyamba zishamikiye ku mpuzamashyaka MRCD batawe muri yombi n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu bikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba mu Burasirazuba bw’icyo gihugu. Umutwe wa FLN (Force de LibĂ©ration Nationale) washinzwe na MRCD […]
Hari ubwoba bw’igitero cy’ibyihebe muri Kenya
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihugu cya Kenya, yasohoye itangazo riburira abantu ku gitero gikomeye ibyihebe bishobora kugaba i Nairobi. Iri tangazo rivuga ko” Ibyihebe bishobora kuba biri gutegura kugaba igitero kuri imwe mu mahoteli akomeye y’i Nairobi.”Rikomeza rivuga ngo” Iyi Hoteli itaramenyekana, gusa ni Hoteli ikomeye ikunze kwakira abakerarugendo benshi n’abacuruzi […]
Imibare igaragaza uko Coronavirus ihagaze ku Isi

Indwara ya Coronavirus (COVID-19) imaze kuzahahaza Isi kuva yakwibasira Ubushinwa mu Mpera z’umwaka wa 2019, mu gace ka Wuhan mu Ntara ya Hubei. Iyi ndwara yagiye ikwirakwira ku Isi binyuze mu kuyanduzanya hagati y’abantu. Kuri ubu nta Mugabane wo ku Isi iyi ndwara itarageraho. Dore uko imibare ihagaze kugeza ubu nk’uko ibitangazamakuru mpuzamahanga bibitangaza ndetse […]
Ubufaransa: Bamwe mu Banyarwanda bamaganye inama ivuga ku Biyaga Bigari
Bamwe mu Banyarwanda baba mu gihugu cy’Ubufaransa bigaragambije bamagana inama ivuga ku mutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari bavuga ko izaha ijambo abo bavuga ko bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Aba baramagana inama yateguwe n’abasenateri bo mu bufaransa biteganyijwe ko izaba kuwa 9 Werurwe uyu mwaka yiswe ” “The Africa of the […]
Tanzania igiye gutanga isoko ryo kubaka umuhanda wa gariyamoshi uzanyura i Kigali
Guverinoma ya Tanzaniya yavuze ko iri mu mirimo ya nyuma yo gutumira abashoramari mpuzamahanga kugira ngo bapiganire kubaka umuhanda wa gari ya moshi ugomba kuva Isaka muri Tanzania ukanyura mu Rwanda ujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni amakuru yemejwe na Hassan Abbasi, Umuvugizi wa Guverinoma ya Tanzania akaba n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Itangazamakuru, […]
Coronavirus yageze mu bindi bihugu bitatu bya Afurika
Umuntu wa mbere wanduye coronavirus yaraye atangajwe muri SĂ©nĂ©gal, nkuko byemejwe na Abdoulaye Diouf Sarr, Minisitiri w’ubuzima w’iki gihugu,Tunisia na Maroc nabyo byatangaje umuntu wa mbere wanduye iyo virusi. Uwo murwayi ni Umufaransa w’umugabo uba muri SĂ©nĂ©gal, wasubiye muri SĂ©nĂ©gal avuye mu Bufaransa ku itariki ya 26 y’ukwezi gushize kwa kabiri, nkuko Bwana Sarr yabivugiye […]
2020: U Rwanda rwasubiye inyuma mu koroshya ubucuruzi ku Isi

Raporo nshya ya Banki y’Isi ” Doing Business 2020″ yagaragaje ko mu koroshya ubucuruzi, u Rwanda rwasubiye inyuma imyanya 9 rukagera ku mwanya wa 38 ruvuye kuwa 29 ku Isi rwariho mu 2019. Raporo yo mu mwaka wa 2020 Bwiza.com ifitiye kopi, igaragaraza ko u Rwanda rwasubiye inyuma imyanya icyenda. Ni urwa 38 mu bihugu […]
Gasabo: Bamaze imyaka 12 bategereje gutererwa kashi mpuruza
Abaturage babiri bo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo;Kwikiriza Olive na Mukagashugi Alphonsine bavuga ko bamaze imyaka 12 bategereje gutererwa kashi mpuruza kugira ngo urubanza rwabo rurangire. Aba baturage nk’uko RBA ibitangaza, ni bamwe mu bafite imanza bagitegereje ko zirangira harimo n’izaburanishijwe na Gacaca. Bavuga ko “bamaze imyaka isaga 12 barateje kashi mpuruza […]
Malawi: Pasiteri agurisha isabune “ikiza ibyaha”
Umugabo uzwi ku mazina y’umuhanuzi Stepherd Bishira wo mu gihugu cya Malawi, avuga ko isabune iriho ifoto ye agurisha ikiza ibyaha. Abamamaza iyi sabune yiswe “Intare ya Yuda” bakangurira abantu kwivuruguta mu byaha ku manywa, hanyuma nijoro bakiyeza bakoresheje iyo sabune. Bati ” Isanzure mu byaha umunsi wose hanyuma wiyeze nijoro ukoresheje iyi sabune ya […]
Umugore wanjye yita ku mukozi kurusha uko anyitaho- utuye i Nyamirambo
Nitwa Minani (ntibizwi niba ari yo mazina ye) ntuye i Nyamirambo. Maze iminsi mbona ko umugore wanjye yitaye ku ngimbi y’umusore ikora mu rugo iwanjye kurusha uko anyitaho. Ubusanzwe nkora akazi k’ubushoferi, sinkunda kuba ndi mu rugo ku manywa, mpagera nijoro. Muri wikendi ubwo nari niriwe mu rugo, nabonye ikintu cyantunguye. Nasabye umugore ko banashakira […]
Museveni yategetse ihagarikwa ry’Umuryango SWI uvugwaho gukorana na RNC
Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yategetse ko Umuryango Utegamiye kuri Leta witwa Selfworth Initiative watunzwe urutoki ko waba ukorana RNC, Umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda washinzwe na Kayumba Nyamawasa. Ni amakuru yashyizwe ahagaragara na Chimpreports ivuga ko iri ari itegeko ryatanzwe na Museveni mu nama yamuhuje n’abandi bategetsi mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Kampala. […]
Abayobozi bakubita abaturage: Igurukanye umutanyu niyo iba yarayamaze
Abanyarwanda mu migani migufi yabo, hari aho bagira bati “ Igurukanye umutanyu ni yo iba yarayamaze” Ubundi bakongera ngo “Ufatiwe mu cyuho ni we gisambo.” Ku ngingo y’abayobozi bakubita abaturage, abayobozi bahanwa bafatiwe muri iyo myitwarire ni bake ugereranyije n’ababikora. Hari ingero nyinshi z’abahaniwe guhutaza abaturage ariko ni ingingo ikwiriye gukaza umurego kuko hari abandi […]
Kadaga aratabaza nyuma y’aho indege imujyanye aho atajyaga
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga arasaba ko abadepite bahabwa indege yo kubafasha mu kazi kabo. Ni nyuma y’aho iyo yari arimo yamujyanye aho atashakaga. Kadaga kuwa Gatandatu tariki 29 Gashyantare yari mu Karere ka Kazo aho yari yitabairiye ibirori by’umwe mu bakozi ba Leta, gusa indege yari imutwaye yari yabanje kumujyana mu […]
Ububiligi bwahaye u Rwanda inyandiko z’ubucukuzi bw’amabuye mu gihe cy’Ubukoloni
Ambasade y’Ububiligi mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki 29 Gashyantare yashyikirije u Rwanda inyandiko z’ ubucukuzi bw’amabuye mu gihe cy’Ubukoloni. Ni inyandiko igizwe n’amapaji 10,000 nk’uko umwe mu badiplomate yatangaje nk’uko APA ibitangaza. Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda, BenoĂ®t Ryelandt, yavuze ko “Ibi byakozwe mu rwego rwo kubahiriza ibyasabwe n’abategetsi b’Ababiligi ngo hasubizwe gusubiza u Rwanda ibijyanye […]
Banyishyuye miliyoni enye ngo ndyamane n’imbwa nkeka ko ntwite
Umukobwa w’imyaka 22 wo muri Nigeria uvuga ko ari umunyeshuri wa kaminuza yatangaje ko hari abantu bamwishyuye miliyoni enye z’amanayira ngo aryamane n’imbwa gusa ngo akaba akeka ko yaba yarasamye. Uyu mukobwa utaratangajwe amazina ubwo yaganiraga n’impuguke mu by’imibanire, Osigwe Omo-Ikirodah yavuze ko afite ubwoba bwo kujya kwa muganga ngo yisuzumishe niba ko yaba atwite […]
AS Muhanga ivuga ko ibayeho mu buryo buteye agahinda
Komite nyobozi y’Ikipe ya AS Muhanga itangaza ko isumbirijwe n’ibibazo by’amikoro, ingingo ituma ivuga ko ibabyeho mu buryo buteye agahinda. Mu ibaruwa yo kuwa 28 Gashyantare, Komite yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga. Bati “Uko duhagaze ubu biteye agahinda.” Muri iyi baruwa bavugamo ko “Kugeza ubu abakinnyi batarahembwa imishahara yabo kuva muri Mutarama na Gashyantare, ahwanye […]
Karongi: Baritana bamwana ku burangare bwatumye uwabyaraga apfa
Inama yahuje Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi n’ubw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB ) n’izindi nzego yadutsemo impaka zishinjanya uwaba yaragize uburangare kugira ngo umugore wari uje kubyarira ku Kigonderabuzima cya Biguhu apfe. Byagaragaye ko urwo rupfu rwatewe n’uburangare bw’abakozi b’ishami ryo kwivuza rya Biguhu ritatanze amakuru ku kibazo bahuye nacyo kugirango uwo […]
Menya igitero cya Trojan Horse cyasaga n’ikidashoboka

Igitabo Operation Trojan Horse cyanditswe na John Keel mu 1970 kivuga ko igitero cyiswe Trohan Horse cyasaga n’ikidashoboka. Ni kimwe mu bitero bya gisirikare bikomeye byabayeho mu mayeri n’ubuhanga buhambaye. Iki gitero cyagabwe hifashishijwe ifarashi nini cyane yabajwe mu giti. Abasirikare b’Abagereki bashakishije uko bajya gusenya urugo rw’Umwami Priam wa Troie. Abagiriki bamuhenze ubwenge ngo […]
Umugabo wa Fille avuga ko yagambaniwe ngo ajyanwe mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe
Umugabo w’Umuhanzikazi w’Umunyarwanda ukorera umuziki muri Uganda (Fille Mutoni), Edward Katamba uzwi nka MC Kats, avuga ko hari abantu be ha hafi ye bashatse kunoza umugambi wo kumujyana mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Butabika biri i Kampala. Amakuru agera kuri Bwiza.com ni uko mu banoheje uyu mugambi harimo inshuti ze na bamwe […]
Inzige zageze muri Congo-Kinshasa
Inzige zageze mu gace ka Aru mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Aya makuru avuga ko inzige zagaragaye muri aka gace kuwa 19 Gashyantare nk’uko byemejwe n’Ushinzwe ubugenzuzi bw’ubuhinzi muri Aru, Jean-Francois Kamate aganira na AFP. Kamate yagize ati ” Hari ibyago ko izi nzige zishobora kwiyongera. Zirimo kwangiza buri kimwe […]
Nyanza: Umuturage arataka guterwa amabuye hejuru y’inzu mu ijoro
Umugore witwa Beatrice Mushimiyimana wo mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Rwesero, mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza avuga ko amaze amezi atatu hari abantu atazi batera amabuye hejuru y’inzu ye. Mushimiyimana uri mu kigero cy’imyaka 38, yarokotse joenoside yakorewe Abatutsi, afite abana bane; babiri baba bagiye ku ishuri abandi babana mu rugo,nta […]
Ntibyashobotse ko Uganda yerekana Ben Rutabana
Ababuranira Leta ya Uganda bananiwe kwerekana Ben Rutabana nk’uko byari byasabzwe n’urukiko. Byari biteganyijwe ko Umunyarwanda Ben Rutabana yerekanwa mu rukiko Rukuru rw’igihugu i Kampala na Leta ya Uganda kuwa Kane tariki 27 Gashyantare. Inkuru Bwiza.com yari yabagejejeho mu ntangiro z’iki cyumweru yagiraga iti ” Uganda: Inzego z’umutekano zategetswe kugaragaza Ben Rutabana mu rukiko.” Ahabanza […]
Umuhanzi Harmonize yakubiswe n’umufana
Umuhanzi Rajabu Abdul Kahali uzwi mu muziki wa Tanzania nka Harmonize, yakubiswe ingumi n’umufana we ubwo yari yagiye gutaramira abakunzi be mu Mujyi wa Mbeya. Amakuru avuga ko uyu mufana yakubise Harmonize ingumi y’ijisho, ubwo yuriraga ku rubyiniro ashaka gutwara ishaneti uriya muhanzi yari yambaye. Umuhanzi Harmonize yabaye nk’uwisanzura kuri uriya mufana azi ko abarinzi […]
Gatsibo: Umwana waba yarakubiswe ku bwo kutamenya Icyongereza akajya muri koma basanze nta mituweli agira
Umwana w’umukobwa ufite nk’imyaka 10 wiga mu mashuri abanza kuri G.S Nyarubuye mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gatsibo biravugwa ko yagiye muri Koma (Coma) nk’inkurikizi y’inkoni yakubitwaga n’umwarimu umuryoza kutamenya Icyongereza gusa byagaragaye ko nta bwisungane mu kwivuza yagiraga. Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kantengwa Mary yatangarije Bwiza.com ko […]
Agiye guhabwa akayabo nyuma yo gufungwa imyaka 23 abeshyerwa
Umugabo witwa Lamonte McIntyre yamaze imyaka 23 afunzwe ashinjwa ubwicanyi nyamara abeshyerwa,agiye guhabwa Miliyoni n’igice y’amadolari ya Amerika. Intumwa Nkuru ya Leta ya Kansas, Derek Schmidt kuwa Mbere tariki 24 Gashyantare yatangaje ko uyu mugabo azahabwa aya asaga miliyari ya Frw ku bwo gufungwa azira akamama k’imfu ebyiri z’abantu; Donald Ewing na Doniel Quinn mu […]
Uwo dukundana bamubeshya ko ndi ibandi ngo dutandukane
Nitwa Kalisa ntuye i Butare. Nkundana n’umukobwa ubana na nyirarume kuko ari imfubyi. Bamubwira ko ndi ibandi kugira ngo anyange bakomeze bacunge imitungo y’ababyeyi be. Claire twamenyaniye mu kazi, iby’uko yaba afite imitungo sinari mbizi tujya gukundana. Akenshi ntaba ashaka kuvuga k’urupfu rw’ababyeyi be. Yaje kumbwira ko nyirarume ajya amubwira ko ngo nsa n’ibandi, ngo […]
Nakunze umugore ufite umugabo ufuha cyane, ashobora kuzanyica
Nitwa John ( amazina yahinduwe) ndi umusore w’imyaka 26 ntuye i Kigali. Nakunze umugore w’umuyisilamukazi duturanye ariko akaba afite umugabo umufuhira cyane, ubu mfite impungenge ko ashobora kuzangirira nabi akaba yanyica. Uyu mugore ufite umwana umwe ndamukunda anyereka ko anyiyumvamo kandi nanjye ndamukunda. Iyo duhuye numva muri njye mpindutse mu mutima. Ntangira kuvuga amagambo menshi […]
Niba minisitiri abeshya Perezida, abandi byafashe indi ntera
Mu ntangiro z’ukwezi kwa Gashyantare 2020, Uwari Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba yatangaje ubwegure bwe. Byatangajwe ko ibi byatewe n’amakosa akomeye n’imiyoborere idakwiye byagiye mu kazi ke. Rubanda rusanzwe babonesha amaso yabo ari nako bumvisha amatwi gusa. Biragoye kumenya mu by’ukuri kumenya ibibera mu biro by’abo bategetsi bakuru, keretse kwemera ibyo batangaje. Perezida wa Repubulika […]
SONARWA igiye guteza cyamunara imwe mu mitungo yayo
Ikigo Nyarwanda cy’ubwishingizi, SONARWA, cyatangaje ko kigiye kugurisha mu cyamunara imitungo ine mu yo cyari gisanganywe. Ibi bije nyuma y’iminsi mike iki kigo gitangaje ko kitakihuje na Banki ya Kigali yari yifuje ko yagura SONARWA hanyuma bakihuza kugira ngo bakore ikigo gikomeye cy’ubwishingizi. Imitungo SONARWA igiye guteza cyamunara irimo inzu yo guturamo iri mu Kiyovu […]
Zanzibar: Umutoza yafatiwe ibihano ku bwo gukuramo ipantaro yishimira insinzi
Umutoza wo mu Birwa bya Zanzibar witwa Mani Gamera, yafatiwe ibihano bikarishye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri kiriya gihugu azira gusabwa n’ibyishimo agakuramo ipantaro. Ibi uyu mutoza yabikoze ubwo ikipe ye ya Miembeni yatsindaga iya Jang’ombe igitego 1-0. Imyitwarire y’umutoza Gamera yatumye ahagarikwa amezi atandatu adatoza, anacibwa amande y’amadorali ya Amerika 200. Impamvu Gamera yasabwe n’ibyishimo […]
Igitero cya Eben-Emael cyatumye hahimbwa imitwe yihariye y’Abakomando
Igitero cyagabwe n’abasirikar kabuhariwe b’Abadage ku Musozi wa Eben-Emael ku Babiligi cyatumye hatekerezwa ku ihimbwa ry’imitwe yihairye y’abakomando nyuma y’ibyabaye. Iki gitero cyabaye mu kinyejana cya 20 kiba icya mbere gikozwe mu buryo bwari bugezweho. Uko cyagenze cyatumye igisirikare cyo mu Isi ya none gitangira gutekereza no kubaka imitwe yihariye y’Abakomando. Abasirikare b’Abadage bo mu […]
Amafoto: Uko byari byifashe i Gatuna ahabereye inama yahuje Kagame na Museveni

Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2020 hari inama ihuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Paul Kagame, Uganda, Yoweli Museveni Angola, Joao Lourenço na RDC , Felix Tshiskedi ku mupaka wa Gatuna/Katuna. Iyi nama igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano y’i Luanda muri Angola agamije gukemura ibibazo by’umubano mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda. Dore uko […]
Izina ry’icyubahiro rishya kuri Perezida Nkurunziza ryateje impaka mu nteko ishinga amategeko
Habayeho ukudahuza izina ry’icyubahiro rishya rigomba guhabwa Perezida Nkurunziza Pierre ari ryo Imboneza y’amahoro yo kuzirikana gukunda no gukundisha igihugu. Abadepite bo mu Ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD bashyigikiye iki gikorwa, mu gihe abo ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’iri shyaka bo babyamaganira kure. Mu kwezi kwa Mbere 2020 inteko ishinga amategeko yamuhaye amashimwe ndetse imusabira […]
Menya impamvu udakwiriye gukoresha impapuro wihanagura nyuma yo kwituma
Abantu benshi bakunze gukoresha impapuro ziswe iz’isuku bivugwa ko zagenewe kwihanagura mu kibuno nyuma yo kwiherera. Kuba zitwa iz’isuku mu mitwe y’abazikoresha byabaye icyizere ko nta kibazo zatera. Umuganga Dr. Olufunmilayo wo muri bimwe mu bitaro byo muri Nigeria avuga ko gukoresha izi mpapuro bifite ingaruka ku buzima bw’uzikoresha. Uyu mugore ukunze kugira inama abantu […]
Huye/Simbi: Hasigaye iminsi itanu ngo abaturage birukanwe mu masambu bavuga ko ari gakondo yabo
Abaturage bo mu Midugudu ya Umurera na Kigarama mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye baratabaza inzego z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu kubera ko hasigaye iminsi itanu ngo birukanwe mu masambu bavuga ko ari gakondo y’ababyeyi babo. Aba baturage bakirukanwa n’uvuga ko hahoze ari iwabo mbere y’1959 ngo afatanyije n’ubuyobozi bw’ibanze n’abashinzwe umutekano nyuma yo gutsindwa […]
Burera: Umubyeyi ntarabona abana be bigaga muri Uganda kuva imipaka yafungwa
Umubyeyi utashatse ko amazina ye atangazwa utuye mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera avuga ko amaze hafi umwaka wose adaca iryera abana be babiri b’abakobwa biga muri Uganda kuva imipaka yafungwa kuwa 27 Gashyantare 2019. Uyu mugabo yavuze ko abana be kugeza na n’ubu bacyiga muri Uganda aho umwe yiga mu wa Gatanu […]
RIB yasubije HRW isaba iperereza ryigenga ku rupfu rwa Kizito Mihigo
Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda ( RIB) ruvuga ko umuryango Human Rights Watch (HRW) udakwiye gusaba irindi perereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo kuko rufite ubushobozi bwo kurikora. Uwo muryango uharanira uburenganzira bwa muntu ku wa kabiri wavuze ko na wo udashira amakenga ibivugwa na Leta y’u Rwanda, maze usaba ko hakorwa iperereza ryigenga kugira […]
Inzige zageze muri Sudani y’Epfo
Inzige zimaze igihe zibasira ibihingwa mu burasirazuba bw’Afurika ubu zimaze kugera no muri Sudani y’Epfo, nkuko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO). Abaturage ba Sudani y’Epfo babarirwa muri za miliyoni basanzwe bugarijwe n’inzara, mu gihe iki gihugu gikomeje kugorwa no kuva mu bihe by’intambara cyanyuzemo. FAO yaburiye ko hashobora kubaho ikibazo cy’ibura […]
Mba nshaka ko umugabo wanjye ancumita ariko we ntabishaka-Nkore iki?
Nitwa Mama Keza (amazina yahinduwe) ndi umugore wubatse ufite abana babiri. Mu by’ukuri igihe ndi gutera akabariro n’umugabo wanjye mba numva yancumita akageza kure hashoboka ariko we nta bikunda kuko aba yumva yakorera inyuma cyane. Iyo umugabo wanjye ari gukorera inyuma, mba meze nkurimo gukirigitwa, mbura aho ngana kuko mba numva nyuma y’akanya gato yabireka […]
Umuhanzi Wizkid yakubise manager wa Zlatan
Umunya-Nigeria Ayobamidele uzwi mu muziki nka Wizkid, yakubise inshyi ushinzwe gukurikirana inyungu z’umuhanzi mugenzi we, Omoniyi Temidayo Raphael uzwi mu ziki wa Nigeria nka Zlatan. Ibi byabereye Mu gitaramo cyabereye i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari batumiwemo. Ni igitaramo cyari gifite agaciro k’arenga miliyari y’Amanyarwanda. Intandaro yo kugira ngo Wizkid arwane n’ushinzwe […]
Kamonyi/Rugarika: Abaturage barashinja abayobozi b’itsinda ryabo kwikungahaza mu mitungo yabo
Bamwe mu baturage bibumbiye mu Itsinda Dutabarane rigizwe n’abantu 160 ryo mu Mudugudu wa Karama, Akagari ka Bihembe Umurenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko komite nyobozi yaryo yikungahaje mu mitungo yabo mu gihe bo nta terambere bakesha amafaranga 500 bakusanya buri kwezi kuri buri rugo mu gihe bavuga ko gisaga imyaka 10. […]
Abasirikare b’Ubuholandi bunamiye ab’Ububiligi biciwe i Kigali
Abasirikare 20 b’Abaholandi bakorera hano ku mugabane wa Afurika, bahuriye mu Rwanda bunamira bagenzi babo 10 b’Ababiligi biciwe i Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku wa 07 Mata mu 1994, ni bwo bariya basirikare 10 b’Ababiligi biciwe ahazwi nka Camp Kigali, bazira kuba bararindaga Agathe Uwiringiyimana wari Minisitiri w’intebe, ariko ntajye imbizi na […]
Inda nini yishe nyirayo: Minisitiri urya ruswa Frw ibihumbi 500
Umunyarwanda yavuze ko akumiro ari inda naho amavunja ahandurwa, arongera ati ntawe utokora ifuku. Ikindi kigaruka mu matwi y’Abanyarwanda hari ubwo bavuga ko umuntu arengera nka bimwe by’ingona yavuye mu ruzi ikarigata ikime. Mu minsi mike ishize, inkuru yabaye kimomo ko uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuli Abanza n’Ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi […]
Igitero cyiswe “Nimrod” cyatambutse kuri televiziyo

Igitero cyiswe ” Operation Nimrod” cyagabwe n’abakomando b’amatsinda abiri yo mu Ngabo zidasanzwe zirwanira mu kirere z’u Bwongereza zizwi nka The British Special Air Service. Cyabaye mu rwego rwo kubohoza abantu 26 bari bafashwe bugwate n’intagondwa za kiyisilamu za KSA kuva kuwa 30 Mata kugeza kuwa 5 Gicurasi mu 1980. Ni igikorwa Abagabo batandatu bigabye […]