Gicumbi: Imiryango isaga ibihumbi bibiri ntigira aho yiherera

Imiryango ibihumbi bigera kuri 41 ni yo ifite ubwiherero bwujuje ibisbwa, igera ku bihumbi 55 ntibwujuje ubisabwa ni mu gihe imiryango irenga ibihumbi bibiri nta bwiherero namba ifite. Madame Nishimwe Florence umukozi ushinzwe isuku n’isukura mu karere ka Gicumbi, mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa Rwandatribune dukesha iyi nkuru ko hari imiryango idafite ubwiherero kandi ifite […]

Brazil: Abafite abagore bemerewe kuba abapadiri

Abasenyeri ba Kiliziya Gatolika bakoze amatora yemerera abagabo bo mu gace ka Amazone muri Brasil kuba abapadiri mu rwego rwo kugeza inkuru nziza ku batuye ako gace. Iki cyemezo cyafashwe mu mpera z’uku kwezi mu matora yakozwe n’abasenyeri 180 bateraniye i Vatican, Roma mu Butaliyani. Ni nyuma y’ubusabe bwa Papa Fransisiko wavuze ko ari ngombwa […]

Nyanza: Umunyamakuru uregwa ibyaha by’iterabwoba yanze abunganizi be

Urugereko rw’urukiko rurukuru ruburanisha imanza z’iterabwoba mu Rwanda rukorera mu karere ka Nyanza uyu munsi rwasubitse urubanza ruregwamo umunyamakuru Phocas Ndayizera kuko yanze abunganizi bari basanzwe bamwunganira. Phocas Ndayizera n’abandi bantu 12 baregwa umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi bategura ibikorwa by’iterababwoba. Mu kwezi gushize urubanza rwabo rwarasubitswe kubera ikoranabuhanga. Abaregwa bo binjijwe mu rukiko baziritse […]

Col. Gikwerere Musinga bivugwa ko yarwanaga ku Banyamulenge yishwe arozwe

Umunyamulenge wari mu gisirikare cya Congo (FARDC), Col. Gikwerere Musinga wapfuye tariki ya 28/10/19, biravugwa ko yishwe arogewe hitwa Kalemi, aho yari amaze icyumweru kimwe yimuriwe. Uyu mukoloneli nk’uko amakuru yizewe Bwiza.com ifite yari umwe mu basirikare wafashaga ubwoko bwe bw’Abanyamulenge mu buryo bumwe cyangwa ubundi muri ibi bihe busumbirijwe n’ibitero bya Red-Tabara ifatanyije na […]

Perezida wa Kaminuza ya CHUR yashimiye umwe mu bayobozi bayo wayihesheje ishema

Perezida wa Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR), Prof. Pierre Damien Habumuremyi yashimiye mwarimu Dr Adrie Mukashema, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri iyi kaminuza ku bw’igihembo yegukanye. Ni igihembo cyatanzwe na Komisiyo y’Igihugu ya Siyansi n’Ikoranabuhanga (NCST). Yagize ati “ Turagushimiye Dr Adria kuri iki gihembo. Ikigo cyawe cya Christian University of Rwanda (CHUR), […]

Tanzania/Tanga: Bamwe mu baturage baraye mu biti

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Handeni mu Ntara ya Tanga muri Tanzania baraye mu biti mu rwego rwo gukiza amagara yabo nyuma y’aho amazi abasanze mu ngo zabo. Umuyobozi w’Akarere ka Handeni, Godwin Gonde kuwa 28 Ukwakira yatangaje ko imvura nyinshi ikomeje kugwa mu bindi bice by’aka karere kandi ko abantu 10 bamaze […]

Rulindo: Ibyari umunsi mukuru wa mwarimu byavuyemo ubushyamirane

Ubwo hirya no hino mu gihugu hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa Mwalimu ku wa 5 Ukwakira 2019, abo mu murenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo bo ibyari ibirori byavuyemo igisa n’ubushyamirane kuko hari abarimu bashinja abateguye ibyo birori kunyereza amafaranga yari agenewe uwo munsi. Abarimu batandukanye babwiye Rwandatribune dukeshya iyi nkuru ko ko mu rwego […]

Huye: Barataka ubujura butuma bararana n’amatungo

Abaturage bo mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye bavuga ko basigaye bararana n’amatungo kubera ubujura bwabamazeho utwabo. Ibi babigaragarije urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ubwo rwabegerezaga Serivisi zarwo hakirwa ibibazo bitandukanye birebana n’ubutabera, akarengane n’ihohoterwa. Aba baturage bagaragaza ko “ Babayeho mu bwoba bwo gutinya ibisambo kandi bizwi byabamazeho ibyabo bipfumura inzu,byiba amatungo,ibituma hari […]

Umwana yahiriye mu nzu mu gihe Se ari kwirebera umukino wa Arsenal yihebeye

Umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu, Annet Namulondo yahiriye mu nzu arapfa mu Karere ka Bugiri mu gihe Se, Saleh Mukulu yari yagiye kureba umukino wahuzaga Ikipe ya Arsenal na Crystal Palace ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 28 Ukwakira 2019. Nyina wa nyakwigendera, Yudaya Namugere yabwiye The Daily Monitor ko yasize Se n’abana babo batatu […]

Abantu 9% ni bo bazi gusoma no kwandika mu bakuze bo mu Ntara y’Uburengerezuba

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubusesenguzi kuri politiki n’abandi bwerekana ko mu bantu 100 bakuze bo mu Ntara y’Uburengerazuba 91 baba batazi gusoma no kwandika. Ubu bushakashatsi kandi bwerekana ko n’abagize amahirwe yo kujya aho bakwiga gusoma no kwandika, 33 % byabo babashije kumenya. Buvuga ko “ 14% by’abagannye aho […]

Abandi barwanyi batanu ba FLN/CNRD bafashwe baje guhungabanya umutekano mu Rwanda

Abarwanyi batanu b’inyeshyamba za FLN/CNRD bafatiwe muri Teritwari ya Walungu muri Kivu y’Amajyepfo mu rugendo rwerekeza mu Rwanda aho bari bagambiriye guhungabanya umutekano. Umuvugizi wa Operasiyo Zokola, Captain DieudonnĂ© Kasereka yabwiye Rwandatribune dukesha iyi nkuru ko aba barwanyi barimo n’umwe mukuru bafashwe n’Ingabo za Congo (FARDC) mu ijoro ryo kuwa 24 rishyira 25 Ukwakira 2019. […]

Ntabwo ari nka rimwe guteranyaho rimwe bingana na kabiri- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame avuga ko abifuza guhungabanya u Rwanda bibwira ko bari gukora nk’uko RPA yabigenje mu 1990 bibeshya. Ibi yabivuze mu ijambo yagezaga yasozaga ihuriro ngarukamwaka rya 12 rya Unity Club Intwararumuri, muri Kigali Convention Centre. Ni ihuriro ryahawe insanganyamatrsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda igitekerezo – ngenga cy‘ukubaho kwacu.” Mu […]

Nyagatare: Abagore babiri bishwe barashwe

Abagore babiri bishwe barashwe mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare. Amakuru avuga ko aba bombi barashwe n’abasirikare bari kuri “Patrouille muri ako gace. Umuseke dukesha iyi nkuru uvuga ko ibi byabaye mu ijoro ryakeye, ngo bariya bagore bahagaritswe n’abasirikare aho guhagarara babatera amabuye. Iyi nkuru ivuga ko bariya bantu ngo barwanyije abasirikare, bakabarasa. […]

Nyarugenge: Abantu batanu bagwiriwe n’inzu, umwe ahasiga ubuzima

Abantu batanu bo mu muryango umwe bo mu Mudugudu wa Ruhuha, Akagari ka Mwendo mu Murenge wa Kigali bagwiriwe n’inzu, nyir’urugo Emmanuel Iyakaremye w’imyaka 36 ahasiga ubuzima. Umuyobozi w’Akagari ka Mwendo, Israel Ndamage yabwiye Bwiza.com ko iyi nzu yagwiriye umuryango yari ishaje ariko ko byatijwe umurindi n’imvura yaguye mu ijoro ryakeye. Ati “ Urebye ni […]

MONUSCO ntizakorana n’ibihugu bitanu byishyize hamwe ngo bigarure umutekano muri Congo

Abayobozi b’Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro mu muryango w’Abibumbye muri Congo (MONUSCO) buvuga ko butazifatanya n’igihugu icyo ari cyose gituranye na Congo-Kinshasa kizatangiza ibikorwa bya gisirikare mu kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu. Kuva ku wa 24 Ukwakira 2019, inama y’umutekano y’abayobozi bakuru mu ngabo zo mu bihugu bitanu byo mu Karere, bateraniye i Goma […]

Haribazwa aho u Rwanda ruzajugunya ubumara buzava mu gukoresha ingufu za Nukiliyeri

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe yasubije abibazaga aho u Rwanda ruzajya rushyira ubumara bwavuye mu ikoreshwa ry’ingufu za Nukiliyeri. U Rwanda n’Uburusiya byasinyanye amasezerano yo kubaka ikigo gishya mu Rwanda kizigisha ibya siyansi n’ikoranabuhanga bya nikeleyeri. Amasezerano yashyizweho umukono na Ministiri Claver Gatete ushinzwe ibikorwa remezo na Alexei […]

Ubuhinde: Umusore yarumye imyanya y’ibanga ya mugenzi we

Umusore witwa Yarlen wo mu Buhinde yatawe muri yombi akekwaho kuruma mugenzi we, Burgij imyanya y’ibanga ubwo barwanaga. Yarlen usanzwe ari umuhigi w’amadubu muri iki gihugu yarumye mugenzi we bapfaga umuhigo. Ibinyamakuru byo mu Buhinde bivuga ko uyu mugabo yari asanzwe akurikiranwa na polisi yo mu Buhinde cyane ku bwo kwica inyamaswa cyane mu ishyamba […]

Twumvaga guhura na RIB ari nko kugwa mu rwasaya rw’intare- umuturage

Umuturage wo mu Kagari ka Karuku mu Murenge wa Janja mu Karere ka Gakenke, Filipo Kamugisha avuga ko yatunguwe no kubona Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuko ubusanzwe yumvaga guhura nayo ari nko kugwa mu rwasaya rw’intare. RIB ikomeje kuzenguruka uturere tw’u Rwanda ikangurira abaturage gukumira ibyaha ari nako yibwira abaturage nk’urwego rukiri rushya. Ubwo bageraga […]

Zari arashinjwa kugirira ishyari impano yahawe Tanasha

Uwahoze ari umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz arashinjwa kugirira ishyari impano ya telefoni ihenze yaguriwe Tanasha Donna wamusimbuye. Tanasha Donna uherutse kubyarana na Diamond yahawe n’umugabo we telefoni ya iPhone 11 Pro Max ifite agaciro k’asaga Frw Miliyoni. Iyi telefoni yashyizwe ku isoko muri Nzeri iri mu zihenze cyane kandi ziharawe. Umwe mu bafana yavuze ko […]

Bugesera: Umuturage amaze amezi atanu aba hanze

Umuturage wo mu mudugudu wa Kagasa ya mbere mu Kagari ka Ramiro ko mu murenge wa Gashora witwa Claude Muvunyi avuga ko umuryango we umaze amezi atanu bari mu buzima bubi, urara hanze ku rutara ruziritseho ihene eshatu. Muvunyi yabwiye Radio na TV 1 dukesha iyi nkuru ko ari uko abayeho nyuma yo gusenyerwa inzu […]

Yacukuriwe imva mu 1998 na n’ubu aracyariho

Umugabo witwa Moses Nsubuga avuga ko umuryango we wacukuye imva yo kumushyinguramo mu 1998 nyuma y’aho bimenyekanye ko afite ubwandu bwa SIDA. Avuga ko umugore we bari bafitanye abana batatu yamutaye ku kigo nderabuzima arigendera nyuma y’aho yari amaze igihe imyaka ine amwihanangiriza ku myitwarire yamurangaga icyo gihe. Nsubuga yabwiye The Daily Monitor dukesha iyi […]

Umusaza wasambanije umwana yambaye agakingirizo yakuye zaire

Umusaza witwa Munyempano Dominique w’imyaka 85 y’amavuko wamenyekanye nka ’Kanyandekwe’ muri filime y’uruherekane ya ‘Seburikoko’, yemereye urukiko ko yasambanyije umwana w’imyaka irindwi y’amavuko. Munyempano wavutse mu 1934 yatawe muri yombi tariki 02 Ukwakira 2019 akukiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi y’amavuko. Yafatiwe mu Mududugu wa Kagunga mu Kagari ka Gasharu mu Murenge wa Nyamirambo. Nyuma […]

Nta kindi turusha u Rwanda uretse kugenda mu modoka z’umurengwe-Umuyobozi wo muri Ghana

Umuyobozi ushinzwe amavugurura mu bikorera ku giti cyabo muri Ghana, Dr Thomas Kusi Boafo yumvikanye avuga ko Ghana ari igisebo ku Mana nyuma y’iminsi micye y’uruzinduko yari yagiriye mu Rwanda. Mu majwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko ari aya Kusi Boafo, avuga ko uyu mugabo yihanangirije Abanya-Ghana kurekeraho kuramya abanyepolitiki no kwirirwa muri muzunga […]

Amafoto ya gereza 10 abazifungiwemo babaho mu buzima buhenze ku Isi

N’ubwo bigoye kubwira runaka ngo yari abayeho neza kandi afunzwe, hari gereza zihenze ku Isi ku buryo ubuzima bw’abazifungiyemo hari n’ubwo buba bwiza kurusha abari hanze bitewe n’uko baba babayeho. Urubuga Topteny rwatangaje gereza 10 ku Isi abazifungiwemo babaho ubuzima buhenze. 10. Gereza ya  Gereza  ya Wandsworth, iri i Landani (London) mu Bwonegereza 9. Gereza […]

Nyabihu: Abana bato birirwana udufuka ku mugongo basabiriza bateye inkeke

Ababyeyi bo mu isantere ya Kora iri mu Murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu bavuga ko batewe inkeke n’umubare munini w’abana birirwa basabiriza  bahetse udufuka ku mugongo. Aba babyeyi babwiye TV na Radio 1 dukesha iyi nkuru ko  aba bana batiga ndetse ko  n’abigeze kwiga ubu babiharitse. Bavuga ko babazwa no kubona abana bari […]

Ingagi nyinshi bikekwa ko zavuye mu Rwanda cyangwa Congo zimukiye muri Uganda

Ikigo Gishinzwe iby’Inyamaswa muri Uganda (UWA) gitangaza ko mu byumweru bicye bishize cyakiriye ku butaka bw’iki gihugu umuryango w’ingagi zigera kuri 20 bikekwa ko zavuye ku ruhande rw’u Rwanda cyangwa Congo-Kinshasa. Umuvugizi wa Uwa, Hangi Bashir yabwiye Chimpreports dukesha iyi nkuru ko izi ngagi zakiriwe muri pariki yitwa Mgahinga. Avuga ko bataramenya neza niba koko […]

Itabi ry’Intore na Dunhill rishobora kunywa umugabo rigasiba undi mu minsi micye

Ikigo mpuzamahanga cy’Abongereza gikora ubwoko butandukanye bw’itabi (BAT) ; ririmo irizwi cyane mu Rwanda nk’Intore, Dunhill, Impala na SM cyatangaje ko ibiciro byacyo kuri iryo tabi byiyongereye kubera imisoro yazamutse mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/20 ndetse ko n’ubundi bwoko bw’itabi bakora buraza kwiyongera. Kuzamuka kw’ibiciro by’itabi bije bikurikira amavugurura y’imisoro aheruka nkuko The New […]

Biravugwa ko Perezida Magufuli yafashwe n’uburwayi butunguranye

  Amakuru akomeje gucicikana kuri iki Cyumweru ni uko Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli yagiye kuvurirwa mu gihugu cy’Ubudage nyuma yo gufatwa n’indwara z’umutima. Ku mbunga nkoranyambaga, Abanya-Tanzania bakomeje gusa ibiro by’umukuru w’igihugu gutanga amakuru kuri iyi ngingo. Kugeza ubu ntacyo Leta ya Tanzania iratangaza kuri iyi ngingo gusa umwe mu bantu batatangajwe amazina […]

Nyina wa Diamond yahawe urw’amenyo kubera umwuzukuru we

Nyina w’umuhanzi Diamond Platnumz, Sanura Sandra Kasimu yahawe inkwenene ku mbuga nkoranyambaga ku bw’ifoto y’umwuzukuru we, uvuka kuri Tanasha. Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, Mama Dangote nk’uko bakunze kumwita, yashyize hanze amafoto y’uwo yavugaga ko ari umwana wa Diomond na Tanasha. Bamwe mu bamukurikirana bavugaga ko  yataye umwanya w’ubusa ajijisha kuko uwo mwana ari uwo […]

96 % by'abafite ibibazo byo mu mutwe ntibagana ibitaro

Ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe ku rwego rw’ibanze mu Kigo k’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Misago Claire Nansi, yatangaje ko mu bafite ibibazo byo mu mutwe, abagana amavuriro bakiri bake, ku kigero cya 4%, bakaba bifuza ubufatanye n’inzego zose n’Abanyarwanda kubakangurira kumenya ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe n’uko zifata. Yabitangaje kuwa 18 Ukwakira 2019, ku Kigo ‘Icyizere […]

Biravugwa ko Ben Rutabana wari warabuze ari muri Uganda

Amakuru mashya yagiye hanze, ahamya ko Ben Rutabana ari muri Uganda kuva mu gihe gishize kirenga ukwezi, nyuma yo kuburirwa irengero bigatuma umuryango we ukomeza gutabaza, ukanandika ibaruwa usaba RNC kumurekura cyangwa ukavuga ibyo umurega. Ben Rutabana usanzwe ari komiseri muri RNC ushinzwe kongera ubushobozi, ari muri Uganda aho yatangiye urugendo rwe ku wa 5 […]

Dr Francis ushinjwa gukubitira umukobwa mu ruhame arashakishwa

Ubushinjacyaha bwatangaje ko bukomeje gushakisha Dr Francis Habumugisha uregwa gukubitira umukobwa mu ruhame, ngo hashyirwe mu bikorwa umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ruheruka gutegeka ko aburana afunzwe. Ku wa 23 Nzeri 2019 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwarekuye by’agateganyo Dr Francis Habumugisha, umushoramari akaba na nyiri Goodrich TV, ukurikiranyweho gukubitira mu ruhame umukobwa witwa Kamali […]

Ni gute nakoresha imisoro y’abaturage njya muri Amerika kandi mu rugo hari ibibazo-Magufuli

Perezida wa Tanzania atangaza ko atabashije kwitabira inama  ya 76 y’Umuryango w’Abibumbye ku bwo kurondereza amikoro. Uyu mukuru w’igihugu n’ubusanzwe udakunda gukora ingendo zijya hanze, Global News ivuga ko ubwo yasobanuraga impamvu atagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko bitari guhsoboka bitewe n’uko ubushobozi buhari buri gukoreshwa mu gukemura ibibazo biri imbere muri […]

Nyabihu: Yahengereye  umugore we asinziriye amwica amunize

Umugabo witwa Turimubyiza Jean Nepo w’imyaka 21 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Karago mu karere ka Nyabihu yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akekwaho kwica umugore we, Ntabanganyimana Domitile umugore  babanaga bitemewe n’amategeko. Amakuru y’urupfu rw’uyu mugore w’imyaka 25 y’amavuko, yamenyekanye mu gitondo cyo kuwa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2019 ubwo umwe mu baturanyi yari aje […]

Bugesera: Abaturage bakirije Umuvunyi Mukuru amaganya

Abaturage bo mu Mirenge ya Bugesera bakirije Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi amaganya y’ibibazo byabo batigeze bakemurirwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze. Murekezi ubwo yasuraga aka karere kuri uyu wa 17 Ukwakira, yakirijwe uruhuri rw’ibibazo by’abaturage bavuga ko bahugujwe amasambu  n’abaturanyi babo abandi bakayahuguzwa n’abo mu miryango yabo nyamara ngo bagiye mu nkiko baratsindwa. Aba baturage bongeye ho […]

Rutsiro: Abanyeshuri baheruka amata mu mezi abiri ashize

Abanyeshuri bo muri amwe mu mashuri yo mu Karere ka Rutsiro bavuga ko gahunda yo kunywa amata imaze amezi abiri itabageraho. Ni mugihe mu mu mwaka wa 2015 minisiteri y’uburezi aribwo yatangije gahunda yiswe”inkongoro y’umwana “igenerwa abana bo mu mashuri abanza n’ay’incuke nibura  inshuro ebyiri mu cyumweru kimwe. Ni gahunda iyi minisiteri yagaragazaga ko itanga […]

Kuba umucungamutungo wa FDU-Inkingi si icyaha- uwiregura

Uwari umucungamutungo w’ishyaka ritaremerwa mu Rwanda (FDU-Inkingi) ushinjwa ibyaha by’iterabwobwa, avuga ko kuba yari umucungamari w’ishyaka bitagize icyaha. Gasengayire Leonille ni we mugore wenyine uri mu bayoboke 11 ba FDU-Inkingi bari kuregwa ibyaha by’iterabwoba. Mu kwiregura kuri uyu wa 17 Ukwakira mu rukiko, yireguye ku byo ashinjwa n’ubushinjacyaha ko  yakoze ibyaha Aba bararegwa by’iterabwoba birimo […]

Kenya: Bisi ya pantekote bayifatanye ibipfunyika by’urumogi

Bisi y’Idini y’itorero pantekote mu Mujyi wa Voi muri Kenya bayisatse bayisangana ibifunyika by’urumogi. Uru rumogi rwafashwe kuri uyu wa 15 Ukwakira uyu mwaka ubwo polisi yari mu mukwabu wo guhashya ibiyobyabwenge. Polisi ivuga ko yasanzemo udupfunyika 230 dufite agaciro ka miliyoni imwe n’igice z’amashilingi ya Kenya (Frw miliyoni zisaga umunani). Umwe mu bayobozi ba […]

Ntukabe ikigoryi- Perezida Trump abwirwa mugenzi we wa Turukiya

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yasabye mugenzi we wa Turkiya, Tuyyip Erdogan kudakora ibyo yise iby’ubugoryi ngo akomeze kugaba ibitero muri Syria. Mu ibaruwa yo kuwa 9 Ukwakira Trump yoherereje Erdogan amusaba ko ibyo ari gukora byazatuma ahora yibukwa mu mateka nka “sekibi” Trump avuga ko Turukiya ikomeje kugaba ibitero mu […]

Amashami wakwiga muri  Kaminuza ya CHUR

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) buratangaza ko bufite amashami akurikira ku bifuza kuyigamo. Muri aya mashami harimo: -Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (Information and Technology) – Ubuhinzi n’iterambere ry’Icyaro ( Agriculture and Rural Development Business) -Ubucuruzi n’Ishoramari (Trade and Investment) – Uburezi (Education) -Indimi  n’Ubumenyamuntu (Arts and Social Sciences) Ushobora guhabwa impamyabushobozi zikurikira: Amasomo […]

USA: Uwarokokeye jenoside mu bwiherero yateguye umwiherero

Umunyarwandakazi, Immaculee Ilibagiza warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yateguye imyihererero ibiri mu Mujyi wa Stoughton muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ilibagiza wanditse igitabo ‘Left to Tell’ bivuze ngo ‘uwasigaye ngo abare inkuru’, kibanda ku buryo we na bagenzi ba batandatu n’umwana umwe barokotse ubwicanyi bihishe mu bwiherero buto. Avuga ko yarokotse ari kuvuga rozari (ishapule […]

Rusizi: Umugabo yahishuye icyamuteye gukubita umugore we ishoka akamwica

Umugabo witwa Anastase Harerimana utuye mu kagari ka Nyange mu Murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi avuga ko yishe umugore we amukubise ishoka mu mutwe bitewe n’uko yabonaga ko amuca inyuma. Mu iburansha ryabereye mu ruhame kuri uyu waa 15 Ukwakira 2019 aho uyu mugabo akekwaho kwica umugore we bari bamaranye imyaka 21 barangabyaranye […]

Biravugwa ko  Visi- Perezida wa Rayon Sports yeguye mu ibanga

 Hari amakuru akomeje gucicikana avuga ko Visi- Perezida wa mbere wa Rayon Sports, ThadĂ©eTwagirayezu yeguye ku mirimo ye mu ibanga. Radio  10 dukesha iyi nkuru ivuga ko nta mpamvu iramenyekana yatumye uyu muyobozi yegura kuri uyu wa 16 Ukwakira 2019. Perezida wa Rayons Sports, Sadate Munyakazi yavuze ko ntacyo azi kuri  aya makuru. Ati “ […]

Kigali: Umugabo yakiriye ruswa ubwo yari mu rukiko

Umugabo witwa  Nkurunziza Edmond waburanaga ifunga n’ifungurwa by’agateganyo kurinuyu wa 15 Ukwakira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge yafatiwe mu cyumba cy’iburanisha yaka umuturage Frw 7000  abyita iby’inyandiko ihamagara mu rukiko (Assigntion). Uyu mugabo w’imyaka 52 yatse aya mafaranga ubwo hari hakomeje urubanza rwe aho akekwaho kwiyitirira inzego z’ubutabera. Aya Frw 7000 nk’uko TV10 dukesha iyi […]

Uwahoze atoza Amavubi avuga ko byari bitoroshye

Umwongereza wahoze azatoza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi Stephen Constantine yavuze ko yagiye agorwa cyane mu makipe y’ibihugu yagiye atoza. Mu kiganiro na The Mirror ubwo yagarukaga ku kuba agiye kureka gutoza amakipe y’ibihugu agatoza amakipe asanzwe (clubs). Yavuze byinshi ku makipe ya Nepal, Sudani n’Ubuhinde na Malawi, hakiyongeraho u Rwanda. Ageze ku byo yabonye […]

Zari Hassan arashinja Kenya Airways kumwiba

Umuherwekazi wo muri Uganda arashinja Kompanyi y’indege ya Kenya Airways kumwiba imibavu ihenze yari avanye I Dubai. Zari avuga ko iyi mibavu abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko atari ubwa mbere aburira ibintu bye mu ndege y’iyi kompanyi. Ati “  Nababajwe na Kenya Airlines . Buri gihe mababera indahemuka ariko mwebwe mukampemukira.  Ubundi […]

Batanu bahitanwe n’imvura imaze iminsi igwa mu gihugu hose

Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza  ivuga ko imvura imaze iminsi itatu igwa mu gihugu hose imaze guhitana abantu batanu, yashenye inzu z’abaturage yangiza n’imirima ihinze hirya no hino mu Rwanda. Ikigo gishinzwe iteganyagihe kivuga ko indi mvura nyinshi cyane iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru ikaba ishobora gukurikirwa n’ibiza biruse iyi imaze iminsi. Mu bantu batanu bishwe n’ibiza […]

Umunyarwanda avuga ko ibicuruzwa  bye bihwanye na  Frw miliyoni umunani byaheze i Kampala

Umucuruzi w’Umunyarwanda, Cephas Nshimyumuremyi avuga ko hari ibicuruzwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliiyoni umunani yaranguye muri Uganda ariko bikaba  byarahezeyo kubera ibibazo byo kwambuka imipaka. Nshimyumuremyi usanzwe atunganya ibicuruzwa byitwa ‘Uburanga’ yabwiye The East African dukesha iyi nkuru ko ibi bicuruzwa byaheze Uganda ari ibyo gupfunyikamo amavuta yo kwisiga ku mubiri, amasabune yo mu […]

Abashyigikira amoko nibajye mu kuzimu- Perezida Museveni 

Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yasabye abayobozi ba Sudani y’Amajyepfo gushyira imbaraga mu gukora ibyateza imbere abaturage babo. Yasabye ko ibibatandukanya nk’irondamoko bikwiriye kutabaranga kuko ngo ari uguta igihe. Museveni wari mu biganiro by’amahoro bihuza abanyepolitiki bo muri Sudan  mu Murwa Mukuru Juba, yavuze ko nta terambere ryagerwaho abantu bakomeje gushyira imbere iby’amoko. Ati “ […]

Gen.  Dallaire avuga ko nta magambo yasobanura uko yakiriye icyemezo cya LONI cyo kwanga gutabara mu gihe cya jenoside

Umunya-Canada, Lt. Gen. Romeo Dallaire avuga ko yumva nta magambo ahagije yavuga uko yiyumvise ubwo yamenyeshaga Umurayango w’Abibumbye (ONU) ngo itabare kuko yabonaga hari imigambi yo kwica Abatutsi mu 1994. Gen. Dalliare wari uhagarariye ingabo za LONI zari mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi kuwa 11 Mutarama 1994  yohereje icyiswe “ genocide […]

Kirehe: Bamwe mu barimu barijujutira guhora bakwa ibyangombwa uko umwaka utashye

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri yo mu Murenge wa Mpanga mu Karere ka Kirehe bavuga ko barambiwe guhora bakwa n’ubuyobozi bw’Akarere ibyangombwa buri mwaka kandi baba barabitanze mbere yo guhabwa akazi. Bamwe muri aba baganiriye na Bwiza.com kuwa 14 Ukwakira uyu mwaka, bavuga ko bakwa ibyangombwa buri uko habaye igenzura kandi baba bazi ko […]

Ukwigamba intambara kabiri mu cyumweru kimwe kwa Gen. Muhoozi guhatse iki?

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Uganda mu bya operasiyo zidasanzwe, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba amaze kugaruka inshuro ebyiri mu cyumweru kimwe ku ishyano ryagwira uwahirahira gatera Uganda. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa 8 Ukwakira uyu mwaka ubwo igihugu cye cyizihizaga Umunsi Mukuru w’Ubwigenge kuwa 9 Ukwakira , Gen. Muhoozi yavuze ko […]

Umunyarwandakazi ari mu nkiko ku bwo kwinjira muri Amerika abeshye

Umunyarwandakazi, Beatrice Munyenyezi wo mu Mujyi wa Concord muri Leta ya California yagejejwe imbere y’ubutabera ashinjwa ku beshya inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zo muri Amerika yiyita impunzi. Urubanza rwabaye mu 2012 rwatumye Munyenyezi mu 2013 ahamwa n’iki cyaha ndetse akatirwa afungwa imyaka 10 no kwamburwa n’ubwenegihugu yari yarahawe nyuma yo kuva mu Mujyi wa Manchester […]

U Rwanda ruzavuga ku kibazo cy’inkuru zirwibasira mu nama izabera i Kampala

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga  ushinzwe EAC,  Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko u Rwanda ruzagaruka ku nkuru zandikwa n’ibinyamakuru byo muri Uganda rwo rubona ko zidafite ishingiro. U Rwanda rumaze kugaragaza inshuro ebyiri ko hari inkuru  zanditswe n’ikinyamakuru The New Vision zirimo “ Puropaganda yibasira u Rwanda.” Ibi bihabanye n’mazezerano (MoU) yashyizweho umukono […]

U Rwanda rwavuze ku nkuru yerekeye uwishe Gen. Fred Rwigema yakwirakwiye muri Uganda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga  ushinzwe EAC,  Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko muri Uganda hongeye kwandikirwa indi nkuru yise ‘ikinyoma’ ivuga ku waba yarishe Gen. Fred Rwigema wayoboye urugamba rwo kubohoza u Rwanda. Ni inkuru y’ikinyamakuru bivugwa ko kiri mu kwaha kwa cya Leta ya Uganda cyitwa The New Vision. Mu nkuru cyashyize […]

Kimironko: Ntiharamenyekana icyatumye umugabo atera undi icyuma mu rubavu na we akikata ijosi

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kimironko, Angelique Uwinkindi atangaza ko hari amakuru y’umugabo witwa  Yozefu w’imyaka 35 wateye icyuma mugenzi we witwa  Isaie mu rubavu aramukomeretsa cyane nyuma na we akikata ijosi agahita apfa. Gitifu Uwinkindi yabwiye Umuseke dukesha iyi nkur ko ib byabaye ahagana saa munani z’amanywa kuwa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira mu  mudugudu […]

Igicucu ni cyo cyakora ibyo- Umugore wa Diamond

Umugore w’Umuhanzi Diamond Platnumz, Tanasha Donna avuga ko nta bwenge bwaba burimo ku kuba yabeshya ku bijyanye n’itariki y’amavuko y’umwana we w’umuhungu. Ibinyamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ntibahwemye kwerekana ko bigoye kwizera ko umwana wa Diamond na Tanasha yaba yaravutse ku munsi umwe n’uwo Se yizihirizaho isabukuru y’amavuko. Abenshi bemeza ko uyu mwana w’umuhungu […]

Muhanga: Ubuyobozi bwavuze ku kibazo cy’umuturage ubushinja kumugabaho igitero nijoro

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu, Jean Claude Nshimiyimana, atangaza ko ibyatangajwe n’umuturage ayobora witwaEmiliyana Nyirampfakurera wo mu karere ka Muhanga ko yatewe n’ubuyobozi atari uko byagenze. Nyirampfakurera wo mu Kagari ka Gasharu, Umudugudu w’Ubuhoro aherutse kubwira BBC mu minsi ishize ko ku wa Kane tariki ya 10 Ukwakira uyu mwaka, yatewe n’abantu bazindutse mu gaturuturu […]