Shaddy boo yatumiye umunyezamu w’Amavubi, Kwizera

Ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga, Shaddy boo yatumiye umunyezamu w’Amavubi, Olivier Kwizera, ngo ntako atagize mu kazi ke ubwo bari bahanganye na Cameroun kuwa 30 Werurwe 2021 bashaka itike ya CAN. Kwizera yaje kubona ikarita itukura muri uyu mukino, bamwe baramujora mu gihe abandi bamushimye, bavuga ko nta yandi mahitamo yari asigaranye. Shaddy boo kuri Twitter […]
Haburijwemo coup d’État muri Niger mu gihe perezida mushya atararahira
Ingabo zirinda umukuru w’igihugu zaburijemo igikorwa cyo guhirika ubutegetsi muri Niger, nyuma y’urusaku rw’imbunda rwumvikanye i Niamey mu gitondo cya kare kuri uyu wa 31 Werurwe 2021. Urusaku rw’imbunda zirimo iziremereye rwumvikanye ahagana saa cyenda z’igitondo ku isaha yaho mu gace karimo ibiro by’umukuru w’igihugu, ruhagarara hashije iminota 15. Umunyamakuru wa BBC muri ako karere […]
Serivisi yo guhindura ifoto iri ku ndangamuntu ntitangwa kuri buri wese-NIDA
Hari bamwe mu baturage bavuga ko amafoto ari ku ndangamuntu zabo akwiye kujya ajyanishwa n’igihe mu myaka runaka kuko usanga hari abafite indangamuntu zitandukanye n’uko basa bitewe n’imyaka iba ishize, NIDA ikaba ivuga ko ibi bitakorerwa buri wese. Umwe mu baturage, Uwimana Jean Claude, avuga ko kugira indangamuntu abantu bashidikanyaho ko bishobora kubagiraho ingaruka mu […]
Amateka mu gisirikare cy’Ubusuwisi yiyanditse ku bw’amakariso y’abagore
Ubusuwisi bugiye kwemerera abagore n’abakobwa binjira mu gisirikare kwambara amakariso y’abagore ku nshuro ya mbere mu mateka y’iki gihugu, mu muhate wo kongera umubare wabo mu ngabo, nkuko ibitangazamakuru byaho bibivuga. Uko ibintu bimeze kugeza ubu, umwambaro uhabwa abari mu myitozo yo kwinjira mu gisirikare uba urimo amakariso y’abagabo gusa. Iri gerageza ry’amakariso y’abagore, rizatangira […]
Busia: Umugore yakoranye ubukwe n’umurambo w’umugabo we (videwo)
Umugore utuye ahitwa Funyula, Busia muri Kenya, Beatrice Mbayi yakoze ubukwe ari kumwe n’umurambo w’umugabo we, William Godfrey Mukalama mu isanduku mu rwego rwo kugira ngo bakomeze kuba umwe. Uyu mugabo nk’uko ibinyamakuru byabigarutseho, yari aherutse gupfa ariko aba bombi batarakora ubukwe. Umwe mu bari bahagarariye uyu muhango, yabwiye uwapfuye ko atari uko babishakaga gusa […]
Polisi ya Tanzania ivuga ko abantu 45 bapfuye, 37 bagakomereka mu gusezera Dr Magufuli
Polisi ya Tanzania yemeje ko abantu 45 bapfuye naho abandi 37 barakomereka ubwo ababarirwa mu bihumbi babyiganiraga mu gikorwa cyabereye i Dar es Salaam cyo gusezera kuri John Magufuli. Polisi yari imaze igihe yotswa igitutu ngo yemeze amakuru ajyanye n’uwo mubyigano, nyuma yuko hari umuryango wavuze ko wapfushije abantu batandatu. Mu gihe hashize icyumweru kirenga […]
Abasaga 50 mu bitabiriye isabukuru y’umwe mu basore ‘bamaze gupfa’ by’amayobera
Muri Nigeria haravugwa impfu z’abantu basaga 50 mu bari bitabiriye isabukuru y’umwe mu basore bazwi nka ” Yahoo” muri Leta ya Ogun mu gace ka Akute. Aya makuru ahanini yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga ko aba bitabiriye ibyo birori by’umusore bikekwa ko acuruza forode (yahoo boy) mu cyumweru gishize, gusa imppfu z’amayobera zikomeje kugaragara muri ako […]
70% by’abayobozi ba filimi babanza kuryamana n’abakobwa kugira ngo babahe ”role’- Michael uyobora filimi
Umugabo uyobora filimi muri Ghana, Ola Michael yatangarije kuri radiyo ko aha umukobwa umwanya (role) muri filimi yayoboye ari uko amaze kuryamana na we kuko ngo nina ko bimeze ku bandi ku gipimo cya 70%. Ola asanzwe atunganya filimi, akanaziyobora akaba akora no kuri Radio Neat FM, yabajijwe kuri iki kibazo, yemera ko ari uko […]
Inkweto irimo amaraso y’umuntu iri kwitwa iya Satani yakangaranyije Nike
Nike iri gukurikirana abanyabugeni MSCHF kubera inkweto zitavugwaho rumwe ziswe “Inkweto za Satani” zifite igitonyanga cy’amaraso nyayo y’umuntu mu mupira wazo. Izi nkweto za siporo zaguzwe $1,018 (arenga miliyoni imwe y’u Rwanda) ziriho umusaraba ucuritse, akamenyetso ka ‘pentagram’ hamwe n’ijambo “Luke 10:18”, zakozwe bahinduye Nike Air Max 97s. Ku wa mbere MSCHF yasohoye izi nkweto […]
Ingendo zijya mu Turere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara ziremewe

Leta y’u Rwanda yatangaje ko ingendo ziva n’izijya mu turere wa Bugesera, Gisagara, na Nyanza zakomorewe ariko zishyirwa ku masaha yihariye aho zibujijwe kuva saa moya z’ijoro kugera saa kumi za mu gitondo. Itangazo ryasohowe n’ibiro bya minisitiri w’intebe rigaragaza ko ibi byemezo bizatangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Werurwe 2021, […]
Umugore yapfuye ubwo yirukankaga amasigamana ngo ajye kureba uryamanye n’umugabo we
Umugore utamenyekanye amazina muri Ghana, yaguye mu mpanuka ya moto ubwo yari agiye kugwa gitumo umugabo we bari bamubwiye ko ari kumuca inyuma. Uyu mugore yateze moto kibuno mpa amaguru, asaba umutwaye kunyaruka ngo afate umugore yari abwiwe ko nta kabuza ari kumwe n’umugabo we mu modoka. Umunyamakuru wo muri Ghana, Mabel Aku Banesseh yatangaje […]
Idamange arifuza kuburana arebana n’abamurega
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ko Idamange Iryamugwiza Yvonne akomeza gufungwa by’agateganyo kuko ingingo ze z’ubujurire rubona nta gaciro zifite, we asaba ko yaburana imbonankubone arebana n’abamurega’. Nanone hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘video conference’ kubera icyorezo cya Covid-19, Idamange yumvise isomwa ry’uyu mwanzuro ari muri gereza afungiyemo, n’urukiko ruri ku kicaro cyarwo. Idamange yahise asaba ko […]
Mbwirwa ko bene wacu bapfuye bakansigira inda zabo- uwarokotse jenoside uvuga ko atotezwa
Umuturage witwa Rukundo Emmanuel utuye mu Mudugudu Bandamiko mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro aravuga ko ahangayikishijwe n’itotezwa akorerwa n’abantu baturanye, bamubwira ko yasigaranye inda za benewabo. Rukundo Emmanuel w’imyaka 32 y’amavuko, yarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 kuri ubu asigaye wenyine mu muryango wabo kuko na […]
Umwana w’imyaka itatu avuga ko hari ikibazo yashakaga kuganiraho na Dr Magufuli (videwo)
Umwana w’imyaka itatu n’amezi umunani wo muri Tanzania, Baraka avuga ko hari ikibazo bwite yifuzaga kuzaganiraho na nyakwigendera, Dr John Joseph Pombe Magufuli. Uyu mwana yari aherutse kuboneka ku mbuga nkoranyambaga avuga amazina y’abayoboye Tanzania bose, akanavuga n’abandi 50 bo ku Isi, avuga ko yababajwe n’urupfu rwa Magufuli kuko ngo ” Hari icyo nifuzaga kumubaza.” […]
Cyanzarwe: DASSO n’umuyobozi bakekwaho gukubita umuturage bakamuvuna igufwa
Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyakabanda wo mu Kagari ka Rwangara, Umurenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu ndetse n’umukozi w’Urwego rushinzwe kunganira Akarere mu gucunga umutekano (uzwi nka DASSO) bafunzwe bakekwaho gukubita umuturage bamuvuna igufwa. Aba bayobozi bakekwaho kuba barakubise uriya muturage tariki 25 Ukuboza 2020 bakamuvuna igufwa bikaba byaramuviriyemo ubumuga kuko ubu bamushyizemo inyunganirangingo (Tije). […]
Mozambique: Abantu benshi baguye mu gitero cyo mu Mujyi wa Palma
Abantu babarirwa muri mirongo bapfuye nyuma y’igitero mu Mujyi wa Palma mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Mozambique, nk’uko umuvugizi wo muri minisiteri y’ingabo yabivuze. Hari abantu barindwi bishwe bari kugerageza guhunga hotel yari yafashwe n’abo barwanyi, nk’uko Omar Saranga abivuga. BBC ivuga ko hari abandi bantu amagana, abanyamahanga n’abaturage ba hano, bivugwa ko barokowe. Kuva […]
Mynmar: Abantu 89 biciwe mu migaragambyo bari baburiwemo ko bari buraswe mu cyico
Abashinzwe umutekano muri Myanmar barashe mu bongeye kwigaragambya, bica abasaga 89 mu gihe abahiritse ubutegetsi barimo kwizihiza umunsi w’ingabo. Abantu batari munsi ya 60 kandi bishoboka ko barenga 90 bapfuye, nkuko amakuru abivuga, mu gihe barengaga ku byo bari baburiwe n’igisirikare bakigaragambya bamagana ihirikwa ry’ubutegetsi. Abigaragambya bagiye mu mihanda yo mu mujyi mukuru Yangon no […]
Nashatse kumufata akizwa na nde? Mu 2017 nta bugenzacyaha bwabagaho se? – Dr Kayumba
Umuyobozi w’Ishyaka Rwandese Platform for Democracy, Dr Kayumba Christopher avuga ko atiyumvisha uko hari umukobwa umushinja kumufata ku ngufu mu 2021 mu gihe mu 2017 hari ubugenzacyaha yari kwitabaza muri icyo gihe ndetse akibaza uwaba yaramutabaye icyo gihe Mu bitangazamakuru byo mu Rwanda humvikanye umukobwa witwa Muthoni Fiona uvuga ko Dr Kayumba yashatse kumufata ku […]
Zabyaye amahari hagati ya Dr Kayumba na Miss Fiona umushinja kumufata ku ngufu
Umunyamakuru wa CNBC, Fiona Ntarindwa Muthoni, yeruye avuga ko ariwe wakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina na Dr Kayumba Christopher. Dr Kayumba icyo gihe yari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho. Tariki 17 Werurwe 2021 nibwo Salva Kamaraba yanditse kuri Twitter ko hari mugenzi we wamusabye kumwandikira ko Dr Kayumba yigeze gushaka kumufangirana […]
Abigaragambya bafite ibyago byo kuraswa mu mutwe no mu mugongo-Gen. Aung wahiritse ubutegetsi muri Myanmar
Umusirikare wafashe ubutegetsi muri Myanmar, Gen. Mini Aung Halaing yasezeranyije “kubungabunga demokarasi”, mu gihe ubutegetsi bwe bwaburiye abigaragambya bamagana abahiritse ubutegetsi bwari busanzweho ngo ntibajye mu mihanda kuko hari amahirwe ko bazaraswa mu mutwe no mu bwonko, aho bitashoboka ko mwenadamu arusimbuka. Gen. Aung Hlaing yabivugiye kuri televiziyo y’igihugu, mu ijambo rijyanye no kwizihiza umunsi […]
Umudiyakoni yatanze ibyifuzo 62 byakemura akavuyo mu mikorere ya ADEPR
Umudiyakoni k’Umudugudu wa Nyakagezi, Paruwasi Gashenyi, Ururembo rwa Muhoza, Rwanziyekare Jean Baptiste, yandikiye Umuvugizi wa ADEPR ibyifuzo 62 we avuga ko byakemura akavuyo mu miyoborere ya ADEPR mu Rwanda haba ku mudugudu na paruwasi. Mu ibaruwa ye yahaye BWIZA, akayohereza n’Umuvugizi wa ADEPR avuga ko hari ibyo abona byakosorwa ku mududgudu no mu zindi nzego […]
Zambia: Umuhungu w’imyaka 16 wasifuye umukino w’icyiciro cya mbere yatunguranye
Umuhungu w’imyaka 16, Raphael Mbotela, usifura muri Zambia yatunguye abakunzi b’umupira w’amaguru ubwo yasifuraga ari we musifuzi ukuriye abandi. Mbotela yatangiye gusifura imikino kuva afite imyaka 13. Ariko, ku wa Gatatu ni bwo yamenyekanye cyane muri Zambia ubwo yasifuraga umukino wa gicuti wahuje amakipe abiri yo mu cyiciro cya mbere, Zesco United na Forest Rangers. […]
Uganda: Umunyarwanda yishe abana babiri, arabatwika nyuma yo gutema nyirakuru
Amakuru aturuka mu Karere ka Isingiro muri Uganda avuga Umunyarwanda witwa Bahama Peter yishe abana babiri; Tumushabe Joshua w’imyaka 10 na Sharon Nabasa ufite irindwi, nyuma yo gutema nyirakuru, Kiryabaho Annah. Ibi byabereye mu cyaro cya Rwenfunjo muri Rwentango, aho Bahama w’imyaka 60 yari atuye. Chimpreports itangaza ko uyu mugabo yavuye iwe kuwa Kane saa […]
Hari abapfa ibiryo no kudatera akabariro-Umuturage w’ i Gatsibo avuga ku ngo zirara zirwana
Bamwe mu baturage wo mu Mudugudu wa Gashenyi mu Kagari ka Nyamatete mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo, batangaza ko imiryango imwe n’imwe isigaye irara irwana bapfa ibiryo no kuterekerana mu buriri ngo batera akabariro. Aba baturage bavuga ko ikibazo cy’abagabo n’abagore barara barwana Abaturage kimaze gufata indi ntera muri aga gace kuko […]
Uganda: Abagabo 200 bateye inda abakobwa babo bari munsi y’imyaka 18
Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire muri Uganda yerekana ko mu bakobwa 1682 batewe inda mu mwaka wa 2020 batarageza ku myaka 18 gusa 200 muri bo bazitewe na ba Se bababyara. Abakobwa bakorerwa na ba Se ihoterwa rishingiye ku gitsina bakomeje kwiyongera muri Uganda kuko bavuye kuri 90 mu 2019 bakagera kuri 451 mu 2020. Umukozi […]
Ntibyakunze ko umuyobozi mu ishyaka rya Dr Kayumba abazwa n’ubushinjacyaha
Umuyobozi mu ishyaka rya Dr Kayumba Christopher, Rwandese Platform for Democracy, RDP, Jean Bosco Nkusi arongera kwitaba ubushinjacyaha kuri uyu wa 26 Werurwe 2021 mu gihe no ku munsi wabanje yari yitabye gusa ngo ntibyakunda ko abazwa. Iri shyaka kuri Twitter, ryatangaje ko ngo ” Banyamuryango bacu, nshuti, Banyarwanda dusangiye ubuvandimwe n’Igihugu, turabamenyesha ko umuyobozi […]
Ni abayobozi bangahe bazaririrwa nka Magufuli?-Umuyobozi
Umdepite muri Tanzania, Dr Hamisi Andrea Kigwangwalla avuga ko na we yibaza niba hari abayobozi bashobora kuzapfa bakagira abaturage babaririra nk’uko bimeze kuri nyakwigendera, Dr John Joseph Pombe Magufuli. Uyu w’imyaka 45 akaba uwo mu ishyaka rya CCM akaba anahagarariye agace ka Nzega mu nteko, kuri Twitter yanditse ko bigaragara ko Magufuli yari akunzwe mu […]
Umuzunguzayi yakurubanwe n’abari mu modoka we agenda n’amaguru kugeza bamujyaniye polisi (amafoto)

Abagabo bashinzwe umutekano mu Ntara ya Kisumu, muri Kenya bari mu modoka bakurubanye umugore ucuruza imbuto ku muhanda (umuzunguzayi) bagenda bamukurubana kugeza bamujyanye ku biro bya polisi yo muri ako gace. Uyu yakurubanwe n’imodoka igenda kuko ngo yacururizaga ahatemewe. Uyu mugore yagerageje gutanga ruswa biba iby’ubusa, we avuga ko umwe muri abo bagabo yamufashe ukuboko, […]
N’ubundi biriya ntibyari ibinyamakuru- Willy Nyamitwe kuri radio z’abahunze zakoreraga mu Rwanda zafunzwe
Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri Perezidansi y’ u Burundi, Willy Nyamitwe avuga ko bakiriye neza ugufunga kwa radio z’Abarundi bahunze, zakoreraga mu Rwanda kuko n’ubundi ngo batazifaga nk’ibitangazamakuru. Kuwa Gatatu, ibitangazamakuru bitatu; Radiyo Inzamba, Radiyo y’abanyagihugu RPA ari yo Humura, na Radiyo na televiziyo Renaissance zahagaritswe gukorera mu Rwanda. Willy Nyamitwe yabwiye VOA ko bashimishijwe […]
Uwimana wagaragaye ahondagura umwana we yakatiwe gufungwa
Umugore witwa Uwimana Patience wagaragaye akubita, abyinira ku mwana we w’imyaka itanu, yakatiwe gufungwa imyaka ibiri. Umucamanza, Christine Nantege mu rukiko rwa Masaka yavuze ko icyaha kimuhama bityo ko agomba gufungwa nk’uko Daily Monitor ibitangaza. Umushinjacyaha, Natal Angwadya yavuze ko ibi ari ugutanga ubutumwa ku bandi bahohotera abana. Uwimana we yari yasabye ko yakoroherezwa igifungo […]
Min. Gatabazi ni we wahagarariye Perezida Kagame mu muhango wo kwimika Mgr Sinayobye
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ni we wabaye intumwa ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu muhango wo kwimika Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangungu. Mu butumwa avuga ko umukuru w’igihugu yamuhaye ngo ageze ku bari aho, harimo gushima uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu iterambere ry’Igihugu mu nzego zinyuranye. Yavuze ko Umukuru w’Igihugu ashima […]
Abaganga batagira imipaka bavuga ko babonye abasirikare ba Leta bica abasivili
Umuryango w’abaganga batagira umupaka, MĂ©decins Sans Frontières (MSF), uvuga ko ku wa kabiri wiboneye abasirikare ba Ethiopia bica barashe abaturage bane b’abasivile mu karere ka Tigray mu majyaruguru y’igihugu. Mu itangazo yasohoye, MSF yavuze ko abakozi bayo bari bari mu rugendo babonye ibyo byabereye mu muhanda uhuza umurwa mukuru Mekelle wa Tigray n’umujyi wa Adigrat. […]
Umunyamategeko wo muri Kenya agiye kurega Israel n’ u Butaliyani ku kwica Yezu

Umunyamategeko wo muri Kenya witwa Dola Indidis yareze mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruri i La Haye (CPI/CJI) ibihugu bya Israel n’ u Butaliyani ku rupfu rwa Yesu cyangwa Yezu, we akaba yifuza kumugira umwere. Indidis wahoze ari umuvugizi w’ubucamanza muri kenya avuga ko azagerageza kugira umwere Yezu ku byaha yashinjwe mu myaka 2,000 ishize Uyu […]
Umuyobozi mu ishyaka rya Dr Kayumba aragezwa mu bushinjacyaha
Umuyobozi mu ishyaka rya Dr Kayumba Christopher, Rwandese Platform for Democracy, RDP, Jean Bosco Nkusi aragezwa mu bushinjacyaha kuri uyu wa 25 Werurwe 2021. Iri shyaka kuri Twitter, ryatangaje ko ngo ” Muri iki gitondo umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga mu muryango wacu bwana Jean Bosco Nkusi aragezwa imbere y’ubushinjacyaha bukorera i Rusororo, i Kigali. RIB ivuga […]
Nyabihu: Umusaza avuga ko umukwe we yamuhamagaye amubwira ko azamuca umutwe akanamutuka kuri nyina
Umusaza w’imyaka isaga 60 witwa Ndekezi Samuel wo mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Rurembo mu Murenge wa Rugera uri mu Karere ka Nyabihu avuga ko umukwe we witwa Oswalid Nkurunziza yamuhamagaye mu ijoro ryakeye, akamubwira ko azamuca umutwe ari nako amutuka kuri nyina. Uyu musaza yatangarije BWIZA ko ahagana saa moya n’igice zo kuwa […]
Koreya ya Ruguru yarashe ibisasu rutura mu nyanja y’Ubuyapani
Koreya ya ruguru yarashe ibisasu bibiri bya misile zo mu bwoko bwa ballistic mu nyanja y’Ubuyapani, nkuko bivugwa n’Ubuyapani n’Amerika – ni ryo gerageza rya mbere rya misile nk’izo ribayeho kuva Joe Biden yaba Perezida w’Amerika. Koreya ya ruguru yabujijwe kugerageza izo misile, zifatwa nk’intwaro ziteye inkeke, nkuko bikubiye mu myanzuro y’akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye […]
Hitabajwe umusemuzi mu rubanza rwa Rusesabagina
Umunyamerika Dr Michel Martin wiyongereye mu batangabuhamya mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi 20 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba bakekwaho, yatumye hitabazwa usemura kuko atabasha kuvuga Ikinyarwanda. Ni Urubanza ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ariko rukaba ruri gukorera mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura […]
Musanze: Baravuga ko hari abajura babanza kumanika ku nzu z’abaturage imisaraba bavanye ku mva
Bamwe mu baturage batuye umujyi wa Musanze barimo gutaka ubujura bavuga ko bukoreshwamo imisaraba iba yavuye ku mva z’abantu bashyinguwe, abajura bakayimanika ku nzu zabo mbere yo kubiba. Umwe mu baturage yabwiye TV1 ko iyi misaraba yibwa mu marimbi atandukanye arimo irya Bukinanyana, ikaba ngo ikoreshwa mu bujura. Yagize ati ” Abatwara iyi misaraba mu […]
Abantu 18 bari baraburiwe irengero bajugunywe muri Kampala bavuga ko batazi iyo bari bafungiwe
Abagabo 18 bacyekwaga ko bari mu maboko y’inzego z’umutekano za Uganda barekuwe basubira mu cyaro aho bose baturutse. Aba bagabo batawe muri yombi mu kwezi kwa mbere mu nkubiri yo kwitegura amatora ya perezida, kandi bavuga ko batazi aho bari bafungiye. Leta ya Uganda yemera ko ifunze abantu barenga 200 baregwa ibyaha bijyanye n’ibikorwa by’urugomo […]
Mimuli: Rurageretse hagati ya Gitifu n’umuturage bapfa isake
Umuturage witwa David Basangira utuye mu Isanteri ya Mimuli mu Karere ka Nyagatare aravuga ko uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mimuli, Emmanuel Bandora bari baturanye, isake ye yagiye gutorera mu rugo rwe ibuze gitifu amuca Frw ibihumbi 10 gusa ngo nyuma yaje kuboneka nyuma y’icyumweru gitifu arayitwara, ariko ntiyamusubiza amafaranga yari yamurishye. Ibi ngo byabaye […]
Hari icyo u Burundi bwari bwarabuze- Umusesenguzi ku rugendo rwa Ndayishimiye mu Misiri
Perezida Evariste Ndayishimiye ku wa kabiri nimugoroba yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Misiri, abasesenguzi bakavuga ko iki ari ikintu u Burundi bwari bwarabuze. Ndayishimiye aherekejwe n’umugore we Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, abaminisitiri bane hamwe n’abacuruzi hafi icumi bo mu Burundi. Kuva yajya ku butegetsi mu kwezi kwa gatandatu 2020, uru ni uruzinduko rwe rwa kane hanze […]
Dr Kayumba yagarutse iwe nyuma yo ‘kumara amasaha’ ahatwa ibibazo
Umuyobozi w’Ishyaka, Rwandese Platform for Democracy (RPD), Dr Kayumba Christopher yasubiye iwe mu rugo mu byiswe ko yamaze amasaha ahatwa ibibazo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Ku rukuta rwa Twitter rw’Ishyaka RPD (https://twitter.com/RPDRwanda), batangaje ko umuyobozi waryo, Dr Kayumba yagarutse iwe mu rugo nyuma “amasaha ahatwa ibibazo ku byo ashinjwa byo gushaka gufata ku ngufu.” Aba […]
Perezida Biden avuga ko nta bushotoranyi burimo ku kurasa ibisasu kwa Koreya ya Ruguru
Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko adafata nk’ubushotoranyi igerageza ryakozwe na Koreya ruguru ry’ibisasu bya misile biterwa mu ntera ngufi. Ni ryo gerageza rya mbere ry’ibyo bisasu Koreya ya ruguru ikoze kuva Perezida Biden yagera ku butegetsi ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa mbere. Biden yongeyeho ko abategetsi bo muri minisiteri y’ingabo y’Amerika bavuze ko […]
Umugore yashakanye na mukuru w’ umugabo we nyuma y’ukwezi apfakaye

Umugore wo muri Nigeria yashakanye na mukuru w’umugabo, Muhammed Ahmad we wari umaze ukwezi kumwe apfuye, abantu batungurwa n’icyemezo cye. Umugabo w’uyu mugore yari asanzwe ari umusirikare wa Nigeria mu zirwanira mu kirere, yapfuye muri Gashyantare 2021, ubu umugore we yamaze gushyingiranwa na mukuru we, Aboubakar. Uyu musirikare yaguye mu mirwano yabahuje n’amabandi ahitwa Ungwan […]
Idamange yabwiye urukiko ko nta muntu yemerewe kuvugisha i Mageragere
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije ubujurire bwa Idamange Iryamugwiza Yvonne ku cyemezo kimufunga by’agateganyo, arutangariza ko atemerewe kuvugana n’undi muntu muri Grereza ya Mageragaere aho afungiwe. BBC yari ihabaye itangaza ko Idamange yabwiye urukiko ko ashinganisha umutekano we muri gereza kuko atemerewe gushyikirana n’abandi bagororwa, avuga ko n’ugerageje kuvugana nawe ahamagazwa. Ubushinjacyaha bwaburanaga buri ku […]
Nyabihu-Rugera: Umuturage avuga ko umukwe we yamuranduriye imyaka, amwiba konteri amubwira ko icyo azakora akizi
Umuturage witwa Samuel Ndekezi utuye mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Rurembo mu Murenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu, avuga ko umukwe we, Nkurunziza Oswald yamuranduriye imyaka irimo ibishyimbo, inyanya, ibigori, kumwiba konteri, ubu akaba afite ubwoba ko azamutemera inka cyangwa akamugirira nabi kuko yamubwiye ko icyo azakora akizi. Ndekezi yatangarije BWIZA ko azi […]
Australia: Abantu bagaragaye baterera akabariro mu ntebe yo mu nteko ishinga amategeko
Hari amashusho yagaragaje abakozi bo mu nteko ishingamategeko ya Australia bakora igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina mu nzu y’inteko, ibi byatumye umwe mu bakozi bakuru yirukanwa. BBC ivuga ko ibi byongereye ibikorwa byo kunenga politiki “mbi” bimaze iminsi biriho muri iki gihugu kubera imigirire ya bamwe mu banyapolitiki. Amwe muri ayo mashusho yerekana uwo mukozi akorana bimwe […]
USA: Abantu 10 bishwe barasiwe mu isoko
Umugabo witwaje imbunda yishe abantu 10, barimo n’umupolisi, nyuma y’impagarara zamaze amasaha mu isoko ry’imboga ryo muri Leta ya Colorado, nkuko polisi y’Amerika ibivuga. Icyo gitero cyabereye mu mujyi wa Boulder, cyarangiye hari inkomere itambaye ishati icyekwaho kukigaba, ivanwa mu isoko rizwi nka King Soopers. Ukurasana kwatangajwe kurimo kuba n’ababibonye biba, guca ku rubuga rwa […]
Umugabo yibasiye umukunzi we bikomeye bite we n’izina yanditse kuri nimero y’undi mugabo, we yaramwise ‘gitwe kinini’
Umugabo wo muri Nigeria utamenyekanye amazina yibasiye umukunzi we aramuzambya nyuma yo gusanga muri telefoni ye hari undi mugabo yanditse kuri nimero ye ngo ” My Love” bivuze ngo rukundo rwanjye. Uyu mugabo yarushijeho kurya karungu ubwo yasangaga kuri nimero ye iri muri telefoni y’umukunzi we, yaramwise ”Big Head” bivuze ngo ‘ Gitwe kinini’ Cyangwa […]
Uwo mu ishyaka rya Dr Kayumba akekwaho kuba mu bashimuse umucuruzi
Jean Bosco Nkusi, ushinzwe ubukangurambaga mu ishyaka ryashinzwe na Dr Christopher Kayumba, Rwandese Platform for Democracy (RDP) ari mu bantu bane bafashwe na RIB bakurikiranweho gushimuta umucuruzi ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, bagahabwa ingurane ya Frw miliyoni ngo bamurekure. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry avuga ko aba bantu bane bageze kuri uwo mucuruzi […]
Ijambo rya nyuma ryatumye Magufuli ahamagara Diamond kuri telefoni (videwo)

Umuhanzi Diamond Pltanumz avuga ko ijambo rya nyuma aheruka kuvugana na nyakwigendera Dr John Joseph Pombe Magufuli kuri telefoni ryari ryerekeye ikibazo cye bwite, ku kuri kwa nyako kuri Se umubyara. Mu ntangiro z’umwaka wa 2021, humvikanye amakuru yatanzwe na nyina wa Diamond, Sanura Sandra wavuze ko umugabo ubyara umuhungu we atari Abdul Juma nk’uko […]
Min. w’Intebe w’ u Rwanda ategerejwe muri Tanzania
Minisitiri w’Intebe w’ u Rwanda, Dr Edouard Ngirente ategerejwe mu gihugu cya Tanzania mu muhango wo gusezera ku wahoze ayobora icyo gihugu, Dr John Joseph Pombe Magufuli uherutse kwitaba Imana azize umutima. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abaperezida 10 b’ibihugu bya Afurika biteganyijwe ko bagera i Dodoma mu murwa mukuru wa Tanzania ahabera uyu […]
Hari ubwoko bushya bwa Covid-19 bwagaragaye mu Rwanda – Dr Ngamije
Amoko mashya ya Covid-19 yabonetse bwa mbere mu Bwongereza no muri Africa y’Epfo yabonetse no mu bipimo byafashwe mu Rwanda, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije. Inzobere mu buzima zivuga ko amoko mashya ya Covid-19 ariyo ari gutera ubwiyongere bw’abandura n’impfu ahatandukanye ku isi. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yabwiye RBA ko ubu […]
Umugore yatanze umugabo we nk’ingwate yiha impano y’inzu ku munsi w’amavuko

Umugore witwa Linda Akachukwu-Paul, wo muri Nigeria yatanze umugabo we nk’ingwate, yiha impano y’inzu ku munsi we w’amavuko. Linda yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga, yerekana ifoto y’akataraboneka yiguriye, atanze ingwate y’umugabo ahantu atatangaje. Ibi ngo ibi umugabo we yarabimwemereye nk’uko Naijanews ibitangaza, gusa ngo yari afite ubwoba ko bitazoroha ko umugabo we azajya kwiyerekana nk’ingwate. Inzu […]
Rutsiro: Akurikiranweho kwicisha ifuni umugore we bafitanye abana batanu
Umugabo witwa Batihinda Mariko uri mu kigero cy’imyaka 48, akurikiranweho kwica umugore, Nyirahabimana Speciose wari mu kigero cy’imyaka 45, akoresheje agafuni, nyuma y’amakimbirane bari bamaranye igihe bapfa imitungo. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Maziba, Akagari ka Kaguriro mu Murenge wa Mushonyi, mu Karere ka Rutsiro muri iri joro ryo ku wa 19 Werurwe 2021. Uyu […]
Ijambo Magufuli yavuze kuri Perezida Samia Suluhu abantu bagaseka bagatembagara (videwo)
Nyakwigendera Dr John Joseph Pombe Magufuli yigeze gusetsa abaturage ubwo yavugaga kuri Madamu Samia Suluhu kuri ubu wamaze kumusimbura ku kuyobora igihugu cya Tanzania, avuga ko ari mwiza ku isura kandi ashoboye akazi. Mu ijambo rye mu 2020, Magufuli ubwo ishyaka rye CCM ryari mu bikorwa byo kwiyamamaza, ku kicyaro cyaryo i Dodoma, yavuze ko […]
Umunyarwanda wiganye na Magufuli avuga ko yari afite imico yihariye
Venant Mutaganda, yiganye ndetse akorana na John Joseph Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania, akaba avuga ko uyu mugabo yari afite imico yihariye. Mutaganda yiganye ubwarimu muri Koleji Nderabarezi ya Mkwawa mu ntara ya Iringa, nyuma bazagukorana akazi ku bwalimu mu ishuli ryisumbuye rya Sengerema. Mutaganda ubu wigisha mu ishuli rya mutagatifu Ignansi mu Rwanda […]
Perezida Kagame yasabye abayobozi kwirinda gukora ibintu uko babishaka
Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda, Paul Kagame yasabye abayobozi bashya barahiye, gushyira imbere inyungu z’Abanyarwanda ago gukora ibintu uko babyumva, mu bushake bwabo. Izi mpanuro yazitanze mu ijambo rye mu muhango wo kurahiza abaminisitiri babiri bashya kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021. Umukuru w’igihugu yavuze ko ” abayobozi kwirinda gukorera inyungu zabo […]
Gulu: Abanyeshuri bishwe barasiwe mu kigo cy’abakobwa bari bagiye gutereta
Abanyeshuri babiri b’abahungu; Rubangakene Brian na Emmanuel Okeny bigaga ku ishuri rya St Joseph’s College mu Karere ka Gulu, bishwe barashwe n’umurinzi w’ishuri ryitwa Bright Valley School ryigaho abakobwa bari bagiye gutereta. Aba bahungu biravugwa ko bavuye ku ishuri ryabo batorotse, bajya kureba umupira wa UEFA Champions League mu isanteri ya Layibi gusa mu gutaha, […]
Madamu Samia Suluhu ararahirira kuyobora Tanzania
Samia Suluhu Hassan uyu munsi kuwa Gatanu ararahirira kuba perezida wa Tanzania, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umuvugizi wa guverinoma. Mama Samia ararahira saa yine z’amanywa ku isaha ya Tanzania mu ngoro y’umukuru w’igihugu, nk’uko biri mu itangazo ryashyizwe kuri Twitter n’umuvugizi wa guverinoma. Itegeko riteagnya ko uyu wari visi perezida akomeza manda y’imyaka itanu, John Magufuli […]